Umuvugizi w’itsinda ry’abasenateri batandatu b’Abanyamerika bagiriraga urugendo mu karere k’Ibiyaga Bigari, Graham Lindsey, yatangaje ko kuba ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibarizwa mu karere ari ingirakamaro, ariko yibutsa ko igisubizo cy’ibibazo byo mu karere bitazaturuka muri Loni.
Senateri Graham Lindsey agira ati «hagomba kubaho igisubizo cya politiki. Umuryango w’Abibumbye ubu ufite ubuyobozi bushya. Tugiye kubusabira ubundi bufasha, ariko hagomba kuba igisubizo hagati y’abaturage b’aka karere ndetse na Congo yose n’abaturanyi bayo.»
Nk’uko urubuga rwandaise.com rubigaragaza, aya magambo yatangajwe ku wa 25 Kanama, mu mujyi wa Goma, nyuma y’ibiganiro Graham Lindsey yari amaze kugirana n’uhagarariye Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Congo, Martin Kobler.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, adashobora kugarurwa n’ingufu zitita ku burenganzira bw’abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Hasangwa icyiza ari uko Congo yabanza ikagirana umubano mwiza n’abaturanyi bayo yageretseho umutwaro w’ingaruka z’ubuyobozi bubi bw’abanyapolitiki bayo, nk’uko rwandaise yabyanditse.
Iyi nkuru ivuga ko Guverinoma ya Amerika igomba kumva ko n’ubwo ibibi byose babigereka ku baturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, mu gihe nyamara usanga ibikorwa bisa n’ibibera mu Burasirazuba bwa Congo, bigaragara hafi muri icyo gihugu cyose.



















TANGA IGITEKEREZO