00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Congo Kinshasa byishimiye imyanzuro yafashwe ku kibazo cy’impunzi

Yanditswe na

Frederic Ntawukuriryayo/MIDIMAR-PRO

Kuya 22 June 2013 saa 09:24
Yasuwe :

Mu nama yahuzaga u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, yabereye i Kigali, yashoje ibihugu byombi bifashe ingamba zo gushyira hamwe zijyanye no gukemura ibibazo by’impunzi ku buryo burambye.
Iyi nama yabereye i Kigali kuva ku wa 20 kugeza 21 Kamena 2013, yigaga ku bibazo by’impunzi z’Abanyarwanda ziri ku butaka bwa Congo n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange ku mpunzi z’Abanyarwanda, (…)

Mu nama yahuzaga u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, yabereye i Kigali, yashoje ibihugu byombi bifashe ingamba zo gushyira hamwe zijyanye no gukemura ibibazo by’impunzi ku buryo burambye.

Iyi nama yabereye i Kigali kuva ku wa 20 kugeza 21 Kamena 2013, yigaga ku bibazo by’impunzi z’Abanyarwanda ziri ku butaka bwa Congo n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange ku mpunzi z’Abanyarwanda, kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 30 Kamena 2013. Muri iyi nama kandi hanaganiriwe ku bijyanye n’impunzi z’Abanyekongo bari mu Rwanda ndetse n’icyakorwa kugira ngo zibashe gutahuka.

Muri iyi nama hemejwe ko mu gihe kitarenze amezi atatu, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo izaba yamaze kubarura umubare w’impunzi z’Abanyarwanda batuye ku butaka bwayo, hagamijwe kureba uburyo bwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange.

Muri iryo barura kandi ngo hazanamenyekana abifuza gutaha ku bushake cyangwa abashaka kuguma muri Congo ariko batitwa impunzi nk’uko icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange kibiteganya. Nyuma y’iryo barura, ibihugu byombi bizongera bihure biganire ku bijyanye no gufasha impunzi bitewe n’ibyifuzo byazo.

Ministiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu muri Repubulika Iharanira Demkorasi ya Kongo, Richard Muyej Mangeze, yatangaje ko yishimiye cyane imyanzuro yafatiwe muri iyo nama, ndetse ashimangira ko Leta ye yiteguye gushyira ingufu mu kubishyira mu bikorwa.

Ministiri Muyej mu ijambo rye risoza yagize ati “ndishimye cyane kandi nyuzwe n’imyanzuro yafashwe nyuma y’iminsi ibiri impuguke ziganira ku bibazo by’impunzi hano i Kigali. Nishimiye cyane ko tubashije kugira imyumvire imwe ku bijyanye no gukemura ibibazo by’impunzi bimaze igihe kirekire.”

Muyej yakomeje avuga ko imyanzuro yafashwe izatuma Congo ibasha gushyira mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange kandi bitazayisigira ibibazo by’Abanyarwanda baba ku butaka bwayo ku buryo butemewe cyangwa batagira ubwenegihugu.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yari yakomeje kugaragaza ko ititeguye gutangaza ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange ku itariki 30 Kamena 2013 nk’uko biteganijwe. Yagaragazaga impungenge ivuga ko byazayiteza ibibazo mu gihe yatangaza icyo cyemezo itari yabasha kubarura impunzi zituye ku butaka bwayo.

Minisitiri w’Imicungire y’ibiza no Gucyura impunzi, Mukantabana Seraphine na we yatangaje ko ku ruhande rw’u Rwanda imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yakiriwe neza. Yagize ati “Tariki 30 Kamena ntibisobanuye ko impunzi z’Abanyarwanda zose zizataha, ahubwo buri gihugu bitewe n’amategeko yacyo ndetse n’umwihariko w’impunzi gicumbikiye, kizafata ingamba zo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange. Ni yo mpamvu impungenge za Congo twazumvise dushingiye ku bunini bwa kiriya gihugu, ndetse no kuba gicumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda.”

Ministiri Mukantabana yatangaje ko u Rwanda na Congo bizakomeza gufatanya gushishikariza impunzi z’Abanyarwanda gutaha, binyuze mu nzira z’umubano ibihugu byombi bifitanye, cyane cyane ko abasaga 90% b’Abanyarwanda batahuka baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku bijyanye n’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda, Ministiri Mukantabana yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na DRC gushaka icyagarura umutekano muri icyo gihugu, kugira ngo impunzi z’abanyekongo zibashe gutahuka.

Muri iki gihe habura iminsi mike ngo icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange ku mpunzi z’Abanyarwanda gitangire gushyirwa mu bikorwa, u Rwanda rukomeje kugirana ibiganiro n’ibihugu bicumbikiye umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda.

Tariki 18 Kamena, inama yahuzaga u Rwanda na Congo-Brazzaville yasojwe iki gihugu cyemeje ko cyiteguye gushyira mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange nk’uko biteganijwe ku itariki ya 30 Kamena 2013. Mbere y’iyi tariki kandi hateganijwe inama zizahuza u Rwanda n’ibindi bihugu nka Uganda, Malawi na Zambia.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages