Mu cyegeranyo cyerekana uko abagore batejwe imbere mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, u Rwanda rwanikiye ibihugu bitandukanye birimo n’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwesa umuhigo wo guha abagore agaciro muri politiki.

Bigaragazwa na raporo yiswe The Global Gender Gap Index yakozwe n’Ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu(World Economic Forum) yashyizwe ahagaragara ku wa 19 Ugushyingo 2015.

Iyo raporo yagaragaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika nk’igihugu cyahize ibindi mu kwimakaza no guteza imbere ihame ry’uburinganire, gutanga amahirwe angana ku ishoramari n’ubucuruzi hagati y’abagabo n’abagore n’ibindi byatumye ruza ku mwanya wa gatandatu ku Isi.

Jamaica ntiratera imbere muri urwo rugendo, ni yo mpamvu itsinda ry’indorerezi zo mu muryango uhuza leta zigize Amerika(Electoral Observation Mission of the Organization of American State (OAS/EOM) usaba ibihugu byose kugendera ku rugero rwagaragajwe n’u Rwanda, abagore bagahabwa imyanya myinshi mu Nteko zishinga amategeko, ariko ukibanda kuri Jamaica nk'uko ikinyamakuru Jamaica Gleaner cyabigarutseho.

Indorerezi z’Abanyamerika zakurikiranye amatora aheruka kuba muri Jamaica mu ntangirizo z’uyu mwaka, zagaragaje ko umubare w’abagore bitabiriye ayo matora wabaye muke.

Mu bakandida 152 bahataniraga kuba abadepite, abagore 26 bangana na 17.1%, nibo batowe nk’abadepite.

Mu matora yaherukaga nabwo abagore bari 12.7% mu badepite 63 bari bagize Inteko Ishinga Amategeko, ndetse no mu basenateri bari batandatu mu basenateri 21 batowe.

Niyo mpamvu umuryango OAS uhamagarira abagore kwerekana ubushake bakiyamamariza imyanya ifatirwamo ibyemezo nk’iyo y’ubudepite.

Ubuke bw’abagore mu nzego zifata ibyemezo muri Jamaica bwigeze kugarukwaho n’umunyarwandakazi, Depite Juliana Kantengwa ubwo yasuraga icyo gihugu mu mwaka ushize.

Icyo gihe yabagaragarije ko ubwiyongere bw’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bwatewe n’uko leta yahaye agaciro kongera umubare wabo mu nzego zifata ibyemezo, aho yagennye ko muri izo nzego byibura 30% bagomba kuba abagore.

Umuyobozi w’itsinda rya OAS ryari muri Jamaica yasabye icyo gihugu kudasigara muri urwo rugamba, kuko hari ibihugu bitandukanye byahagarurukiye guha abagore imyanya mu nzego zifata ibyemezo.

Janet Bostwick wari uhagarariye indorerezi za OAS mu matora yo muri Jamaica
Janet Bostwick wari uhagarariye indorerezi za OAS mu matora yo muri Jamaica