00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Batatu bo mu mutwe wa FDLR baburanishijwe

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 12 June 2013 saa 08:30
Yasuwe :

Abagabo batatu b’Abadage bafite inkomoko mu Rwanda bagejejwe imbere y’inkiko zo mu Budage ku byaha bashinjwa byo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabitangaje, abo ni Bernard T. w’imyaka 49, Felicien B. w’imyaka 44 na Jean Bosco U. ufite 67 bagejejwe imbere y’inkiko ku wa kabiri tariki ya 11 Kamena 2013 nk’uko ubushinjacyaha Karlsruhe yabitangaje.
Ubu bushinjacyaha bukorera mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Budage bwari bwabohereje (…)

Abagabo batatu b’Abadage bafite inkomoko mu Rwanda bagejejwe imbere y’inkiko zo mu Budage ku byaha bashinjwa byo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabitangaje, abo ni Bernard T. w’imyaka 49, Felicien B. w’imyaka 44 na Jean Bosco U. ufite 67 bagejejwe imbere y’inkiko ku wa kabiri tariki ya 11 Kamena 2013 nk’uko ubushinjacyaha Karlsruhe yabitangaje.

Ubu bushinjacyaha bukorera mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Budage bwari bwabohereje imbere y’inkiko tariki ya 27 Gicurasi 2013, butangaza ko bakekwaho kuba mu mutwe w’iterabwowa wa FDRL ukorera hanze y’u Rwanda, koherereza amafaranga yo gufasha uwo mutwe, no gukomeza inshingano zakorwaga n’uwahoze ari umuyobozi wawo Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni, bari bafatanyije bafashwe muri Nzeri 2009 bakaburanishirizwa muri iki gihugu nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo ibyo kwibasira inyoko muntu n’ibyaha by’intambara bakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhera mu 2008 kugeza mu 2009.

Barashinjwa kandi gukomeza imirimo yakorwaga n’uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu mutwe, Mbarushimana Callixte

Mu bindi bashinjwa harimo ko aba bagabo batanze amatangazo y’icengezamatwara ryo gusobanura no guhakana ibyaha FDRL yakoreye mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Aba bagabo bafashwe tariki ya 5 Ukuboza 2012 aho bari mu ishami rya FDLR ryakoreraga mu Budage.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, abicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagize ati “u Rwanda rwishimiye ibihugu by’i Burayi, byatinze ariko birimo kwerekana ko bikemura ikibazo cya Jenoside; u Bwongereza, Norvege, uyu munsi u Budage bwaburanishije batatu bari mu mutwe wa FDLR.»

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages