Bamwe muri aba barwanyi ni abashyize intwaro hasi mbere y’uko uyu mutwe utangira kugabwaho ibitero ku wa 27 Gashyantare, abandi bafatiwe mu bitero barafungwa.
Mu beretswe itangazamakuru, harimo 20 b’Abanyarwanda n’abandi 23 bikekwa ko ari Abanyekongo.
Umwe mu bayoboye ingabo za Congo ziri kugaba ibitero kuri FDLR, Gen. Fall Sikabwe yavuze ko mu bafashwe harimo ufite ipeti rya Major wari ushinzwe imibanire ya FDLR n’imiryango mpuzamahanga.
Yagize ati’’Majoro Ditondas Seraphin w’Umunyarwanda niwe wari umuhuzabikorwa w’umutwe wa FDLR ushinzwe gutsura umubano n’imiryango itegamiye kuri leta,akaba ari nawe wakoranaga bya hafi n’imiryango mpuzamahanga’’.
Umuvugizi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,Lambert Mende we yavuze ko abo bagabo bafatanywe intwaro mu ntoki, bityo abanyekongo barimo bakazaburanishwa naho Abanyarwanda bakagirwa imfungwa z’intambara.



















TANGA IGITEKEREZO