00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi Habyarimana Juvénal avuga ko igisirikare cye cyasakumye amabandi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 14 June 2023 saa 08:42
Yasuwe :

Amateka agaragaza ko Igisirikare cy’u Rwanda cyabayeho kuva mu 1960, gishinzwe n’Ababiligi bari basanzwe mu bikorwa by’ubukoloni. Gen Maj Juvénal Habyarimana, wabaye Minisitiri w’Ingabo igihe kirekire, yaje kwisama yasandaye ubwo ingabo z’igihugu zinjiragamo amabandi.

Ubusanzwe ingabo z’igihugu zijyaho zifite inshingano zo kurinda umutekano w’igihugu n’ubusugire bwacyo ku buryo nta mwanzi wagihangara.

Ingabo za FAR zo bisa n’aho zashinzwe zifite mu nshingano no kurwanya Abanyarwanda ubwabo no kubabuza amahoro kuko zakunze kwibasira Abatutsi cyane no guteza umutekano muke mu baturage muri rusange.

Igihamya ni inama yo ku itariki 29 Nzeri 1960, yahuje Col. François Vanderstraeten wari ushinzwe ishyirwaho ry’ingabo na Col Logiest, bafata icyemezo cyo kwigizayo Abatutsi nk’uko inyandiko mvugo y’iyo nama ibivuga.

Igira iti “Ingabo z’Igihugu zizaba zigizwe n’Abahutu gusa, ntidushaka kwitwaza impamvu zo kutabogama n’iza demokarasi, ngo twinjizemo Umututsi n’umwe. Abatutsi bazajya bashaka kwinjiramo, tuzajya ako kanya twemeza ko badashoboye, nubwo iyi mikorere irimo akarengane, ntidushaka kuvanga ihene n’ishu ngo twinjize mu ngabo zacu abantu bazadutera ibibazo”.

Tariki 30 Mata 1961 inzego z’iperereza z’u Bubiligi zanditse inyandiko yerekana ko iri shyirwaho ry’ingabo z’Abahutu gusa ari ikibazo ariko ntibabitindaho kuko iyo zajyaga mu kazi “zishyira imbere kuba ari Abahutu aho gushyira imbere inshingano za kinyamwuga.”

Mu gihe Juvénal Habyarimana yari Minisitiri w’Ingabo, igisirikare cyaranzwe n’urugomo rwinshi, rurimo ubwicanyi bwagiye bukorerwa Abatutsi n’abandi batari bashyigikiye politiki y’ivangura ubutegetsi bwa repubulika ya mbere n’iya kabiri zari zarimitse.

Maj Gen Habyarimana yamaze imyaka umunani ayoboye ingabo, mu gihe igihugu cyari kiyobowe na Perezida Gregoire Kayibanda, indi irenga 18 aba Minisitiri w’Ingabo icyarimwe ari na perezida.

Ubutegetsi bwe ntaho bwari butaniye n’ubwa Repubulika ya mbere kuko ingengabitekerezo y’urwango yakomeje kwigaragaza, anatangiza politiki y’iringaniza mu mashuri yatumye Abatutsi bayakandagiragamo baba mbarwa.

Itariki ya 1 Ukwakira 1990 abenshi bayizi cyane kuko ari bwo urugendo rwakuye u Rwanda mu icuraburindi rwatangiye, ubwo Ingabo za RPA zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda ku ngoma y’igitugu, akarengane no guheza abana b’igihugu ku byiza byacyo yari imaze imyaka hafi 30.

Icyo gihe Perezida Habyarimana yibwiye ko atabaye bwangu yinjiza urubyiruko rwinshi mu gisirikare nta kintu na kimwe kigendeweho, ikiri mu mutwe gusa ari uguhangana na FPR-Inkotanyi.

Ababikurikiraniye hafi bemeza ko mu 1992, ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana bwari busigaye bugaragaza intege nke muri politiki no mu gisirikare ndetse no mu ngeri zose ku buryo hari n’ibihe byageze agashaka kwegura, ariko akagira impungenge z’ibizakurikiraho.

Iki gihe imyitwarire y’abasirikare mu zahoze ari Perefegitura za Kibuye, Byumba, Ruhengeri na Gisenyi yari iteye ubwoba kuko bari basigaye basahura imitungo y’abaturage, bica abantu ndetse bagafata ku ngufu abagore n’abakobwa mu bice bitandukanye.

Mu kiganiro Perezida Habyarimana yagiranye n’abanyamakuru tariki 10 Kamena 1992, ubwo bizihizaga umwaka umwe hasinywe Itegeko Nshinga rishya ryemerera amashyaka menshi gukorera mu Rwanda, yatangaje ko mu kwinjiza urubyiruko mu ngabo mu 1990 bafashe abantu bose uko baje hazamo n’amabandi.

Yagize ati “Kuva mu 1990 twahamagaye abasore ngo baze mu gisirikare, baza ari benshi ntibabona n’igihe cyo kurobanura. Urumva ko bamwe bari basanzwe biba, bari basanzwe ari amabandi baboneyeho na bo baza mu gisirikare. Igihe yamenye kurashisha imbunda rero yahura n’ibandi ati ‘ngwino tujyane’.”

“Uzi ko no mu minsi ishize Inteko Ishinga amategeko yashyizeho itegeko ryo kubabarira abari mu munyururu, igihe hashyirwagaho n’iryo kubabarira impunzi zaba ziri mu byaha, iryo tegeko rero ryatumye basohoka, hava muri gereza abantu ibihumbi bigeze kuri bitanu, abo bose na bo si ko bagiye bicuza ibyaha ngo bavuge ko batazongera kubikora, iyo bahuye n’abasirikare baragenda bagasahura.”

Iyi myitwarire y’ingabo za FAR ntiyahindutse kugeza igihe Jenoside itangiriye mu 1994, abasirikare bifatanyije n’interahamwe, batangira kwica Abatutsi, bafata ku ngufu abagore n’abakobwa ndetse bakomeza gusahura nk’uko byahoze.

Ibimenyetso bihari ni uburo buhuye kuko ubu muri za gereza zitandukanye harimo benshi bari abasirikare bahamwe n’ibyaha bya Jenoside by’umwihariko kwica no gusambanya abagore ku ngufu.

Urugego ni Col Theoneste Bagosora ufatwa nk’umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi, wavuze muri Mutarama 1993 ko agiye gutegura ‘imperuka’, avuga kurimbura Abatutsi.

Inyandiko nyinshi zigaragaza ko Col Bagosora, ari umwe mu bahezanguni b’Abahutu bari bari mu butegetsi bwa Habyarimana, wakunze kugaragaza kenshi ko abahutu n’Abatutsi badashobora kubana mu Rwanda.

Colonel Bagosora akimara kugaruka i Kigali avuye Arusha ku wa 9 Mutarama 1993, yakoresheje inama zitandukanye na bagenzi be b‘intagondwa, barimo abasirikare bakuru nka Colonel Dr Laurent Baransaritse wayoboraga ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga ingabo muri Gisenyi.

Hari kandi Major Protais Mpiranya wayoboraga abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, Major Aloys Ntabakuze wayoboraga batayo parakomando, bose bishyize hamwe bashinga Ishyirahamwe ry’abicanyi mu ngabo z’u Rwanda baryita ‘Amasasu.’

Iri shyirahamwe ryayoborwaga na Bagosora wihimbaga izina rya Komanda Mike Tango, rikaba ryarabaye ku isonga yo gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu ngabo z’u Rwanda no gukangurira abasirikare kutazemera kubana n’Inkotanyi, ahubwo bakitegura kurimbura Abatutsi kuko ngo Abatutsi bari ibyitso by’Inkotanyi.

Colonel Théoneste Bagosora yatawe muri yombi tariki ya 9 Werurwe 1996 afatiwe muri Cameroun, yoherezwa muri ICTR ku wa 23 Mutarama 1997.

Ku wa 18 Ukuboza 2008, ICTR yahamije Bagosora icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (ubuhotozi, itsembatsemba, itoteza, gusambanya ku gahato n’ibindi bikorwa birenze kamere muntu). Yahise akatirwa igifungo cya burundu, apfira muri Mali mu 2021.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages