00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raporo ya Loni igaragaza uko Bosco Ntaganda yageze mu Rwanda ntawe umuciye iryera

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 29 June 2013 saa 02:16
Yasuwe :

Raporo ya Loni iravuga ko nyuma yo kunanirwa kurwanya uwari wamwivumbuyeho no gutinya kuba yagwa ku rugamba, umurwanyi kabuhariwe wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bosco Ntaganda yahisemo kwinjira rwihishwa ku butaka bw’u Rwanda aherekejwe n’umurinzi umwe, nyuma aza kubifashwamo n’umuryango we yishyikiriza Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, na yo imushyikiriza Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye ari we ubyisabiye.
Inkuru ya Reuters ivuga ko (…)

Inkuru ya Reuters ivuga ko ibijyanye no kumanika amaboko kwa Ntaganda bikubiye muri raporo y’agateganyo yashyikirijwe Komite y’akanama ka Loni gashinzwe gukurikirana ibihano kuri Congo; iyo raporo ikaba yarabonywe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza ku wa gatanu.

Ntaganda, ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo kwica, guhohotera no gushyira abana mu gisirikare mu gihe cy’imyaka 15 yamaze akora ibikorwa by’uburwanyi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ntawigeze amenya uko Ntaganda yavuye mu Burasirazuba bwa Congo akagera mu murwa mukuru w’u Rwanda, aho yerekeje muri Ambasade ya Amerika agasaba abadipolomati bayo ko bamushyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Impuguke za Loni zivuga ko urugendo rwe rw’ibanga rw’iminsi itatu rwaje rukurikira gucikamo ibice ku mutwe wa M23 mu byumweru byari byabanje. Ntaganda yari amaze kunanirwa kurwanya umukomanda w’umutwe urwanya RDC wa M23, Sultani Makenga.

Raporo igira iti “Ntaganda, mu ibanga yambutse umupaka w’u Rwanda akoresheje akayira gato gaherereye mu gace kitwa Gasizi, ari kumwe n’umurinzi umwe. Yageze i Kigali abifashijwemo n’umuryango we, agera kuri Ambasade ya Amerika ku wa 18 Werurwe 2013, aho yasabye gushyikirizwa ICC nta muyobozi w’u Rwanda ubimenye.”

Ntaganda akigezwa imbere ya ICC yahakanye ibyaha byose by’intambara, aho hari muri Werurwe.

Icyo kinyamakuru kivuga ko umutwe wa M23 waje gucikamo ibice ugizwe n’abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, abenshi bakaba barahoze mu gisirikare cya Congo, aho baje kugira ubwumvikane buke na Perezida Joseph Kabila utarubahirije ibyo bamusabye mbere yo kwitandukanya na we.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages