Mu gihe ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, amahanga na Loni bikomeje gusaba ko Umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda wamburwa intwaro ugabweho ibitero, Loni izi ko wungutse ingufu nshya z’abarwanyi 4000 ariko yakomeje gutangaza ko ufite 1500 gusa.
Impapuro za Loni zashyizwe mu bubiko zivuga ko FDLR yagiye yunguka abarwanyi bashya ibakuye muri Zambia na Congo-Brazaville. Bamwe muri bo bavanzwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mbibi z’u Rwanda na Congo.
Ikinyamakuru News of Rwanda kivuga ko inyandiko ifite nimero CLA-MP-94/12-12 yateguwe na MONUSCO yagizwe ubwiru igira iti” Abantu twizeye babwiye MONUSCO ku wa 12 Ukuboza 2012 ko hari abarwanyi ba FDLR 4000 ahitwa Bazibake, gurupoment ya Bashali Mokoto, mu gace ka Lukweti/Ndurumo."
Akanama k’Umutekano ka Loni n’Ibihugu byo mu Karere byemeje ko FDLR igabwaho ibitero ikarandurwa nyuma y’uko isuzuguye itariki ntarengwa yo gushyira intwaro hasi yahawe ya 2 Mutarama 2015.
Icyo cyegeranyo cya paji ebyiri kigaragaza ko abarwanyi 4000 cyita “abakada( cadres)” bavanywe muri Zambia bakagera mu Burasirazuba bwa Congo ku ya 13 Ukuboza 2012.
Kivuga kandi ko hari umwe mu barwanyi bakuru ba FDLR witwa Bakota bivugwa ko yaturutse muri Congo-Brazzaville.
Loni imaze igihe kirekire ivuga ko abarwanyi ba FDLR bagabanutse cyane hagasigara 1500 gusa, icyo cyegeranyo cyagaragaje ko ahubwo FDLR ishaka gushinga ibirindiro muri Parike y’Ibirunga, mu Kinigi mu karere ka Musanze.
Izo mpapuro za Loni zerekana ko FDLR yari isanzwe ifite abarwanyi 2000 ku cyicaro gikuru cyayo ahitwa Nganga, Mumo, Hembe, Nyagisozi na Macumbi.
Igitangaje ni uko ingabo za Loni ziri hafi cyane y’aho FDLR iri kwisuganyiriza, izo mpapuro za Loni zigaragaza ko indege ebyiri z’umweru zagiye zigaragara zinjira zikanasohoka aho FDLR yisuganyirizaga.
Ku birebana n’izo ndege icyo cyegeranyo kiragira kiti:
“Hari ikirere cy’imvura n’ibicu byinshi ku buryo bitashobokeye abakozi ba Loni bari I Mpati kumva, kubona no kumenya izo ndege zari ziri mu gace twari dushinzwe gucunga.”
Icyo cyegeranyo kirakomeza kiti” amakuru y’abo bakada n’izo ndege afite ishingiro, izo ndege zishobora kuba zarazaniye FDLR ibikoresho uwo mutwe ukaba uteganya kugaba ibitero ku Rwanda mu gihe cya vuba.”
Bamwe mu barwanyi ba FDLR batashye mu Rwanda mu Gushyingo 2014 bavuze ko mu gihe FDLR yahawe cyo gushyira intwaro hasi, benshi mu barwanyi bazanywe mu bice byegereye u Rwanda bagahabwa akazi ko gukora ibikorwa by’ubucuruzi, ubworozi n’ubuhinzi ariko bakirinda kugendana imbunda kugira ngo batazavumburwa bakaba bakaraswaho.



















TANGA IGITEKEREZO