Mu rwego rwo kwitegura amatora y’Abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa Nzeri, Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’ahandi ku mugabane w’u Burayi bujuje biyandikishije, basabwa gusuzuma niba bagaragara ku rutonde rw’abemerewe gutora. Igikorwa kikazasozwa tariki ya 15 Kanama 2013, hakazabona gusohoka urutonde ndakuka rw’abemerewe gutora.
Uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Ambasaderi Robert Masozera, mu kuganiro na IGIHE asaba Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’ahandi gusuzuma niba bari ku rutonde rw’abemerewe gutora bitarenze tariki ya 15 Kanama 2013. Abasaba kandi kuba maso no kwitondera amatangazo n’ibiganiro by’abiyita Abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta baba mu mahanga, bagamije guharabika isura y ubuyobozi n’imiyoborere myiza y’ u Rwanda.
Ibi Ambasaderi masozera yabitangaje tariki ya 9 Kanama 2013, nyuma y’inama yagiranye n’inzego z’abayobozi ba Diaspora Nyarwanda n’andi mashyirahamwe y’Abanyarwanda yo mu Bubiligi. Iki ikiganiro cyari kigamije kubasobanurira ibijyanye n’imyiteguro y’amatora y’Abadepite ateganijwe tariki ya 16 Nzeri 2013, no kubakangurira kuzayitabira ari benshi.
Masozera kandi yibukije ko gahunda y’amatora mu Bubiligi n’ahandi mu zindi Ambasade zihagarariye u Rwanda mu mahanga, bazatora tariki ya 15 nzeri 2013.
Muri icyo kiganiro n’ubuyobozi bwa DRB -Rugari n’abandi bari bahagarariye andi mashyirahamwe ahuza Abanyarwanda mu Bubiligi, Ambasaderi Masozera yababwiye ko yizeye cyane ko ubutumwa baganiriyeho babugeza ku Banyarwanda bahagarariye muri rusange; bakazitabira amatora ari benshi.
Mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda igikorwa cyo kwiyandikisha no kuvugurura lisiti y’itora, muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi hafunguwe ibiro byihariye bigenewe gufasha abashaka bose gusuzuma ko bari kuri lisiti.
Masozera kandi yakanguriye Abanyarwanda bo mu Bubiligi mu kuba maso no gushishoza cyane, kuko mu bihe byegereje amatora, abiyita abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba mu mahanga, batangiye kwamamaza ibiganiro n’amatangazo yo gushaka guharabika u Rwanda. Ati “ntimukwiye kurangazwa no guha agaciro ababayobya.”



















TANGA IGITEKEREZO