Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yazamuye bamwe mu basirikare bakuru b’icyo gihugu, bityo Gen Katumba Wamala agirwa umugaba mukuru w’ingabo, asimbura kuri uwo mwanya Gen Aronda Nyakairima wari uwumazeho igihe kitari gito. Gen Nyakairima yahise agirwa Minisitiri w’Umutekano mu gihugu ashinzwe n’igipolisi n’ibikorwa by’amagereza.
Nk’uko tubikesha Saturday Monitor Gen Nyakairima agiye gutanga umwambaro w’igisirikare nyuma y’imyaka 31 ayoboye ingabo. Uku kuvanwa mu gisirikare akerekezwa mu mirimo ya Politiki kuje nyuma y’aho hafatiwe icyemezo mu nama yabereye Entebbe, ubwo hasuzumwaga ibaruwa yanditswe n’ushinzwe ibiro by’iperereza Gen David Sejusa, asaba urwego rushinzwe ubutasi imbere mu gihugu gucukumbura ibirebana n’umugambi wo kwivugana bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abasirikare bakuru, byakekwaga ko Brig Muhoozi Kainerugaba ashobora gusimbura se ku butegetsi.
Gen Wamala wari Umuyobozi wa Polisi kuva mu 2001 kugeza mu 2005, yagizwe Umukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, akaba agiye gukorana na Gen Salim Saleh usanzwe n’ubundi ari inshuti ye ikomeye. Gen Katumba yasimbuwe na Major Gen Muhoozi wakuwe ku ipeti rya Brig. Gen. ashingwa kuyobora ingabo zirwanira mu kirere mu gace ka Nakasongola.
Izindi mpinduka zabaye ni uko uwari ushinzwe abakozi n’ubutegetsi Brig Leopold Kyanda, yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Major General ahita ajyanwa mu biro by’Umugaba Mukuru w’ingabo asimbura Maj Gen Fred Mugisha wagizwe umukuru w’ikigo gishinzwe kurwanya iterabwoba kigiye gutangira.
Maj Gen Kyanda wari umukuru w’umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, yashinzwe umutwe udasanzwe w’ingabo yungirije Maj Gen Muhoozi Kainerugaba.
Brig Wilson Mbadi, wari umukuru wa diviziyo ya kane yagizwe umukuru w’ingabo zirwanira ku butaka ahita azamurwa mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Major General. Ku mwanya w’umukuru wa diviziyo ya kane Gen Mbandi yasimbuwe na Col Emmanuel Kanyesigye, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa muri diviziyo ya kane.
Undi wazamuwe mu ntera Brig Samuel Turyagyenda umukuru w’ingabo zirwanira mu kirere washyizwe ku ipeti rya Major General.
Perezida Museveni kandi yagize Ofwono Opondo Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru akazaba yungirijwe na Col Shaban Bantariza wahoze ari umuvugizi w’igisirikare cya Uganda.
Abenshi bazamuwe mu ntera n’abahawe imyanya bahoze ari abasirikare mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu mbere yo guhabwa izindi nshingano mu gisirikare cya Uganda (UPDF).



















TANGA IGITEKEREZO