Bijyanye n’uko ubutumwa bwa EACRF bwari ubwo kurinda amahoro n’umutekano wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nta watekerezaga ko hakongera kuba imirwano hagati y’ingabo za RDC (FARDC) n’umutwe witwaje intwaro wa M23, kuko hari habonetse uruhande rwitambika hagati kandi rufite imbaraga.
Mu gihe EACRF yatangiye kugenzura ibice M23 yari yarafashe muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, uyu mutwe na Leta ya RDC byasabwaga kujya mu mishyikirano hashingiwe ku myanzuro yafatiwe i Nairobi muri Mata 2022 ariko amaso yaheze mu kirere.
Icy’ingenzi impande zombi zasabwaga kuva muri Werurwe 2023 ni ukwirinda icyatuma imirwano yongera kubura. Icyari kigamijwe ahanini ni ukurengera ubuzima bw’Abanye-Congo bari bamaze hafi umwaka n’igice bahangayitse, bamwe barataye ingo zabo.
Icyakora, Leta ya RDC yananiwe kwihangana bitewe no kuba ingabo zayo zitaragenzuraga ibice M23 yashyikirije EACRF, ni ko kwiga amayeri yatekerezaga ko amahanga adashobora gutahura na gato.
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano wo muri RDC, zabonye ibihamya bigaragaza ko Leta y’iki gihugu yafashe icyemezo cyo guhuriza hamwe imitwe yitwaje intwaro yahawe izina rya ARP (Alliance des Résistants de la Patrie) irimo FDLR/FOCA, ryari rifite inshingano yo kugaba ibitero bya hato na hato ku birindiro M23 yari ikigenzura.
Muri Werurwe 2023, iri huriro ryiyise ‘Wazalendo’ ryabonye izindi mbaraga zaturutse mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nka Mai Mai Yakutumba, na Raia Mutomboki, n’indi mitwe isanzwe ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu gihe imitwe ya Wazalendo yari ikomeje kugaba ibitero kuri M23, ingabo za Leta na zo zatangiye gutegura uko zakwinjiramo kugira ngo zifashe iyi mitwe kwica “umwanzi no kumwambura ibice” byose yagenzuraga.
Kuva muri Kamena 2023, Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Général Christian Tshiwewe Songesha yayoboye inama z’imitwe ya Wazalendo, yitabiriwe n’abayobozi bayo hafi ya bose nk’uko izi mpuguke zikomeza zibisobanura.
Mu mpera za Nzeri 2023, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Général Major Peter Cirimwami wanayoboraga ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara, yayoboye izindi nama z’imitwe yitwaje intwaro yiyemeje kurwanya M23, zabereye mu mujyi wa Goma.
Izi mpuguke zagize ziti “Abafatiwe ibihano barimo Guidon Shimiray Mwisa uyobora NDC-R n’abayobozi bo muri FDLR/FOCA barayitabiriye. Abayobozi 21 b’imitwe yitwaje intwaro n’abarwanyi bajyanwe na kajugujugu ya FARDC muri izi nama.”
Ubuyobozi bwa FARDC bwasobanuye ko izi nama zari mu murongo wo kurambika intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’iyi mitwe, ariko byaje kumenyekana ko byari mu rwego rwo kuyobya uburari kugira Leta ya RDC idashinjwa umugambi wo kurenga ku cyemezo cyo guhagarika imirwano.
Izi nama zafatiwemo ikindi cyemezo cyo guhindura izina ARP, rikaba VDP (Les Volontaires pour la Défense de la Patrie). Icyo gihe iri huriro ryari rifite abarwanyi 8.000, rikaba riyobowe na Janvier Karairi washinze umutwe wa APCLS, Dominique Ndaruhutse washinze Nyatura CMC-FDP na Guidon Shimiray Mwisa wa Mai Mai Guidon.
Nyuma y’icyumweru i Goma habaye indi nama, mu ntangiriro z’Ukwakira 2023, abarwanyi ba VDP/Wazalendo bagabye ibitero ku birindiro bya M23. Ibiro bya Guverineri Cirimwami ni byo byabiyoboye, kandi hari ubwo abasirikare ba FARDC bafashaga iri huriro.
Icyo gihe, abarwanyi ba VDP, na FARDC boherejwe muri Walikale, Nyiragongo, Masisi na Rutshuru. Byageze n’aho binjira ahagenzurwaga na EACRF, bagamije kwisubiza ibice birimo Kilolirwe, Kirumbu, Kibarizo, Kitshanga na Bwiza.
Izi mpuguke zagize ziti “FARDC yahaye abayobozi n’abarwanyi ba VDP intwaro, ibikoresho n’amafaranga, ibi bikorwa bigahuzwa na Colonel Christophe Kenga wayoboraga teritwari ya Masisi ku rwego rwa gisirikare na Colonel Salomon Tokolonga, hirengagijwe ingamba zo gukwikwiza intwaro n’ibihano yari yarafatiwe.”
Imitwe ya Wazalendo, FARDC byakomeje gukorana, mu Ukwakira 2023 ingabo z’u Burundi zijya kwifatanya na yo guhera muri teritwari ya Masisi, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi byagiranye muri Kanama 2023.
Muri iki gihe cyose, abayobozi ba M23 bagaragarizaga amahanga ko FARDC yarenze ku cyemezo cyo guhagarika imirwano, ariko Leta ya RDC yakomeje kubyitarutsa, igaragaza ko ahubwo M23 ari yo yubuye imirwano.






Ibitekerezo 0