00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sylvestre Mudacumura ku rutonde rw’abashakishwa uruhindu na Amerika

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 24 May 2013 saa 09:07
Yasuwe :

Umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR, Sylvestre Mudacumura yashyizwe ku rutonde rw’abakoze Jenoside n’ibyaha by’intambara byibasiye inyoko muntu bashakishwa na Leta zunze Ubumwe za Amerika. Mudacumura aje yiyongera ku bandi icyenda bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha, uzatanga amakuru y’umwe muri bo kugira ngo afatwe akazahabwa akayabo ka Miliyoni zigera kuri eshanu z’amadolari ya Amerika.
Steven J. Rapp Ambasaderi wa Amerika ushinzwe (…)

Umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR, Sylvestre Mudacumura yashyizwe ku rutonde rw’abakoze Jenoside n’ibyaha by’intambara byibasiye inyoko muntu bashakishwa na Leta zunze Ubumwe za Amerika. Mudacumura aje yiyongera ku bandi icyenda bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha, uzatanga amakuru y’umwe muri bo kugira ngo afatwe akazahabwa akayabo ka Miliyoni zigera kuri eshanu z’amadolari ya Amerika.

Steven J. Rapp Ambasaderi wa Amerika ushinzwe gukurikirana abakoze ibyaha by’intambara, ubwo yari i Kigali uyu munsi ku wa 24 Gicurasi, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku biro by’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, yatangaje ko ubu bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu bafite amakuru ku bakekwaho ibyaha by’intambara n’ibya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuyatanga bakazahabwa igihembo cy’amadolari ya Amerika agera kuri Miliyoni eshanu.

Nk’uko Steven J. Rapp yabitangaje icyo gihembo kizahabwa umuntu wese ushobora gutanga amakuru yatuma abashakishwa bashobora gufatwa cyangwa se koherezwa mu butabera. Icyenda bari basanzwe bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri Tanzaniya, batandatu muri bo amadosiye yabo yoherejwe mu Rwanda. Abo ni Fulgence Kayishema, Pheneas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ladislas Ntaganzwa, Charles Ryandikayo na Charles Sikubwabo. Abandi batatu ari bo Felicien Kabuga, Protais Mpiranya na Augustin Bizimana bo imanza zabo zizakurikiranirwa Arusha.

Kuri abo bashakishwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi utanze amakuru kuri bo akazahembwa kariya kayabo k’amadolari, hiyongereyeho umukuru w’inyeshyamba za FDLR, Sylvestre Midacumura. Si uwo wenyine kandi abandi bashakishwa bashyizwe ku rutonde barimo abayobozi b’umutwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda (LRA: Lord Resistance Army) aribo Joseph Kony, Okot Odhiambo na Dominic Ongwen. Rapp ati “Aba bose nta n’umwe uzababarirwa. Ikindi ni uko Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izagirira ibanga rikomeye uzaba yatanze amakuru kandi umutekano we uzarindwa bidasubirwaho.”

Martin Ngoga, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda atangaza ko iriya gahunda imaze igihe kinini ikorana n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha kuko hari abafashwe kubera amakuru yatanzwe kandi bahawe ibihembo. Agira ati “Imiterere y’iyi gahunda ntigomba kugaragaza uwatanze amakuru cyangwa se uwatanzwe kuko haba harimo n’ikibazo cy’umutekano w’abatangabuhamya. Ntidushidikanya ko hari abantu bafashwe biturutse kuri iyi gahunda.”

Akomeza atangaza ko abatanze amakuru ibihembo byabo babihawe icyo batazashobora gukora yaba Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Urukiko rwa Arusha cyangwa Leta zunze ubumwe za Amerika ni ukugaragaza abahawe ibihembo cyangwa se abafashwe biturutse muri iyo gahunda.

Guhera mu kwezi kwa Mata uyu mwaka gahunda yo gushakisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside n’iby’intambara yaragutse iva ku Rwanda, ishyirwa ku rwego rwo gukurikirana abantu bose bakekwaho ibyo byaha aho bari hose. Byatumye bongeramo Sylvestre Mudacumura n’abayobozi ba LRA bose bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages