Minisitiri w'Intebe wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, unashinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, bifurije u Rwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge ndetse banashimira Perezida Paul Kagame na Minisitri w’Intebe w’u Rwanda, Ngirente Édouard.
Ni mu butumwa bugira buti “Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe wa Qatar akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yashimiye Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ku munsi igihugu cye cyaboneyeho ubwigenge”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maldives, Abdulla Shahid na we yifurije umunsi mwiza w’Ubwigenge mugenzi we w’u Rwanda, Minisitiri Vincent Biruta n’Abanyarwanda muri muri rusange, anashimangira ko bazakomeza kubaka umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Ndashimira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta n’abaturage b’u Rwanda kuri uyu munsi mwiza bizihiza Ubwigenge. Twizeye ko tuzakomeza gushimangira umubano mwiza hagati ya Maldives n’u Rwanda.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine na yo yanyujije ubutumwa bushimira u Rwanda ku munsi warwo w’Ubwigenge ku rubuga rwa Twitter.
Yagize iti “Turashimira cyane abaturage b’inshuti zacu b’u Rwanda na bagenzi bacu bo muri Minisiteri y’Ubabanyi n’Amahanga kuri uyu munsi bizihizaho Umunsi w’Ubwigenge. Turabifuriza amahoro, umutekano ndetse n’ubukire! Twizeye ko tuzakomeza kubaka umubano mwiza hagati y’ibihugu byacu ku nyungu z’abaturage bacu.”
Malaysia na yo yoherereje u Rwanda ubutumwa bwo kurwifuriza isabukuru nziza ku munsi w’Ubwigenge, ibinyujijie muri Minisiteri yayo y’Ububanyi n’amahanga yitwa Wisma Putra.
Bagize bati “Wisma Putra irashimira cyane Repubulika y’u Rwanda kuri uyu munsi mwiza yizihizaho imyaka 59 imaze ibonye Ubwigenge. Malaysia n’u Rwanda byubatse umubano wabyo mu 2005, Ambasade ya Malaysia muri Kenya ni yo ifite izo nshingano [zo gukurikirana umubano w’ibihugu byombi.]”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwami bwa Bahrain yagize iti “Turashimira Repubulika y’u Rwanda kuri uyu munsi yizihizaho ubwigenge.”
Ni mu gihe Ambasade ya Finland muri Tanzania ariko inahagarariye iki gihugu mu Rwanda yaruhaye ubutumwa bugira buti “Embasade ya Finland muri Dar es Salaam irifuriza u Rwanda Isabukuru Nziza y’imyaka 59 rumaze rubonye ubwigenge.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikorera muri Lithuania na ryo ryifurije u Rwanda ibyiza. Riti “Turifuriza abaturage ba Repubulika y’u Rwanda umunsi mwiza, ubwo bishimira umunsi babonyeho ubwigenge. Turifuriza u Rwanda rwose umunsi mwiza w’Ubwigenge.”
Ku rundi ruhande Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC wagize uti “Turifuriza guverinoma n’abaturage b’u Rwanda umunsi mwiza bizihizaho imyaka 59 bamaze babonye ubwigenge. Umunsi Mwiza w’Ubwigenge Rwanda!”
U Rwanda rwizihije umunsi w’Ubwigenge hamwe n’igihugu cy’u Burundi ndetse na Somalia, aho ibi bihugu byose byavuye mu maboko y’Abakoloni ku itariki ya 01 Nyakanga 1962.


HH the Amir sent on Thursday a cable of congratulations to HE President of the Republic of Rwanda on the anniversary of his country’s Independence Day. #QNApic.twitter.com/kMcuhgwzWE
— Qatar News Agency (@QNAEnglish) July 1, 2021
HH the Deputy Amir sent on Thursday a cable of congratulations to HE President of the Republic of Rwanda on the anniversary of his country’s Independence Day. #QNApic.twitter.com/bgubc7ep8K
— Qatar News Agency (@QNAEnglish) July 1, 2021
Sincere felicitations to Foreign Minister, H.E. Vincent Biruta @Vbiruta, and the people of #Rwanda on the joyous occasion of the Independence Day of Rwanda.
Look forward to strengthen the cooperation between #Maldives 🇲🇻 and #Rwanda 🇷🇼 bilaterally & multilaterally.@RwandaMFA
— Abdulla Shahid (@abdulla_shahid) July 1, 2021
Conveying our warm wishes to the people of the Republic of #Rwanda as they celebrate the Independence Day today. We wish all 🇷🇼 a happy Independence Day!@RwandaUN@VRugwabizapic.twitter.com/zz85JPlrlN
— LithuaniaUN🇱🇹 (@LithuaniaUNNY) July 1, 2021
Our sincere congratulations to the friendly people of Rwanda & our colleagues from @RwandaMFA on the occasion of Independence Day. Best wishes of peace, harmony and prosperity! Looking forward for closer cooperation btw our countries for the mutual benefit of our people. pic.twitter.com/nRVCUX905y
— MFA of Ukraine 🇺🇦 (@MFA_Ukraine) July 1, 2021
Wisma Putra congratulates the Republic of Rwanda on the auspicious occasion of its 59th Independence Day.
🇲🇾🇷🇼 established diplomatic relations in 2005. The High Commissioner of Malaysia to Kenya is concurrently accredited to 🇷🇼. pic.twitter.com/3q7sRxtKH3— Wisma Putra (@MalaysiaMFA) July 1, 2021
خالص التهاني والتبريكات بمناسبة يوم الاستقلال لجمهورية #رواندا 🇷🇼🇧🇭
Congratulations on the Independence Day of the Republic of #Rwanda 🇧🇭🇷🇼@RwandaMFApic.twitter.com/ffaobbMkmg
— وزارة الخارجية 🇧🇭 (@bahdiplomatic) July 1, 2021




Ibitekerezo 0