00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwisanzure mu gusenya ibyagezweho si bwo u Rwanda rukeneye- Gasamagera

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 10 October 2014 saa 09:22
Yasuwe :

U Rwanda ntirufite umwanya wo kwisenyera ibyo rwagezeho ngo rurubahiriza icyo amahanga yita ubwisanzure bujyana n’imyigaragambyo yangiza ibyagezweho, mu gihe ari igihugu kikiyubaka kidafite umwanya wo kwisenyera.
Buri tariki ya 15 Nzeri, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wa demokarasi, Gasamagera Wellars wigeze kuba Senateri mu Rwanda ubu uyobora ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta (Rwanda Management Institute-RMI), yavuze ko u Rwanda ruzi amateka yarwo ku buryo icyitwa (…)

U Rwanda ntirufite umwanya wo kwisenyera ibyo rwagezeho ngo rurubahiriza icyo amahanga yita ubwisanzure bujyana n’imyigaragambyo yangiza ibyagezweho, mu gihe ari igihugu kikiyubaka kidafite umwanya wo kwisenyera.

Buri tariki ya 15 Nzeri, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wa demokarasi, Gasamagera Wellars wigeze kuba Senateri mu Rwanda ubu uyobora ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta (Rwanda Management Institute-RMI), yavuze ko u Rwanda ruzi amateka yarwo ku buryo icyitwa demokarasi yirirwa ivugwa n’amahanga u Rwanda rugomba kuyikurikiza bijyanye n’amateka yarwo atari uko amahanga abitegeka.

“Demokarasi y’ Abanyarwanda, hari ibyo u Rwanda nk’igihugu byemera nk’amahame y’ibanze ya demokarasi, birumvikana ko bigomba gushingirwaho, icyo mvuga ni uko tudakwiye kwirengagiza umwihariko w’u Rwanda, ni igihugu gifite inzira cyaciyemo mu mateka yacyo, gifite n’aho cyerekeza na demokarasi yacyo yagombye gushingiraho.

Imbere y’abari mu Nteko Ishinga Amategeko icyo gihe, Gasamagera yabasobanuriye demokarasi agira ati «Demokarasi igizwe n’amahame agenga imibereho y’abantu n’imibanire yabo; ayo mahame akaba abangikanywa, akanahuzwa n’indi migenzo myiza n’imiziririzo bigize umwihariko wa buri gihugu; twese turabizi ko demokarasi atari akenda kamwe gakwira bose; iyo wiganye ingendo y’undi turabizi. Si ikintu ugenda ngo utoragure, uze uvuga ngo dore uko tugomba gukora».

Gasamagera Wellars ntiyemera demokarasi amahanga ategeka u Rwanda gukurikiza/ Foto: KTD

Iyi demokarasi kandi ngo ntikwiye kuza ari ikintu kivuye ahandi, noneho bakagutegeka icyo uhitamo kuko ngo ari cyo kijyanye nayo. Urugero yatanze ngo ni uko hari umwe mu banyamahanga wabonye umubare munini w’Abanyarwanda bitabira amatora akagira ibyo anenga. Yamubwiye ko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’ uburyo bwa demokarasi bwo kuyobora ngo niyo mpamvu rugomba kuyubahiriza buhumyi ku bijyanye n’amatora hakitabira abashatse.

Gasamagera ngo yamusubije ko atari byo kuko demokarasi atari imibare, n’ibitekerezo by’uvuga cyane kurusha abandi, yongeraho ko mu bihugu bimwe na bimwe bivuga ko birusha ibindi demokarasi hari igihe usanga icyo bita demokarasi atari cyo, urugero ngo ni igihe usanga amatora yitabiriwe n’abantu batageze ku cya kabiri, ugasanga uwatowe nawe atatowe n’icya kabiri byibura.

Demokarasi Nyarwanda ni imeze ite?

U Rwanda rukurikije amateka rwaciyemo, demorasi nyayo ngo ni inzira inogeye abaturage inajyana gusubiza ibyo abaturage bifuza.

«Mu Rwanda tugira amahirwe yo kubyumva muri ubwo buryo, kurangiza ibibazo by’abaturage mbere na mbere, kutirengagiza amahame ya demokarasi asanzweho, kubahiriza amahame ajyanye n’uburenganzira bwa muntu, uruhare rw’umuturage mu miyoborere ye no mu bitekerezo biteza imbere igihugu ariko cyane cyane, kwirinda kugwa mu mutego w’abakubwira ngo dore demokarasi iboneye ni iyi, kuko ntibakuzi ntibazi uko uteye ntibazi ibibazo byawe, cyangwa rimwe na rimwe baranabizi bakabyirengagiza babizi».

Igitutu cy’amahanga kiracyari imbogamizi kuri demokarasi Nyarwanda

Nubwo u Rwanda rwagennye uburyo bukwiye bwo kubahiriza demokarasi ibereye abenegihugu, Gasamagera yagaragaje ko ikibangamiwe n’imbogamizi zitandukanye.

Iya mbere ni «igitutu cy’abari hanze ya ‘système’ (imiyoborere) iyobora igihugu cyane cyane abibwira ko baturusha kuba barateye imbere mu majyambere bataduha ubwinyagamburiro nk’igihugu, ngo tugire bwa burenganzira bwacu bwo kugiteza imbere ubwacu; uburyo twumva iyo demokarasi ugasanga iyo ukoze ikintu iki n’iki barakubwira ngo iki ntabwo ari demokarasi ».

Gasamagera avuga ko mu gihe babonye inyungu ivuye mu byakozwe kandi igaragara ku muturage, hari igihe bahita bavuga ngo bya bintu bishobora kuba ari demokarasi.

Abanyarwanda bitabiriye amatora mu mutuzo kandi ku bwinshi, iyi niyo demokarasi ikenewe

Mu by’ukuri ngo ntibikwiye ko hari uwiha kumenya no kukurusha uko igihugu cyawe giteye, ibyo gikeneye n’ibindi.

Agaragaza iya kabiri yagize ati «Imbogamizi yindi ni ibijyanye no guhugurira abaturage bose kumva demokarasi nyayo koko, iyo ariyo kumva ko tugomba kurenga imibare ibyo bashyira imbere bitajyanye n’iyo myumvire ya demokarasi n’uko twebwe tubitekereza ; kwigisha rero niwo muti wa mbere, gusaba kwihagararaho kuko n’ubundi nitwe igihugu cyacu kireba n’imiyoborere yacyo nitwe ireba ntabwo ireba abaza kutwigisha, kumeya agaciro kacu, imiyoborere yacu.»

U Rwanda ruharanire ubwisanzure bwo kwisenyera?

Mu bihugu bimwe na bimwe, bakunda kuvuga ubwisanzure bujya bunarangwa n’imyigaragambyo aho abantu bajya mu mihanda bitewe n’ingingo runaka, maze bakangiza ibintu.

Ku ruhande rw’u Rwanda ho rero ngo iki «amahanga yita ubwisanzure bwo kujya mu mihanda no kumena ibintu ntacyo bwatumarira. Bo usanga babyuka bakubura ibyangijwe, nyuma y’iminsi ibiri ugasanga sosiyete z’ubwishingizi zaho zishyuye. niba ari ubwo bwisanzure bavuga ntibubereye sosiyete yacu ntidufite umwanya wo guta mu gusenya ngo twongere tubyubake, ntidufite imitungo kamere nk’iyabo n’amafaranga.»

Ubusanzwe ijambo demokarasi ni ubutegetsi bw’abaturage, butangwa n’abaturage bugakorera abaturage nk’ uko tubikesha urubuga Wikipedia, mu gisobanuro cyatanzwe na Abraham Lincoln wabaye Perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika mu myaka 1860-1865.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages