Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Faustin Twagiramungu kuri ubu ubarizwa mu Bubiligi yatangiye kunenga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) nyuma y’aho hateraniye inama yahuje Perezida Barack Obama n’abayobozi bakuru b’ibihugu by’Afurika. Bimwe mu byavugiwe i Washington hakaba harimo n’uko USA izarasa FDLR ikorana na Twagiramungu nibaramuka badashyize intwaro hasi kandi nta yandi mananiza.
Mu minsi ishize uyu musaza ukunze kurangwa no kutishimira iby’Abanyarwanda bagezeho ndetse no kunenga abayobozi b’u Rwanda, ubwo yamenyaga ko Perezida Obama yahaye ubutumire Perezida Kagame bwo kwitabira iriya nama yahise yandikira ibaruwa Obama yifuza ko Perezida Paul Kagame atayitumirwamo ariko byatanze ubusa kuko Kagame yayitabiriye ndetse anayitangiramo ikiganiro.
Mu ibaruwa Twagiramungu yanditse kuwa 4 Kanama ikagaragara ku mbuga za Internet yanifuzaga ko Perezida Kagame adakwiye kwakirwa muri White House, ariko ibi byifuzo nabyo ntibyamuhiriye kuko Perezida Kagame ari kumwe n’umukobwa we Ange Kagame bakiriwe na Obama n’umufasha we muri White House nta nkomyi kandi ibi byanabaye no ku bandi bakuru b’ibihugu bari bitabiriye inama.
Faustin Twagiramungu arasa n’umaze kubona ko icyifuzo cye ko u Rwanda rwaganira na FDLR kitakiriye n’amahanga.
Mu nama yabereye muri Amerika, iki cyifuzo nacyo cyabaye imfabusa kuko Russ Feingold intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko nyuma y’amezi atandatu FDLR izaraswa niba idashyize intwaro hasi. Uyu mutwe kandi ngo ntiwemerewe gukorera politique mu Rwanda ndetse no gukomeza gutekereza iby’ibiganiro na Leta y’u Rwanda.
Feingold yavuze ko uruhande rw’ubuhuza rwiteguye korohereza abarwanyi ba FDLR bashaka gutaha mu Rwanda cyangwa se abashaka kurambika intwaro hasi bagatuzwa ahandi.
Naho ubundi ngo "Amerika yemera ko inzira yo gukoresha intwaro mu kurwanya uyu mutwe atari yo igomba gushyirwa ku meza mbere, ariko hiteguwe ko iyi nzira nayo yakoreshwa.”
Uyu mugabo yongeyeho ko "nta biganiro bikwiye kubaho by’uko FDLR yahabwa ijambo ikaganira na Leta y’u Rwanda, kubera uruhare ishinjwa muri Jenoside”
Kuri ubu Twagiramungu aravuga ko we n’ihuriro ayoboye ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda (CPC) biteguye gutabara FDLR, mu gihe Amerika yaramuka ihirahiye kuyirasa uretse ko anasanga mu mezi atandatu icyo kibazo kizaba cyakemutse hatabayeho kuraswa.
Muri iki cyumweru Umuyobozi w’ibikorwa bya MONUSCO, Martin Kobler nawe yavuze ko kuba FDLR isaba ko mu Rwanda haboneka urubuga rwa politiki igataha imeze nk’ishyaka rya politiki, ibyo MONUSCO itabyitayeho kuko idakora politiki.
Avugana na RFI, Umuvugizi wa FDLR, Laforge Fils Bazeye, yagarutse ku byo Kobler yavuze ndetse anagaragaza ko atemeranya n’ibyo MONUSCO itekereza ku gushyira hasi intwaro kwa FDLR.
Bazeye ngo ntiyahishiriye umujinya ubwo yagiraga ati “Urugamba rwacu rw’imbunda twaruhinduyemo urugamba rwa politiki, mu kururwana turasaba ko mu Rwanda haba urubuga rwa politiki ndetse tugataha nk’ishyaka rya politiki ryemewe.”
Bazeye yakomeje agira ati “Ibi nibyo dusaba. Aho gusaba Kigali ngo ifungure urubuga rwa politiki, baduhozaho igitutu, baduha amatariki ntarengwa. Ibyo mu by’ukuri ntibyemewe. Ntidushaka ko gahunda yacu ifatwa nko Gutsindwa cyangwa kumanika amaboko (aha bakoresheje ijambo reddition).
Ibi byose ntaho bitandukaniye n’ibya Faustin Twagiramungu aho abasesengura ibya politiki basanga FDLR niramuka ivanweho burundu na rya huriro rye ayoboye bashobora gutakaza intege cyangwa rikavaho burundu.
Twagiramungu ati « Abantu bamaze imyaka 20 mu ishyamba ntibagomba gutaha nk’amatungo unyuza mu bikingi by’amarembo ntabwo ari uko bizagenda, Kagame niba abishaka twebwe si ko tubishaka. Ntabwo numva ko FDLR bayibwira ngo nitahe yo ikemera ikadusiga. Ibyo ntibishoboka. »
Akomeza ati «Njyewe ngira ngo ahari ni ukubera ko ndi mukuru, ndambiwe imvugo z’Abanyaburayi ndambiwe imvugo z’Abanyamerika ku bibazo byerekeye akarere k’ibiyaga bigari. Ndumva kuvuga ngo tuzabarasa nihagira ubumbura umunwa ngo abisaba, tuzabisabira hamwe baturasire hamwe».



















TANGA IGITEKEREZO