Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite, yazamuye umubare w’abagore, kuko bagera kuri 51 mu badepite 80, ni ukuvuga 63.75%. Nta gihugu kindi ku Isi cyari cyagera kuri uyu mubare, kuko n’ubusanzwe u Rwanda rwari ku isonga na 56,2% bari mu nteko yacyuye igihe. Mu mitwe ya Politiki, PSD iza ku isonga n’abagore bagize imyanya ingana na 57.14%.
Ukurikiranye uko imitwe ya politiki yabonye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, FPR Inkotanyi n’indi mitwe byifatanyije ariyo PDC, PPC, PDI na PSR bagize abagore 20 ku badepite 41babonye muri aya matora, ni ukuvuga ko mu myanya yabo abagore bafite 48.78%. Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) ni ryo riza ku isonga no kugira abagore benshi mu myanya ryatsindiye, kuko rifite abagore 4 ku badepite 7 rifite; ni ukuvuga ko abagore begukanye 57.14%.
Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), mu myanya ryatsindiye 5, abagore bafitemo 2 ni ukuvuga ko bangana na 40%. Mu myanya igenerwa abagore ho ubusanzwe ni 24 ingana na 100%, na ho mu bahagarariye urubyiruko ku myanya ibiri bateganyirizwa, abagore bagize umwanya umwe ungana na 50%.
Mukabagire Salafina Flavia, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’igihugu y’abagore, mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko yishimiye cyane kuba abagore bageze kuri urwo rwego, binagaragaza icyizere abanyarwanda babafitiye. Yagize ati “Ni izindi ngufu abagore tubonye, ni ibyo kwishimira nk’abagore, ariko kandi ni abanyarwanda bose muri rusange. Kugira umubare munini w’abagore mu Nteko, bizafasha kwihutisha amategeko cyane cyane arengera umugore, kandi bizihutisha n’iterambere kuko Abanyarwanda bagaragaza icyizere bafitiye abagore, babereka ko bashoboye.”
Madamu Salafina yifuriza imirimo myiza abagore bagiye mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ariko hari icyo abasaba. Agira ati “Umubare wabo ntuzabe uwo kuzuza inteko gusa, uzabe uwo guharanira kwihutisha iterambere ry’igihugu, kandi bazirikane ko atari abadepite b’abagore ari ab’Abanyarwanda bose.”
Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE, abenshi bacuruza mu Mujyi wa Kigali, batubwiye ko bishimiye kuba bagize umubare munini w’abadepite b’abagore mu nteko. Icyo bahurizaho ni uko babasaba kuzirikana ko ibyo babemereye igihe barimo kwiyamamaza byanatumye babatora, bagomba kubishyira mu bikorwa. Umwe muri bo ariko utemeye ko izina ritangazwa, yagize ati “Imyanya bagiyemo ntizabe iyo kwicaramo gusa, ahubwo bazagaruke batwereke ibyo batwijeje aho babigejeje, kandi bajye bibuka ko iyo umugore ateye imbere, umuryango uzamuka ndetse n’igihugu kigatera imbere muri rusange.”
Mu kiganiro na IGIHE, Bonaventure Byecwamu, yatubwiye ko kugira umubare munini w’abagore mu nteko ari ukurushaho kwegera ibibazo by’umuryango nyarwanda, kandi bigaragaza ko abagore bamaze gusobanukirwa. Agira ati “Kuba umubare w’abagore bajya mu nteko Ishinga Amategeko, bigaragaza ko bamaze gukangukira politiki, kandi banasobanukiwe akamaro ko kwinjira mu nteko. Ibibazo byinshi barabizi, kandi ntibazaba bakora bonyine.”



















TANGA IGITEKEREZO