Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko u Rwanda ruri kwitegura kwizihiza imyaka icumi Komite z’Abunzi zimaze zishyizweho kuko zagize uruhare mu kugabanya umubare w’imanza zajyaga mu nkiko.
Muri iyi muaka icumi ishize bicugwa ko izi komite zagize urugare kugabanya ibirarane by’imanza no kugira uruhare mu kurwanya ubukene.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, Madamu Kalihangabo Isabelle, bakoranye inama n’abaterankunga mu bijyanye n’ubutabera, mu rwego rwo gufatanya kwitegura kwizihiza iyi myaka icumi abunzi bamaze bagiyeho.
Iyi nama yabere i Kigali ku kicaro cy’iyo tariki ya 6 Gicurasi 2014, Minisitiri Busingye Johnston yashimiye abaterankunga uburyo batera inkunga Minisiteri y’Ubutabera, by’umwihariko mu birebana no gushakira abunzi ibikoresho no kubategurira amahugurwa abafasha gutunganya akazi kabo.
Yagize ati “Kwizihiza imyaka icumi abunzi bamaze bashyizweho, ni no kwizihiza inkunga mudahwema gutera abunzi”.
Yabasabye ko iki gikorwa cyo kwitegura kwizihiza imyaka icumi abunzi bamaze bashyizweho bakigira icyabo. Ati “Twese dufatanyije, iki gikorwa cyagenda neza cyane”.
Minisitiri Busingye yaboneyeho kwibutsa amavu n’amavuko y’abunzi anashimangira ko kuva abunzi batangira imirimo yabo muri 2004 bamaze kugera ku musaruro ushimishije cyane, harimo kugabanya umubare munini w’imanza zajyaga mu nkiko, kugabanya ibirarane by’imanza no kugira uruhare mu kurwanya ubukene.
Twibutse ko ku rwego rw’Akagari hari komite z’abunzi 2148, ni ukuvuga ko ari abunzi 25776, ku rwego rw’Umurenge hakaba Komite z’abunzi 416 zirimo abunzi 4992. Abunzi bose hamwe bakaba 30768.
Abaterankunga bitabiriye inama ni abaturutse muri Ambasade y’Ababiligi mu Rwanda, ambasade ya Suwede mu Rwanda, mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi, muri Search for Common Ground, RCN, International Rescue Committee, International Justice Mission na Rwanda Initiative for Sustainable Development.



















TANGA IGITEKEREZO