Bineta Diop,Umuyobozi w’umuryango w’abagore muri Afurika, ukomoka mu gihugu cya Senegal yaje mu Rwanda mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’umugore cyane cyane mu buhinzi.
Bineta Diop yashimiye u Rwanda uburyo ruha abagore umwanya mu buyobozi, mu nzego z ’umutekano nka polisi n’ingabo, anasobanura ko impamvu yita ku iterambere ry’umugore mu bihugu byabayemo intambara ari uko usanga mu gihe cy’intambara abagore n’abakobwa bakunda guhohoterwa.
Bineta yavuze ko mu byamuzanye mu Rwanda ahanini ari uguteza imbere abagore cyane cyane mu buhinzi. Yagize ati "Usanga mu Rwanda ahanini 80% ari abagore bakora imirimo y’ubuhinzi, ariko na none bakwiye gufashwa kugira ngo ubwo buhinzi bubafashe kubona amafarangayo gukora ibyabateza imbere. Ikindi kandi nshimira igihugu cy’u Rwanda ni uko ari icya mbere muri Afurika mu guha ijambo abagore, bikaba bigaragaza igihugu kirimo umutekano n’amahoro.”
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Odda Gasinzigwa yatangaje ko Binete Diop, agiye gukorana n’u Rwanda binyuze mu mwanzuro witwa 1335 wo kwita ku mutekano w’abagore, cyane cyane mu bihugu byagiye bibamo intambara. Agira ati "icyiza ni uko u Rwanda rwawushyize mu bikorwa, mu rwego rwo gukumira ihohoterwa, guha umwanya abagore mu gufata ibyemezo, ntaho bahezwa n’ibindi bibateza imbere. Azafasha abagore bakora umwuga w’ubuhinzi kwiteza imbere birushijeho.”
Yongeyeho ko Bineta Diop mu mwaka wa 2007,yahaye Perezida wa Repubulika Paul Kagame,igikombe nk’umuntu washigikiye ireme ry’uburinganire.



















TANGA IGITEKEREZO