Kuva mu kwezi kwa Mutarama 2013, u Rwanda rufite icyicaro kidahoraho mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi, iyo manda rukazayimaraho imyaka ibiri. Mu gihe gito rwinjiye muri ako kanama, mu kwezi kwa Mata, u Rwanda ni rwo rwari ku ntebe y’ubuyobozi. Abagarariye u Rwanda muri ako kanama batanze ibiganiro binyuranye, cyane cyane ibijyanye n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari no ku Isi muri rusange.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru uyu munsi ku wa 8 Kanama 2013, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, yatangaje ko mu mezi hafi umunani u Rwanda rumaze mu kanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi, hari byinshi rumaze kungukiramo. Gira ati “Muri aya mezi umunani, u Rwanda rwabonyemo inyigisho. Rwaboneyeho umwanya wo gukurikirira hafi no kuvuga ku bibazo by’umutekano ku mugabane wa Afurika.”
Mushikiwabo akomeza avuga ko u Rwanda rwakoranye n’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, havugwa cyane ku bibazo byugarije ibihugu bya Afurika, cyane cyane Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centre Afrique, Mali no gukurikiranira hafi uko umutekano wifashe muri Afurika muri rusange. Akomeza avuga ko n’ibihugu by’Isi bitirengagizwa, aho yatanze urugero kuri Syria.
Agira “u Rwanda rwakuye ubunararibonye bwinshi muri aka kanama, turahigira byinshi, tukahamenyera byinshi, tukaniga uko ibibazo bikomereye Isi bishobora gukemurwa. Mu kwezi kwa Mata, u Rwanda rwatanze ibiganiro k’uko hakwirindwa amakimbirane, ntihabe gushaka kurangiza ibibazo aro uko habaye intambara.”
Minisitiri Mushikiwabo akomeza atangaza ko ku birebana n’uko u Rwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, n’imyaka 20 igihugu kibohowe, ibikorwa bizahurirwaho n’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye, abanyarwanda barebera hamwe aho baturutse n’intumbero bagamije.
Ku birebana n’ikibazo cya Congo Kinshasa n’akarere ku mutekano, Mushikiwabo atangaza ko icy’ingenzi ari ugushyigikira imyanzuro yashyiriweho umukono i Kampala n’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari uko ari 11, ariko Sudani y’Amajyepfo ndetse na Kenya bimaze gushyiraho umukono, ibihugu bizaba 13. Imyanzuro imaze gushyirwa mu bikorwa, ibikorwa bijyanye no kugarura amahoro arambye mu karere byahabwa igihe kirambye.
Agira ati “Twizera ko tugenda twegera umuti, ariko tutanirengagije ko ikibazo cya Congo cyihishemo inyungu nyinshi, kandi zituruka hirya no hino, bigatuma rimwe na rimwe nubwo hari ibyo abantu baba bumvikanyeho bidapfa kugerwaho.”



















TANGA IGITEKEREZO