00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bugiye gutoza mu mezi abiri ingabo zizarwanya FDLR

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 16 January 2015 saa 10:51
Yasuwe :

Abasirikare b’u Bwongereza b’inararibonye bagiye koherezwa mu gihugu cya Malawi kuyobora imyitozo y’umutwe udasanzwe w’ingabo za Loni uzagaba ibitero ku mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda. Ikinyamakuru The Belfast Telegraph kivuga ko ingabo za Malawi ari izo zizagenzura agace kanini Loni yateganyije ko kagomba kugabwamo ibitero byo kurandura FDLR.
Ibi bivuguruzanya n’iby’ingabo za Loni zimaze igihe zitangaza ko zamaze kwitegura kugaba ibitero kuri FDLR.
Muri iki cyumweru ni bwo (…)

Abasirikare b’u Bwongereza b’inararibonye bagiye koherezwa mu gihugu cya Malawi kuyobora imyitozo y’umutwe udasanzwe w’ingabo za Loni uzagaba ibitero ku mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Ikinyamakuru The Belfast Telegraph kivuga ko ingabo za Malawi ari izo zizagenzura agace kanini Loni yateganyije ko kagomba kugabwamo ibitero byo kurandura FDLR.

Ibi bivuguruzanya n’iby’ingabo za Loni zimaze igihe zitangaza ko zamaze kwitegura kugaba ibitero kuri FDLR.

Ingabo za Tanzaniya zakirwa mu mutwe udasanzwe w'ingabo za MONUSCO

Muri iki cyumweru ni bwo Charles Bambara, umuvugizi w’ingabo za Loni ziri muri Congo, MONUSCO yavugaga ko imyiteguro yose yarangiye igisigaye ari uko Perezida Kabila aha umugisha ibyo bitero.

Ati” Igisigaye gusa ni uko uruhushya rwo kugaba ibitero rushyirwaho umukono na Perezida wa Congo Kabila ashyizweho igitutu na Loni. Nidutangira kugaba ibitero bizatungura benshi.”

Ariko ikinyamakuru The Belfast Telegraph cyatangaje ko Major Alasdair Hempenstall uyoboye imwe muri Batayo za Leta ya Scotland mu Bwongereza avuga ko ari bwo ingabo 20 mu zo ayoboye zigiye gutegura umutwe wihariye wa MONUSCO uzagaba ibitero kuri FDLR.

Ati” Tuzakorera ahantu haruhanyije hagomba ubunararibonye buhambaye niyo mpamvu n’imyitozo izaba iruhanyije.”

Akongeraho ati ”Abasirikare ba Malawi bari kuri gahunda kandi baratojwe cyane biteguye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza yatangaje ko abasirikare 20 bagiye koherezwa muri Malawi bafite uburambe kuko bavuye ku rugerero muri Afghanistan, Bosnia na Irak.

Umutwe wihariye wa MONUSCO uzarwanya FDLR ugizwe n’abasirikare baturutse muri Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzania.

Impuguke za politiki yo mu karere k’Ibiyaga Bigari zisanga iyo myitozo ari ikimenyetso cy’ubushake buke mbwo kugaba ibitero kuri uwo mutwe.

FDLR yari yarahawe umwitangirizwa w’amezi atandatu yo gushyira intwaro hasi. Ayo mezi yarangiye ku ya 2 Mutarama 2015 uwo mutwe utigeze ukora ibyo wasabwe.

Mu gihe imyitozo yo kuwurwanya yafata andi mezi abiri wazatangira kugabwaho ibitero nyuma ya Mata 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages