00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakemanzwe ubunyangamugayo bwa Amerika mu buhuza hagati y’u Rwanda na RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 February 2024 saa 04:27
Yasuwe :

Nyuma y’aho tariki ya 17 Gashyantare 2024 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisohoye itangazo ryirengagiza umuzi w’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abasesenguzi barashidikanya ku nshingano iki gihugu cy’igihangange cyafashe yo kuba umuhuza.

Mu Ugushyingo 2023, nyuma y’aho Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa Amerika, Avril Haines, ahuye na Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi, ubuyobozi bw’iki gihugu bwari bwagaragaje ko buzi “Gitera” w’intambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amerika yari iherutse gusaba u Rwanda na RDC kugabanya ingabo ziri ku mipaka mu rwego rwo kwirinda intambara yashoboraga kurota, isaba ko biganira hagamijwe gukemura amakimbirane bifitanye.

Itangazo ry’Ibiro bya Perezida wa Amerika ryo ku wa 21 Ugushyingo 2023 ryagiraga riti “Leta ya Amerika irashima ingamba zo kugabanya umwuka mubi zafashwe na RDC n’u Rwanda kandi irateganya gutanga ubufasha mu rwego rwa dipolomasi n’ubutasi kugira ngo umutekano wiyongere, Abanye-Congo n’Abanyarwanda batere imbere.”

Ubu butumwa bwari busobanuye ko Amerika yatangiye inshingano y’ubuhuza, gusa tariki ya 17 Gashyantare 2024 yarahengamye ubwo yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, kohereza abasirikare n’ubwirinzi bwo mu kirere muri RDC.

Amerika, nk’uko yabihamirije mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano kuri uyu wa 20 Gashyantare 2024, yafatiye FDLR ibihano bitewe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi abarwanyi bayo bakora. Mu Ukuboza 2001 ubwo yitwaga ALiR, yayishyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Guverinoma y’u Rwanda tariki ya 18 Gashyantare yasohoye itangazo igaragaza ko Amerika yirengagije ibimenyetso bigaragara byose ku kibazo cyo muri RDC kandi ubutumwa bwayo bwa tariki ya 21 Ugushyingo 2023 n’ubw’iya 17 Gashyantare 2024 buvuguruzanya.

Mu mpungenge guverinoma yagaragaje harimo ko Amerika yahinduye imvugo kuri FDLR yitaga umutwe w’iterabwoba, iyita umutwe witwaje intwaro “ugamije inabi”, yitwaza ko “bivugwa n’abayobozi bo mu karere.”

Ubuhuza bwa Amerika burashidikanywaho

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, ubwo yavugaga ku iri tangazo, yagaragaje ko Amerika ishobora kugorwa no kugera ku ntego mu gihe yafashe uruhande muri iki kibazo.

Mukuralinda yagize ati “Umuhuza utangiye kugira utuntu umushidikanyaho cyangwa mutumvikanaho neza, urumva ko na misiyo ye itagenda neza.”

Amerika yahisemo kubogamira ku ruhande rwa RDC

Mu kiganiro na IGIHE, umusesenguzi ku mutekano w’akarere, Gatete Nyiringabo Ruhumuliza, yagaragaje ko nta guhagarara ku ijambo Amerika igira, asobanura ko biterwa n’inyungu iki gihugu kiba gihanze amaso.

Yagize ati “Nta guhagarara ku ijambo bagira. Ruriya rwandiko rwanditswe kugira ngo rushimishe Congo kandi Congo ikorana n’Interahamwe, birazwi. Nibashaka gushimisha Congo, bashobora no kuvuga ko nta jenoside mu Rwanda yabaye, baranabigerageje.”

Ku guhindura imvugo kwa Amerika kuri FDLR, Gatete yavuze ko uyu mutwe washoboraga kuba wararangiye, bigizwemo uruhare n’iki gihugu. Ati “Erega FDLR, iyo bashaka ko irangira, bari kuba barayirangije. Yaba USA, yaba Congo. Abanye-Congo ni nk’Abanyamerika na bo. Bose ni abantu bavuga ikintu, bagakora ikindi.”

Abajijwe ku nyungu Amerika yaba ifite mu kubogamira ku ruhande rwa Leta ya RDC, Gatete yasubije ati “Kabila yazanye Abashinwa mu mabuye y’agaciro, ariko Tshisekedi yazanye Abanyamerika. Bafite amabuye y’agaciro menshi. Bose bajya hariya bashakisha amabuye y’agaciro.”

Gatete aremeza ko Amerika idakwiye kuba umuhuza mu bihugu by’akarere ahubwo ko iyi nshingano yakomeza gukorwa n’abarimo Perezida João Lourenço wa Angola.

Ati “Ntabwo Amerika yigeze iba umuhuza! Umuhuza ntabwo ari gutyo akora. Umuhuza aratorwa, ntabwo yizana. Yaraje kubera ko ifite imbaraga, ikangata impande zombi, turemera. Amerika yigeze iba umuhuza hehe bagira amahoro? Palestine na Israel imyaka se yahuje imyaka yose bigeze bagira amahoro?”

“Umuhuza wacu ni Angola kubera ko Afurika ari yo yamuhaye ubwo burenganzira, n’Abanye-Congo baramwemera, Kenyatta kubera ko yahawe uburenganzira. Kenyatta avuye ku butegetsi, bafashe gahunda ya Nairobi, bayihuza n’iya Luanda. Urebye byose biyoborwa na Lourenço, Kenyatta agasa n’umwungirije. Abo ni bo bahuza, abandi bose bitaye mu bintu. Twagira dute ko ari igihugu gikomeye?”

Gatete abona ko Amerika idakwiye inshingano y'ubuhuza mu karere

Amerika yafashe uruhande rwenyegeza umuriro

Me Gasominari Jean Baptiste yahamije ko amatangazo abiri ya Amerika avuguruzanya kandi ko iryasohotse tariki ya 17 Gashyantare 2024 ryenyegeza umuriro hagati y’impande zifitanye amakimbirane.

Ati “Iya mbere yari iyo gushaka umuti w’ikibazo, iya kabiri ni iteza ikibazo. Barivuguruza kubera inyungu zabo bwite bashobora gusobanura kuko ni bazizi. Kuko niba ari bo basabye ko habaho guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, hakabaho gukura ku mipaka ingabo kugira ngo hataba imirwano, hakabaho kuganira kugira ngo barebe igishobora gukemura ikibazo hagati y’ibihugu byombi.”

“Cyari icyifuzo cyatuma hagaruka amahoro hagati y’ibihugu byombi ndetse no mu karere. Noneho ubu ngubu bashingiye ku binyoma, baravuga ngo ‘Muhagarike ubufasha’, batazi niba ubwo bufasha buhari, nta bimenyetso babifitiye.”

Me Gasominari, ashingiye ku itangazo rya kabiri rya Amerika, yagaragaje ko nta cyizere afitiye iki gihugu ku kuba cyashobora gukemura ibibazo ibihugu byo mu karere, by’umwihariko u Rwanda na RDC bifitanye.

Yasobanuye ko impamvu ntacyo Amerika yakora kuri iki kibazo ari uko yabogamiye ku ruhande rushyigikira icyemezo Leta ya RDC yafashe cyo kwanga kujya mu biganiro. Agaragaza ko amahitamo yo gukoresha imbaraga za gisirikare yatuma intambara imara igihe kirekire.

Ati “Uruhande rwabo ruvuguruza urwa mbere ruri mu bishyigikira Leta ya Congo kwanga kujya mu biganiro. Kubera ko Leta ya Congo ishyigikiwe n’abitwa ko bakomeye, bafite n’ubushobozi ndetse n’imbaraga ku rwego mpuzamahanga, iravuga ngo ‘Ntabwo nshaka kuganira’ kandi iriya ntambara ntishobora kurangizwa n’ikindi kintu kitari ibiganiro. Icyo ingufu za gisirikare zakora ni ukuyikurura, ikamara igihe kinini, ikanangiza ibintu byinshi.”

Me Gasominari arahamya ko Amerika iri kwenyegeza umuriro mu karere

Me Gasominari abona ko kwemera ko FDLR iguma ku butaka bwa RDC n’ubufatanye hagati y’impande zombi biteye impungenge, abisanisha n’amagambo ya Perezida Tshisekedi yavuze, y’uko ashaka gufasha Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ati “Ari ukubaha intwaro, ari ukubaha imiti, ari ukubareka bagategeka ibice by’igihugu, baka imisoro n’ahandi hose, ibyo byose ni ibikorwa binyuranyije n’amategeko. Ikibazo ni ukubaho k’uwo mutwe witwaje intwaro mu kindi gihugu.”

“Ibyo kuvuga ngo umusirikare umwe cyangwa babiri bakorana na FDLR ntabwo ari byo. Bakorana na FDLR se mu gihugu cyabo? Ese ubundi umusirikare wa Leta, arinda akorana n’umutwe witwara gisirikare w’abanyamahanga muri icyo gihugu, adafite amabwiriza ahabwa n’ubuyobozi bwe? Ntabwo bishoboka, niba bishoboka ubwo icyo ntabwo cyaba ari igihugu.”

Ikibazo cy’u Rwanda na RDC gishingiye kuri M23 yeguye intwaro mu mpera z’2021. Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi watutumbye byeruye mu ntangiriro z’umwaka wakurikiyeho; ibyatumye ubufatanye mu by’ubukungu byari bifitanye bihagarara.

Umutwe wa FDLR wo ni ikibazo kimaze imyaka hafi 30, kuko uyu mutwe washinzwe n’Interahamwe zagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu n’izari ingabo za Leta y’u Rwanda (Ex-FAR) zahawe icumbi mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’ubufasha burimo intwaro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages