00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rurahakana iyakirwa ry’umwe mu bayobozi b’ingabo za FDLR

Yanditswe na

Richard Dan Iraguha

Kuya 18 April 2013 saa 08:31
Yasuwe :

Ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya byatangaje ko inzego z’ubutasi zo muri Tanzaniya zataye muri yombi General Stanislas Bigaruka umuyobozi wungirije wa FDLR, bakamuha inzego z’ubutasi z’u Rwanda. Inzego zinyuranye mu butegetsi bw’u Rwanda zatangarije IGIHE ko ibyo ntabyo bazi.
Karugarama Tharcisse Minisitiri w’ubutabera yadutangarije ko itabwa muri yombi ry’uwo mugabo atirizi ndetse no kuba yahoherejwe mu Rwanda nta makuru abifiteho.
Alain Mukuralinda umuvugizi w’ubushinzacyaha bw’u (…)

Ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya byatangaje ko inzego z’ubutasi zo muri Tanzaniya zataye muri yombi General Stanislas Bigaruka umuyobozi wungirije wa FDLR, bakamuha inzego z’ubutasi z’u Rwanda. Inzego zinyuranye mu butegetsi bw’u Rwanda zatangarije IGIHE ko ibyo ntabyo bazi.

Karugarama Tharcisse Minisitiri w’ubutabera yadutangarije ko itabwa muri yombi ry’uwo mugabo atirizi ndetse no kuba yahoherejwe mu Rwanda nta makuru abifiteho.

Alain Mukuralinda umuvugizi w’ubushinzacyaha bw’u Rwanda na we yadutangarije ko ibyo batabizi, ariko anavuga ko nta kirego ubushinzacyaha bumukurikiranyeho. Gusa avuga ko niba ari umusilikare, ayo makuru yakabaye azwi n’inzego za gisilikare, aba atari mu bushinzacyaha.

Umuvugizi w’igisilikare cy’u Rwanda Brig. Gen. Nzabamwita Joseph, IGIHE tumubajije kuri telefoni ibirebana n’ifatwa ndetse n’iyoherezwa ry’uwo muyobozi wa FDLR, yadutangarije ko ibyo bivugwa ari ibihuha birimo gukwirakwizwa na FDLR.

Yagize ati “Ibyo ni ibihuha birimo gukwirakwizwa na FDLR. Waba warabonye impapuro zashyizweho umukono hagati ya Leta ya Tanzaniya na Leta y’u Rwanda, zemeza ko Bigaruka yafashwe akanoherezwa mu Rwanda?”

Stanislas Bigaruka ni Umuyobozi wungirije Sylvestre Mudacumura uyobora FDLR, ushakishwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages