00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Imvugo ya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga iratiza umurindi Kikwete

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 6 June 2013 saa 11:17
Yasuwe :

Ubwo umryango wa Afurika yunze ubumwe wizihizaga imyaka 50 umaze uvutse, mu nama ya 21 y’uwo muryango, ku wa 26 Gicurasi, Perezida wa Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete, yavuze ko Leta y’u Rwanda igomba kugirana ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, urwanya Leta y’u Rwanda. Iyo yashaririye Leta y’u Rwanda, kandi uretse Guverinoma, n’imiryango itegamiye kuri Leta irimo na Sosiyete Sivile yamaganiye kure imvugo ya Perezida Kikwete. (…)

Ubwo umryango wa Afurika yunze ubumwe wizihizaga imyaka 50 umaze uvutse, mu nama ya 21 y’uwo muryango, ku wa 26 Gicurasi, Perezida wa Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete, yavuze ko Leta y’u Rwanda igomba kugirana ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, urwanya Leta y’u Rwanda. Iyo yashaririye Leta y’u Rwanda, kandi uretse Guverinoma, n’imiryango itegamiye kuri Leta irimo na Sosiyete Sivile yamaganiye kure imvugo ya Perezida Kikwete.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yasabye mugenzi we wa Tanzania, Bernard Membe, ko bahindura iyo mvugo ariko mu kumusubiza we amagambo ye yacanaga umuriro aho kuwuzimya. Bigatizwa ubukana n’amagambo yavugiye kuri Radio mpuzamahanga BBC ku wa 3 Kamena 2013.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania Bernard Membe, mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango cyo ku wa 3 Kamena 2013 yagize ati “Gushinja ibyaha abo mu mutwe wa FDLR ni ikibazo kimwe, ariko kandi kugirana ibiganiro na wo ni ikindi. Ni ibyo Perezida Kikwete yashaka kuvuga…”

Nk’uko tubikesha News of Rwanda, Jean Paul Ndikubwimana, umunyeshuri ufite imyaka 23 y’amavuko, wiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, n’uburakari bwinshi, avuga ko abona Tanzania itasaba imbabazi u Rwanda. Agira ati “Tanzania ni umuturanyi w’u Rwanda, ikimenyimenyi ishobora gushyigikira uriya mutwe, kuko FDLR iramutse iteye u Rwanda Tanzania ntiyazuyaza kuyiha inkunga.”

FDLR igizwe na bamwe mu basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kandi uwo mutwe ukomeje gukorera ibikorwa by’ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu ku basivili batitwaje intwaro.

Perezida Kikwete mu nama ya 21 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yo ku wa 26 Gicurasi 2013, yatangaje ko u Rwanda rugomba kugirana imishyikirano itaziguye n’umutwe wa FDLR. Iyo nama yebereye i Addis Ababa, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’uwo muryango.

Abanyarwanda batandukanye nyuma yo kumva imvugo ya Kikwete, ku itariki 27 Gicurasi, Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwannda ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wandikiye Perezida Barack Obama, imvugo ya Perezida Kikwete ari urucantege mu gihe kandi Abanyarwanda barimo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu iyo baruwa ifunguye bagira bati “Turagusaba ko mu rugendo utegura kugirira muri Afurika, wasubika gusura Tanzania niba Perezida Kikwete atisubiyeho ngo asabe Abanyarwanda kandi ace ukubiri n’icyo ari cyo cyose cyatuma haba guhura na FDLR.”

Ihuriro ry’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 28 Gicurasi indi baruwa ifunguye yandikiwe iabruwa ifunguye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon, bamugaragariza ko imvugo ya Perezida Kikwete ihakana kandi ipfobya Jenoside idakwiye gushyikirwa kuko itesha agaciro uburenganzira bwa muntu. Bagira bati “Turasaba bidasubirwaho ko hakwiye gusabwa imbabazi kuri ayo magambo yavuzwe.”

Iyo baruwa yohererejwe kandi Inteko Ishinga amategeko ya Tanzania, Inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba, Umuryango wa afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za amerika n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages