00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Togo yasimbuye u Rwanda ku buyobozi bw’akanama k’umutekano ka Loni

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 1 May 2013 saa 10:05
Yasuwe :

Ku wa 30 Mata ni bwo u Rwanda rwasimbuwe na Togo ku buyobozi bw’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi. U Rwanda rwari rumaze igihe kingana n’ukwezi ruyoboye aka kanama, rukaba rwari rufite intego igira iti “Dukumire kandi turwanye igitera amakimbirane.”
Eugène-Richard Gasana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Ubutwererane, ahamagarira akanama k’umutekano (UN Security Council Presidency) mu gufata ibyemezo bifatika ku kibazo (…)

Ku wa 30 Mata ni bwo u Rwanda rwasimbuwe na Togo ku buyobozi bw’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi. U Rwanda rwari rumaze igihe kingana n’ukwezi ruyoboye aka kanama, rukaba rwari rufite intego igira iti “Dukumire kandi turwanye igitera amakimbirane.”

Eugène-Richard Gasana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Ubutwererane, ahamagarira akanama k’umutekano (UN Security Council Presidency) mu gufata ibyemezo bifatika ku kibazo cy’Umutekano muke uboneka muri Syria.

Gasana akaba yabikomojeho anabibutsa uko Loni warebereye Jenoside yakorewe Abatutsi ntiwagira icyo ukora, bityo ko bitakagombye gukomeza kuba ku bindi bihugu nka Syria.

Mu gihe u Rwanda rumaze kuri uwo mwanya, rwayoboye inama z’umutekano zigera kuri esheshatu, ziga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu gihugu cya Syria ndetse n’ibindi bihugu biri mu ntambara.

U Rwanda kandi rwayoboye ibiganiro bivuga ku iterambere ry’umugore, umutekano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibindi bigamije kugarura umutekano mu Burasirazuba bwo hagati cyane muri Palesitina.

Ibihugu bigize aka kanama bisanzwe bisimburanwa kuri uyu mwanya buri kwezi. Togo ikaba izayobora kugeza mu mpera za Gicurasi uyu mwaka.

Igihugu cy’u Rwanda cyaherukaga kugira icyicaro kidahoraho mu kanama gashinzwe umutekano ka Loni (UN Security Council), mu 1994.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages