U Rwanda rwiteze kwakira inama izahuza abacuruzi bakomeye mu Muryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) bwabyazwa umusaruro.
Iyi nama itagenyijwe tariki 4 kugeza kuri 6 Kamena 2014 ikaba izabera i Kigali. Bimwe mu byo bazaganiraho birimo ibibazo bikibangamiye iterambere rya EAC no kureba ubukungu buhari uburyo bwakoreshwa.
Iyi nama izamara iminsi ibiri, ifite insanganyamatsiko igira iti, “Gushyira Afurika y’Uburasirazuba mu cyerekezo 2020 na nyuma yacyo”, izaba ihuje abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi muri EAC barenga 100, abakora mu mabanki n’abahagarariye leta z’ibi bihugu.
Byitezwe ko bazaganirira hamwe uburyo babyaza umusaruro ku mahirwe y’ubukungu aka karere gafite ndetse iyi nama bivugwa ko izafungurwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Ibindi bikomeye iyi nama ishyize imbere, birimo kureba uko hacungwa amabuye y’agaciro ibi bihugu bifite yazana iterambere, amategeko areba abakozi mu karere n’uburyo ibikorwa by’ishoramari n’ubucuruzi muri EAC byarushaho kwiyongera.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Bernice Kimaca umuyobozi mukuru wa kigo mpuzamahanga gitanga ubujyanama ku mikorere, Deloitte, yavuze ko iyi nama izatanga umurongo mwiza hashyirwa hamwe ibitekereo by’abacuruzi bo muri EAC, ikazatuma uyu muryango uba agace gateye imbere ku Isi.
Yagize ati “Nk’abayobozi b’ibigo bikomeye, turizera ko guhindura ubukungu bwa Afurika y’Uburasirazuba bishoboka kugerwaho, ariko kugira ngo aka karere kazabe keza ku bashoramari, bizashoboka mu gihe abacuruzi bose bigizemo uruhare.”
Iyi nama izahuza abacuruzi baturutse mu Rwanda, Kenya, Uganda, Ethiopia, Sudan y’Epfo, u Burundi, Tanzania izanahaura n’abashyiraho amategeko kugira ngo baganire uko yanozwa mu bucuruzi, ibi bikazatuma habaho kugaragara ko urugi mu bijyanye n’ubucuruzi muri EAC bikorwa neza.
Umuyobozi mukuru wa Komite itegura iyi nama ariwe Linus Gitahi, yongeyeho ko aba bacuruzi bazaganirizwa uburyo bashobora kubona amahirwe ari muri aka karere n’uburyo yakoreshwa.
Yagize ati “Tuzanarebera hamwe ibyiza biri mu gukora hariho kurushanwa hagati y’ibihugu, ibi nibyo bizatuma aka karere kagira uruhare mu iterambere ku isi.”
East African Summit yashyizweho mu mwaka wa 2002, yatangijwe n’ibigo GT-Bank, Deloitte, KPMG, Nation Media Group na Serena Hotels.


















TANGA IGITEKEREZO