Umunyapolitiki Faustin Twagiramungu umenyerewe ku izina ‘Rukokoma’ agiye kumara imyaka 20 aba hanze y’u Rwanda; aracyakomeje kuvugisha benshi mu gihe we yemeza ko ari ngombwa ko ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bafata intwaro bakaza guhangana n’ubutegetsi buri ho.
N’ubwo kuri we umugambi ari umwe, uwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame, gusa usanga iyo afashe umwanya avuga, atajya agaragaza na rimwe icyo amunega, ibi bituma benshi bemera ko nta cyo yaba amaze, mu gihe nta cyo yiteguye gukosora.
Uretse na Twagiramungu utajya atinyuka kunenga ubutegetsi buriho, ari naho benshi bahera bavuga ko yabaye nka babandi babura icyo banenga inka, bakayirebera ku icebe ryayo, bigaragara neza ko utazi icyo azakosora atahabwa umwanya cyangwa ubufasha, ahubwo ibye bishirira mu magambo.
Ibyiyumviro bya Rukokoma bivuguruzwa na bamwe mu bo bakoranye mu kunenga Leta y’u Rwanda nka Me Uwizeyimana Evode wakoranaga nawe bya hafi; uyu ni impuguke mu by’amategeko, akaba yaramenyekanye cyane ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC n’Ijwi rya Amerika aho yabaga anenga cyane amwe mu mategeko n’ibyemezo byafatwaga na Leta y’u Rwanda mu gukemura ibibazo bitandukanye.
Me Uwizeyimana yise Twagiramungu ‘umunyagitugu muto’ (petit dictateur) kandi ko atazi icyo arwanira. Yagize ati: “Buri gihe aba avuga ko arwanya Kagame ariko wamubaza akavuga ko Habyarimana na Sendashonga bapfuye n’umuyobozi w’ishyaka FDU Ingabire Victoire ngo afunze, ko bakeneye ubutabera”.
Iri nenga kandi ridafite ibimenyetso bifatika ni na byo Twagiramungu yakomeje mu kiganiro n’abanyamakuru i Bruxelles mu Bubiligi tariki ya 19 Werurwe 2014, nk’uko umunyamakuru wa IGIHE wakitabiriye ndetse n’abandi babivuga.
Uyu munyamakuru yagaragaje ko Twagiramungu ashyira cyane mu majwi Perezida Kagame, akanenga yivuye inyuma imikorere n’imiyoborere ye, ndetse akanavuga ko atumva abamushima barimo n’ibihugu by’amahanga icyo bashingiraho.
Ubwo yiyamamazaga mu matora y’Umukuru w’ Igihugu mu mwaka wa 2003 agatsindwa agize amajwi 3,62 Twagiramungu yahise ava mu gihugu ajya gushinga ishyaka ritavuga rumwe na Leya y’ u Rwanda yise RDI-Rwanda nziza.
Muri mutarama 2014, Twagiramungu yaje kwitangariza ko ishyaka rye ryishyize hamwe n’ andi mashyaka atavuga rumwe na leta y’ u Rwanda harimo PS Imberakuri yo ku ruhande rwa Ntaganda na RNC, yose yishyize hamwe na FDLR nk’uko ubwe akunze kubigarukaho.
Twagiramungu mu mutaka w’andi mashya atavuga rumwe na leta
Kugeza ubu Faustin Twagiramungu ubarizwa muri CPR (Coalition des Parties Politiques Rwandais pour le Changement) ari kumwe na Dr Paulin Murayi, usanzwe nawe ayobora ishyaka UDR rimwe mu yagize iri huriro CPR. Uyu Dr Paulin Murayi ni umukwe wa Kabuga Felicien, Umunyarwanda ushakishwa uruhindu kubera uruhare akurikiranyweho rwo kuba yarateye inkunga ikomeye Leta ya Habyarimana kugirango ibashe gushyira mu bikorwa jenoside.
Uretse no kuba Twagiramungu yariyegereje Paulin Murayi, n’ishyaka rya RNC ryaramwiyegereje kugirango ribashe kugera ku bufasha budashidikanywaho bwa sebukwe Kabuga, bivugwa ko n’ubwo agenda yububa ariko amafaranga yo ari ikintu atabuze. Gusa hadateye kabiri, nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegera, Dr Murayi yahise yiyomora kuri RNC, ajya gushing ishyaka rye.
Tugarutse kuri iri huriro rero, rigizwe n’amashyaka 8, ariyo UDR (Union Démocratique Rwandaise) iyoborwa na Dr Murayi, FDLR (Forces Démoclatique de Libération du Rwanda), PS-Imberakuri (Parti Social) na RDI-Rwanda Rwiza (Rwanda Dream Initiative) iyoborwa na Twagiramungu, ariko ngo hari n’abandi bashobora kuzaza muri iri huriro nka FDU-Inkingi, PDR-Ihumure, hakabaho na PDP ndetse ngo RNC yari mu yagombaga kwihuriza muri CPR binanizwa n’uko ngo abayigize baje kwifata nyuma bavuga ko bitateguwe neza.
Abanyamakuru b’Ababiligi bamubajije aho akura amakuru yose y’u Rwanda n’uko imiyoborere ya Kagame imeze kandi amaze igihe kinini akorera politiki hanze aho amaze imyaka iri gusaga 19, asubiza ko afite abamuha amakuru kandi ngo aba yizeye ko aba ariyo.
Twagiramungu yasubije ko batari ibimuga, ndetse anavuga ko bazasaba amahanga akabafasha kotsa igitutu u Rwanda.
Ati “Turi ibimuga se? Ariko uzi ko musetsa! Turasaba ko ibihugu by’amahanga bimututa igitutu akemera ibyo Abanyarwanda benshi bashaka, haba mu gihugu haba no hanze”.
Abajijwe niba abona ko ibibazo by’u Rwanda bizajya bikemurwa n’imbunda gusa, Twagiramungu yasubije ko icyo kibazo cyabazwa Perezida Kagame.
Bamwe muri bo bemera ko umutekano w’u Rwanda ari nta makemwa
Gusa Dr. Murayi nawe wari witabiriye iki kiganiro yasubije ko bifuza kuzana impinduka muri politiki no kuganira bafatanyije na FDRL ariko ngo nta ntwaro zikoreshejwe kuko ngo nta bushobozi bafite bwo kubona izo ntwaro zarwanya ingabo z’u Rwanda zikomeye nk’uko bizwi ubu ko ziri no kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.
Bombi bahurije ko bazakoresha abaturage buhoro buhoro kandi ko ari bo bazanesha mu nzira ya demokarasi, bakazanasaba n’amahanga, kuko ngo ni yo ashyigikiye Perezida Kagame mu gihe ashobora no kumukomanyiriza.
Ese Twagiramungu yaba ahuriye he na Perezida Kikwete?
Mu gihe Faustin Twagiramungu yakomeje kugaragaza no kuvuga ko arimo gushakisha uburyo bwose yahirika ubuyobozi bw’u Rwanda, hakomeje kwibazwa isano yaba afitanye na Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete, na we wagiye abogamira kuri FDLR nk’uko yabigaragaje asaba u Rwanda gushyikirana na yo.
Imwe mu mvugo za Twagiramungu zerekana ko agamije kuvanaho Perezida Paul Kagame byagiye bikurikirana n’amagambo ya Perezida Kikwete wabwiye Perezida Kagame ko yagombye kugirana ibiganiro na FDLR; ibi yabivuze ubwo hizihizwaga isabakuru y’imyaka 50 Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika umaze ushinzwe.
U Rwanda rwahakaniye kure iki cyifuzo cya Kikwete, bigera n’aho ubwo Perezida Kagame yaganiraga na Jeune Afrique yagize ati “Kumvikana iki? Ibyo bashaka bikubiye mu ijambo rimwe gusa, ubutegetsi. Nta cyo kumvikana nabo gihari”.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, nawe yabyamaganiye kure avuga ko atiyumvisha uburyo Perezida Kikwete aba umuvugizi wa FDLR, hanyuma mu minsi mike yakurikiyeho Perezida Kagame avuga ko "interahamwe n’abazibyara muri batisimu” nta cyo bashobora kugeraho.
Twagiramungu arakibereye mu bitotsi bya Jenoside ebyiri
Twagiramungu aracyatsimbaraye ko habayeho Jenoside ebyiri mu Rwanda, yemeza ko hari abatutsi bishwe ariko hakaba n’abahutu bishwe. Kimwe mu byo aheraho avuga ko abahutu bishwe, ngo ni abiciwe mu nkambi z’impunzi muri Congo, n’abandi bahutu batari bashyigikiye Jenoside ndetse n’abishwe nyuma ya Jenoside mu Majyaruguru n’burengerazuba bw’u Rwanda.
Abamutanze muri FDRL ntibabyumva kimwe na we
Mu buhamya yatanze tariki ya 1 Gashyantare 2014 ku munsi w’Intwari z’igihugu, Jenerali Majoro Paul Rwarakabije wabaye mu mutwe wa FDRL yahakanye ko ingabo za FPR zitigeze zicura umugambi wo kwica abahutu muri Congo.
Yagize ati “Nta gahunda Ingabo z’u Rwanda zafashe ngo zigiye kwica impunzi zituruke ruhande kuko iyo zibishaka zari kubikora. Nta wabibabujije, ariko bagiye kure aho badashobora kurasa izo mpunzi, njye ndabivuga nk’umuntu wari aho ngaho”.
Maj Gen Paul Rwarakabije nk’uwari uri ahavugwa ko habereye ibi bitero, akaba n’umwe mu bahanganye n’inkotanyi icyo gihe, ntahakana ko inkotanyi zitageze muri Congo ariko ngo ntizagiye kwica abaturage nk’uko bivugwa zari zigiye gucyura impunzi no gushakira Abanyarwanda umutekano kuko inkambi zasenywe zaturukagamo abateraga u Rwanda.
Yasabye ko abantu bakwiye gusobanukirwa ko mu nkambi abasirikare ba EX-FAR babanaga n’impunzi, ingabo za RDF zikahajya zigiye guhagarika umutekano muke waterwaga n’aba basirikare baje kuba FDRL kugeza ubu.
Ku bavuga ko hari abasivile bapfuye, Rwarakabije yavuze ko nta masasu izi ngabo zigeze zirasa agamije kurasa abasivile, ko ahubwo n’abishwe nayo ari uko amasasu adatoranya, bikaba bigaragazwa n’uko hari abakuwe muri izo nkambi bakagarurwa mu Rwanda n’ubwo hari n’abagiye bicwa n’indwara ya Macinya (Dysenterie) na Cholera.
Ese birakwiriye ko u Rwanda rushyikirana n’umutwe w’iterabwoba?
FDRL ni umutwe ugizwe na bamwe mu bahunze u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahitanye abasaga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana, bamwe muri bo bakaba bakekwaho kuba baragize uruhare rukomeye muri yo.
Uyu mutwe wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ushinjwa guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo aho uvugwaho kwica abantu, kwambura, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu.
Nyuma y’ibi byose byavuzwe, Twagiramungu wavuze ko yifatanyije na FDRL, ntibyatinze amakuru yacicikanye ku bitangazamakuru binyuranye hahwihwiswa ko yagiye no kubonana na Perezida Kikwete muri Tanzaniya.
Iby’uru ruzinduko, Twagiramungu ntabihakana kuko muri kiriya kiganiro n’abanyamakuru mu Bubiligi tariki ya 19 Werurwe 2014 yabaye nk’ubicaho amarenga.
Ubwo yabazwaga niba ihuriro CPR rifatanya na Tanzaniya muri gahunda za ryo yagize ati “Ese gufatanya n’igihugu cya Tanzania ni icyaha? Kuki se abandi bakoranaga na Uganda?”
Gufatanya n’umutwe w’iterabwoba ubwabyo ni icyaha
U Rwanda rwo rubona ko ibyo Twagiramungu avuga ko afatanya na FDRL agomba kwirengera ingaruka za byo, kandi ko rutazigera rurota gukorana n’umutwe w’iterabwoba.
Olivier Nduhungirehe, wungirije Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, ubwo hasozwaga umwiherero w’Abayobozi bakuru mu Rwanda, yavuze ko Monusco nta cyo irimo gukora ngo irwanye uyu mutwe kandi ko n’abavuga ko bifatanyije na FDRL bazirengera ingaruka za byo.
Yagize ati “FDLR ni umutwe w’iterabwoba urimo abantu benshi bakoze Jenoside. Ufatanya n’umwanzi w’igihugu wakoze Jenoside na we aba yemeye ingaruka za byo, nta bwo u Rwanda rushobora kwemera ko uyu mutwe ugaruka gukora akazi bavuga ko batarangije mu 1994”.
Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda, Sheikh Mussa Fazil Harelimana, na ACP Theos Badege, Umuyobozi w’ urwego rushinzwe iperereza muri Polisi y’Igihugu, baherutse kubwira itangazamakuru ko umuntu wese wifatanya na FDLR azajya akorwaho iperereza, byamuhama akabiryozwa kuko bitemewe “gukorana n’umutwe w’iterabwoba”.
Tanzaniya yavuzweho gufasha cyane abanzi ba Leta y’u Rwanda
Biciye mu bitangazamakuru bitandukanye, byavuzwe ko Tanzaniya yakiriye abayobozi ba RNC bari bayobowe na Dr Rudasingwa Theogene bagasura Perezida Kikwete.
Iri shyaka RNC (Rwanda National Congress) rigizwe n’abahoze mu buyobozi bw’igihugu, nyuma bitandukanya na ryo bajya hanze y’ igihugu ; bamwe muri bo ni Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa Theogene, Gahima Gerald n’abandi.
Iri shyaka binavugwa ko ryashinzwe n’abagaragajwe hejuru barimo na Félicien Kabuga wari ubari hafi cyane, akaba yarinjijwemo na Patrick Karegeya uherutse kwicirwa muri Afurika y’Epfo.
Umubano wa Kabuga Felicien na Patrick Karegeya waba warakomejwe n’uko Patrick yari inshuti magara y’umukobwa wa Kabuga, ibi bigatuma Patrick wari ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu yarafashije uyu muryango kubona imitungo yari yarafashwe ; nyuma y’ibi ngo yaje guhabwa ingororano ifatika.
Ikindi gituma hibazwa uruhare rwa Tanzaniya ni amakuru yagaragajwe n’Umuryango w’Abibumbye ko inzu y’ umunyepolitiki Rév. Christopher Mtikila utuye muri Tanzaniya yabaye indiri ikorerwamo inama z’abayobozi n’abakomando bakuru b’ umutwe wa FDLR.
Urugero ni ibivugwa ko tariki ya 17 Gashyantare 2014, Rev. Mtikila yakiriye inama iwe mu rugo yahuzaga abayobozi ba FDLR bari bayobowe na Brig.Gen. Gratien Kabiligi, Lt.Col Wilson Irategeka na Col. Hamadi wari umuyobozi w’ibikorwa muri uyu mutwe.
Urubuga News of Rwanda, rwatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe n’ inzobere za Loni bwagaragaje ko Rev. Christopher Mtikila yabaye umuhuza w’ abayobozi ba FDLR n’abandi babashyigikiye bahoze mu nterahamwe.
Abakurikiranira hafi ibintu bavuga ko bahereye kuri uru ruzinduko rwa Twagiramungu muri Tanzaniya, amagambo ye, aya Perezida Kikwete asa n’uvugira FDRL, Tanzaniya ishyigikiye byimazeyo abarwanya u Rwanda.
Ikindi kimenyetso simusiga…
Nyuma y’uko uyu muyobozi w’igihugu cy’igituranyi avuzweho gufasha FDLR, abaturage be ndetse n’ishyaka rya CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania bamwandikiye bamusaba guhagarika umubano afitanye n’abarwanya Leta y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO