Gen. Romeo Dallaire yahawe igihembo cyitiriwe Elie Wiesel kubwo kubasha kumenyesha umuryango mpuzamahanga ko mu Rwanda hari hari gukorwa Jenoside ubwo yari ahagariye ingabo za Loni zari mu Butumwa bw’Amahoro mu Rwanda mu 1994.
Igikorwa cyo kumushyikiriza igihembo cyabereye ku Nzu Ndangamurage y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi iherereye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 30 Mata 2014.
Itangazo rigaragara ku rubuga rw’ iyi nzu ndangamurage rigaragaza ko ari na rwo Gen. Dallaire yagerageje kubwira isi amahano yaberaga mu Rwanda mu 1994 nubwo nta gisubizo yabonye.
Kubura ubutabazi kwa Gen. Dallaire bivugwa ko biri mu byatumye umubare w’Abatutsi bishwe bazira uko bavutse warageze kuri miliyoni irenga.
Gen. Dallaire wayoboye ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda akaba asigaye ari Senateri Muri Canada, kuri ubu ari mu bantu ku Isi biyemeje kurwanya Jenoside n’ibisa nayo bitewe n’ibyo yabonye, benshi bavuga ko byanamugizeho ingaruka mu mitekerereze.



















TANGA IGITEKEREZO