00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senegal: Abanyarwanda bari muri Diaspora bitabiriye amatora y’abadepite hafi 100%

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 18 September 2013 saa 07:56
Yasuwe :

Ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2013, Abanyarwanda baba muri Senegal bitabiriye ari benshi igikorwa cy’amatora y’abadepite. Ayo matora yaranzwe n’umutuzo kandi yitabirwa ku kigereranyo cyegereye 100%, n’ubwo imvura yabyukiye ku muryango.
Amatora yabereye muri Ambasade y’u Rwanda i Dakar nta nkomyi, kuko yari yateguwe neza bikaba byaratumye abantu batora mu bwisanzure nta muvundo. Abanyarwanda baba i Dakar bishimiye cyane amatora y’abadepite, cyane cyane ko abenshi bwari ubwa mbere bari (…)

Ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2013, Abanyarwanda baba muri Senegal bitabiriye ari benshi igikorwa cy’amatora y’abadepite. Ayo matora yaranzwe n’umutuzo kandi yitabirwa ku kigereranyo cyegereye 100%, n’ubwo imvura yabyukiye ku muryango.

Amatora yabereye muri Ambasade y’u Rwanda i Dakar nta nkomyi, kuko yari yateguwe neza bikaba byaratumye abantu batora mu bwisanzure nta muvundo. Abanyarwanda baba i Dakar bishimiye cyane amatora y’abadepite, cyane cyane ko abenshi bwari ubwa mbere bari batoye. Bavuze ko bishimiye kwitorera abadepite bikaba bibafasha gukurikiranira hafi imikorere y’igihugu, ndetse ko ari igikorwa gikomeye cyerekana demokarasi irangwa mu Rwanda, kandi ukaba umwanya ukomeye Abanyarwanda bahabwa wo kwitorera abayobozi, ku buryo ntawe ukwiye kuwitesha.

Ambasaderi Ntwari wari uyoboye igikorwa cy’amatora muri Senegal, yavuze ko yishimiye uburyo Abanyarwanda bitabiriye icyo gikorwa ari benshi, n’ubwo imvura y’umuvumbi yari yaramukiye ku muryango. Yabashimiye umutima wo gukunda igihugu bagaragaje, kuko amatora y’abayobozi ari uburyo bwo kugaragaza ubuzima bw’igihugu. Yavuze ko amatora y’abadepite agaragaza ko u Rwanda rwiyemeje kugendera mu nzira ya demokarasi no kuyubahiriza. Ku wa mbere tariki 16 Nzeri 2013 ni bwo amajwi yabaruwe muri Ambasade. Ibyavuye mu matora byatangarijwe Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages