00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwikomye ababushinja gucumbikira Interahamwe mu Majyaruguru

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 8 May 2014 saa 07:36
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi bwahakanye bwivuye inyuma ko nta nterahamwe bacumbikiye muri aka gace kegereye ku mupaka w’u Rwanda.
Guverineri w’iyi Ntara, Révérien Nzigamye, yabihakaniye imere y’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki 7 Gicurasi 2014 nyuma y’aho byagiye bivugwa cyane ko muri aka gace haba hacyidegembya abari mu mutwe w’Interahamwe.
Bimwe mu birego by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi u Burundi bwagiye bwakira, byavugaga ko Interahamwe zaba (…)

Ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi bwahakanye bwivuye inyuma ko nta nterahamwe bacumbikiye muri aka gace kegereye ku mupaka w’u Rwanda.

Guverineri w’iyi Ntara, Révérien Nzigamye, yabihakaniye imere y’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki 7 Gicurasi 2014 nyuma y’aho byagiye bivugwa cyane ko muri aka gace haba hacyidegembya abari mu mutwe w’Interahamwe.

Bimwe mu birego by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi u Burundi bwagiye bwakira, byavugaga ko Interahamwe zaba zikiboneka muri Komini ya Bugabira ibarizwa mu Ntara ya Kirundo.

Nzigamye yagaragarije abanyamakuru ko ibihuha byo kuvuga ko bacumbikiye interahamwe byakwirakwijwe, muri Werurwe 2014, n’umuyobozi w’umutwe wa Sahwanya-Frodebu utavuga rumwe na Leta muri iyi komini yavugaga ko ubamo interahamwe.

Nzigamye yagize ati “Muri iyi komini (Bugabira), mu makomini yose, tuzi neza ko harimo ibyigomeke (…) bitavuze ko ari Abanyarwanda gusa. Twarabigenzuye, muri byo dusangamo Abanyarwanda babarirwa muri 400”.

Nk’uko tubikesha french.cri.cn, yakomeje abwira abanyamakuru ko u Burundi n’u Rwanda byagerageje kuvugana kuri iki kibazo binareba uburyo bishobora gucyura ibyo byigomeke by’Abanyarwanda ariko bitakwitwa Interahamwe.

Nzigamye yagize ati “Abayobozi mu Rwanda batubwiye gutegereza mu gihe bagishakisha uburyo bunoze iki gikorwa cyo kubacyura cyakorwamo”.

Kuri we umubano hagati y’Intara ya Kirundo n’uturere tw’u Rwanda duherereye ku mupaka ni nta makemwa.

Gusa yakomeje yemeza ko hasanzwe hari gahunda yo guhererekanya abagizi ba nabi bakora ibyaha mu Rwanda bakomoka mu Burundi cyangwa Abanyarwanda babikorera mu Burundi.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages