00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ntiruvuga rumwe na Amerika irushinja gukoresha abana mu gisirikare

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 4 October 2013 saa 10:48
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafashe umwanzuro wo guhagarika inkunga mu bya gisirikare zateraga u Rwanda, zivuga ko ibyo bitewe n’uko u Rwanda rwaba rukoresha abana mu bya gisirikare. Ibyo u Rwanda ruvuga ko nta shingiro bifite, kuko nta bimenyetso bifatika Amerika ishingiraho, kandi rutahwemeye kugaragaza ko ibyo bikorwa rubirwanya rwivuye inyuma. Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu kubunga amahoro ku Isi.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Br Gen Joseph Nzabamwita, (…)

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafashe umwanzuro wo guhagarika inkunga mu bya gisirikare zateraga u Rwanda, zivuga ko ibyo bitewe n’uko u Rwanda rwaba rukoresha abana mu bya gisirikare. Ibyo u Rwanda ruvuga ko nta shingiro bifite, kuko nta bimenyetso bifatika Amerika ishingiraho, kandi rutahwemeye kugaragaza ko ibyo bikorwa rubirwanya rwivuye inyuma. Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu kubunga amahoro ku Isi.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Br Gen Joseph Nzabamwita, nk’uko abigaragaza mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’igihugu, avuga ko icyemezo cyo gushyira u Rwanda mu bihugu bikoresha abana mu gisirikare ntacyo gishingiyeho nta n’ibimenyetso bifatika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zuririraho.

Brig Gen Nzabamwita agira ati “Biratunguranye ntabwo u Rwanda rwakwinjira muri icyo kibazo haba ku butaka bwarwo ndetse no mu bikorwa. Hashize igihe kirekire igisirikare cy’u Rwanda (RDF) gifitanye ubufatanye na Leta Zune Ubumwe za Amerika, kandi hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko u Rwanda rutihanganira na gato ikoreshwa ry’abana mu bikorwa bya gisirikare. U Rwanda rwiyemeje guharanira gushaka umuti urambye wo guhagarika amakimbirane n’ingaruka zayo mu gihugu cya Congo Kinshasa, kimwe no kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare bikirangwayo.”

Brig Gen Nzabamwita akomeza agira ati “Umubano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uracyakomeye cyane cyane mu kubungabunga amahoro, kandi u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga mu gukomeza ubunyamwuga ndetse n’imyitwarire myiza mu gisirikare.”

Icyemezo cyo guhagarikira inkunga u Rwanda mu bya gisirikare, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagifashe mu ntangiriro z’uku kwezi, zivuga ko u Rwanda rwaba rwohereza abana mu ntambara muri Congo Kinshasa.

Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) Umunyamabanga wa Leta Wungirije wa Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, Linda Thomas-Greenfield, yagize ati “Tuzakomeza kugirana ibiganiro na Guverinoma y’u Rwanda kuri iki kibazo.”

Umwe mu bayobozi bakuru bo mun biro bishinzwe Ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yavuze ko icyo cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 1 Ukwakira 2013, ibyo bikajyana n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2014. Agira ati “Iki cyemezo ariko ntikireba ubufatanye mu kubunabunga amahoro ku Isi, busanzwe hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta y’u Rwanda.”

Brig Gen Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w'igisirikare cy'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages