00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twiteguye kwakira neza ibiri buve mu matora –Dr Vincent Biruta

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 16 September 2013 saa 02:47
Yasuwe :

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), Dr Vincent Biruta, ubwo yitabiraga amatora y’Abadepite, kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Nzeri 2013, yatangaje ko ishyaka ayoboye ryiteguye kwakira neza ibiva mu matora.
Perezida wa PSD Dr Vincent Biruta, witabiriye amatora ku ishuri ribanza rya Kacyiru I, Umurenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo, mu kiganiro n’abanyamakuru yashimye imitegurire y’amatora ndetse n’imigendekere yayo.
Dr Biruta yagize ati “Igikorwa (…)

Dr Biruta yagize ati “Igikorwa kiragenda neza, nta muvundo. Ibyo ishyaka PSD, ni ukongera imyanya dufite mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, nk’uko twabivuze mu gihe cyo kwiyamamaza. Ibyo bishingiye kuri gahunda twagejeje ku banyarwanda, bigashingira no ku buryo twamamaje ishyaka ryacu. Uyu munsi ni ugutora gusa, kandi twiteguye kwakira neza ibiri buve mu matora, cyane ko yakurikije amategeko.”

Imitwe ya Politiki yitabiriye amatora y’abadepite, yatanzemo abakandida ni Umuryango FPR Inkotanyi wifatanyije na PDI, PDC, PPC n PSR. Hari kandi PSD, PL na PS Imberakuri.

Mu bakandida 410 bahatanira kujya mu nteko, hagomba gutorwamo 80 gusa. Muri bo hari abadepite rusange 53 batorwa uyu munsi n’abanyarwanda bose, 24 bahagarariye abagore bazatorwa ku wa 17 Nzeri, babiri (2) bahagarariye urubyiruko bazatorwa ku wa 18 Nzeri, kimwe n’umudepite umwe (1) uhagarariye abafite ubumuga uzatorwa na we ku wa 18 Nzeri 2013.

Dr Vincent Biruta, ku murongo ategereje abari imbereye ngo babanze batore
Dr Vincent Biruta, ku murongo yitegura kujya mu cyumba cy'itora
Dr Vincent Biruta atanga ibyangombwa bimwemerera gutora
Dr Vincent Biruta areberwa ko ari kuri lisiti y'itora
Dr Vincent Biruta ateza kashi "YATOYE"
Dr Vincent Biruta, bamusiga wino ku rutoki ko yatoye
Dr Vincent Biruta avugana n'abanyamakuru

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages