Nyuma y’agahenge k’umunsi umwe nta masasu yumvikana mu bice by’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa, kuri iki gicamunsi imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23.
Imirwano yongeye guhanganisha abasirikare ba Congo Kinshasa n’umutwe wa M23, itangiye kuri iki gicamunsi. Nk’uko tubikesha bamwe mu bari i Goma, iyi mirwano ubu irimo kubera ahitwa Kilimanyoka hafi ya Kibati na Mutaho werekeza Kibumba, akaba ari nko muri Kilometero icumi n’Umujyi wa Goma.
Amakuru mashya akomeza kutugeraho ni uko ubu imirwano ikaze cyane ariko M23 yasubijwe inyuma. Abarwana barenze Kibati, bari hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo aharinganiye na Cyanzarwe kandi amasasu arumvikana ari menshi cyane.
Biravugwa ko abasirikare ba Congo FARDC bafatanije na FDLR yavuye mu birunga akaba ariyo ihanganye cyane n’ingabo za M23.
Urugamba rukomeje guhinana, ubu M23 irasa n’aho ibagarukanye inyuma ishaka kwisubiza ibirindiro yari irimo. Urusaku rw’amasasu ruracyakomeje.
Urusaku rw’amasasu rukomeje kuba rwinshi, abaturage bo mu mudugudu wa Rutagara, Akagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu batangiye guhunga. Niyonzima Patrick wiga muri GS Kanembwe agize ati "Amasasu aravuga ari menshi cyane, buri wese ubu arimo gukiza amagara ye."
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan mu kiganiro tugiranye adutangarije ko kubera urusaku rukomeye rw’amasasu abaturage batangiye kugira ubwoba babasaba ko bava hafi y’umupaka bakegera ibiro by’umurenge. Agize ati "Urusaku rw’amasasu rwakuye abaturage umutima batangira guhunga. Twabasabye bye begera umurenge bakava hafi y’umupaka, kuko kuva aho batuye kugera ku mupaka bidatwara iminota itanu."
Sheikh Bahame yakomeje atubwira ko nta sasu riragwa ku butaka bw’u Rwanda asaba abaturage kutagira ubwoba kuko imipaka y’u Rwanda irinzwe.
Andi makuru atugeraho ni uko M23 yateye ibisasu mu birindiro bya MONUSCO ahitwa Munigi.



















TANGA IGITEKEREZO