Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2013, ni umunsi wa kabiri w’inama ya 11 y’igihugu y’umushyikirano, iteraniye i Kigali mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Ku munsi w’ejo tariki ya 6 Ukuboza 2013, abayitabiriye bakurikiranye ibiganiro bitatu byibanze ku bukungu n’iterambere ry’igihugu. Ibiganiro byabimburiwe no kugezwaho Raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ya 10 y’umushyikirano, iyo raporo yatanzwe na Minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi. Mu myanzuro 23 yari yatanzwe, yavuyemo ibikorwa 39, muri byo 30 byagaragajwe ko byarangiye na ho ibindi 9 bikaba birimo gushyirwa mu bikorwa.
Mu byagaragajwe bikirimo ikibazo harimo ibirarane by’imishahara y’abarimu bitararangiza gutangwa, ikibazo cya EWSA yakuyeho mubazi ariko ikazamura ibiciro ariko ibi byo Minisitiri w’ibikorwaremezo n’umuyobozi mukuru wa EWSA barabihakanye.
Nyuma yo kugaragaza iyi raporo hatanzwe ikigani kigaragaza aho igihugu kigeze mu iterambere n’inzira yo kugera ku kwigira, cyatanzwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete. Muri iki kiganiro hagaragajwe intambwe imaze guterwa mu guteza imbere igihugu mu nzego zose, hagaragazwa kandi uburyo kwishakamo ibisubizo byatumye ikigereranyo cy’iterambere mu bukungu kigera ku 8.2%, na ho ikigereranyo cy’ubukene cyavuye kuri 56.7% kigera kuri 44.9% hagati y’umwaka wa 2006 na 2011.
Ikindi kiganiro cyatanzwe ni ikirebana no kongera umusaruro no kuzamura urwego rw’abikorera, aho hagaragagajwe ingamba zo kongera ubumenyi cyane cyane mu rubyiruko, kugira ngo umusaruro w’ibyo abantu bakora ushobore kwiyongera ndetse n’urwego rw’abikorera rurusheho gutera imbere.
Ibindi birebana n’uko umushyikirano wagenze ku munsi wa mbere,kanda hano.
Uyu munsi hari ikiganiro kimwe "Ndi Umunyarwanda: Guharanira gusigasira ubunyarwanda". Iyi nama ibaye mu gihe igihugu cyitegura kwinjira mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Intego nyamukuru ya gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ikaba gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.
Uyu munsi akaba ari urubuga rwo kungurana ibitekerezo uko abantu barushaho gushyira imbere ubunyarwanda nk’inkingi ikomeye yafasha Abanyarwanda kugera ku bumwe n’iterambere rirambye.
10:35 Perezida wa Repubulika amaze kuhagera, Gahunda y’umunsi wa kabiri iratangiye, haratangwa incamake y’ibiganiro byatanzwe ku munsi wa mbere. Iyi ncamake iratangwa na Haba Sharon, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’uburezi.
Ikiganiro kibanje kiratangwa na Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi Mukuru wa RGB kigira kiti "Imiyoborere myiza inkingi y’iterambere"
Ati "Igihugu kugira ngo kigire iterambere kigomba kuba gifite ubuyobozi bwiza, kandi burahari."
Avuga ko kugira ngo u Rwanda rutere imbere ari uko rufite ubuyobozi bwiza, kuko n’ibipimo byamamaye ku Isi, ku rwego mpuzamahanga mu ishoramari u Rwanda ruri ku mwanya wa 32 ku Isi mu bihugu bya Afurika rukaza ku mwanya wa 2.
Iyo ugereranyije mu turere u Rwanda rurimo ndetse no ku rwego mpuzamahanga mu kurwanya ruswa mu myaka 10 ishize, muri Afurika igipimo ntikirenga 38, u Rwanda rwavuye muri ibyo byiciro ubu rugeze ku rwego rwa 70% mu kurwanya ruswa.
Atangaza ko u Rwanda rukomeje umuvuduko ruriho ndetse n’icyerekezo 2020, umwaka wa 2020 wazagera u Rwanda rwarashyikiriye ibihugu byihuta cyane mu iterambere byo muri Aziya.
Ku birebana n’umutekano u Rwanda rwagaragaye ko ari cyo gihugu cya mbere ku Isi baturage bavuga ko bafite umutekano. Uko abaturage babona ibintu n’uko bumva imiyoborere ibanogeye nta kinyuranyo kigaragaramo.
Ku bipimo bikorwa buri mwaka, umutekano uza ku isonga hagakurikiraho imitangire ya Serivisi mu kunoza imikorere, mu bipimo 8 bikoreshwa 4 biri hejuru ya 75%, ibindi bisigaye biri hagati ya 50 na 70%.
Hari aho bikenewe kunoza ibintu no kongeramo agafu, kuko imiyoborere n’ubushake bwa Politiki byubakiye ku bwumvikane no kugira ngo buri wese yibone mu buyobozi. Abanyarwanda bifuza ko abana babo bajya bibona mu bunyarwanda gusa bagera kuri 98%.
11:00 Hakurikiyeho umwanya wo kungurana ibitekerezo
Nduwayezu Jean Baptiste atanga igitekerezo ko kugira ngo abantu bashobore kwigira hakenewe guhindura imyumvire n’imikorere. Icyabidindiza harimo kutigirira icyizere, Kwizera ko ibyo dukora nk’abanyarwanda ari byiza kandi tugomba kubiha agaciro, abayobozi bagiye hanze batwarwa n’imodoka zinywa mazutu isa n’ikorerwa mu Rwanda ariko ntihabwe agaciro. Avuga ko hakwiye gushimwa bike dufite ariko bikabyazwa umusaruro.
Nsabimana Jean Claude uba mu Butaliyani ukomoka i Rwamagana avuga ko batunzwe n’imbuto n’imboga biva muri Amerika kandi mu Rwanda bihari, ko hashakwa uburyo mu Rwanda bagira ibyo boherezayo.
Ku cyifuzo cy’uko muri Zambia na Malawi haba Ambasade y’u Rwanda, Minisitiri w’intebe atangaje ko icyiuzo bakigize icyabo; ndetse n’ibyatanzwe mu guha agaciro ibikomoka mu Rwanda no gushaka isoko rigari, atangaje ko byatangiye gushyirwa mu bikorwa icyangombwaari ukubishyiramo imbaraga.
Hatagekimana Richard uri muri Stade Amahoro, avuga ko inama nyinshi ku bayobozi zituma batabona umwanya wo gukemura ibibazo by’abaturage bikadindiza iterambere.
Ku kibazo cy’abaturage batabona abayobozi bakabaza Perezida wa Repubulika yabasuye cyangwa mu nama y’umushyikirano, Minisitiri Musoni James atangaje ko inama zifite akamaro, zifasha mu gukemura ibibazo ariko atari zo zikwiye gufata umwanya munini kuruta gukemura ibibazo by’abaturage. Atangaza ko uburyo burimo kunozwa ndetse hari n’uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga, mu rwego rwo kugabanya umwanya abantu bata bajya mu nama.
Minisitiri Murekezi Anastase atangaje ko Ibigo byigenga bifite amategeko abigenga ariko iyo umurimo urangiye n’igihe bafitanye amasezerano kirangiye baratandukana ariko iyo umurimo urangiye igihe kigihari, umukoresha atanga integuza iyo bitakozwe bagana umugenzuzi w’umurimo mu karere akabibafashamo.
Ku birebana na Avance sur Salaire bifuza ko yashyirwa ku myaka ibiri, Minisitiri w’umurimo atangaje ko iyo avance idatangwa n’ikigo cya Leta, itangwa na Banki ikorana n’umukozi, akaba ariyo bagirana amasezerano. Atangaza ko mbere itegeko ritemeraga ko umukozi akatwa amafaranga atarenze 1/3 cy’umushahara we ariko itegeko rishya ryemerera umukozi ko yakwishyura 1/2 cy’umushahara ku bushake bwe.
Ku kibazo kirebana n’isenyerwa ry’abaturage ba Nyagatare Umuyobozi w’ako karere Sabiti Atuhe Fred atangaza ko byatewe n’imikoreshereze mibi y’ubutaka, ndetse bakoze n’inama nyinshi n’abaturage basobanurira icyo kibazo cy’abatuye ahagenewe ubworozi. Hegitari 680 zarasubijwe ariko ngo hari abatarabyemeye batangira guhinga nijoro, ndetse batangira kubaka nijoro, nk’ubuyobozi ngo basanze ari ikibazo kiremereye bagomba kubahiriza itegeko. Ati "Itegeko ryarubahirijwe." Hari itsinda ryashyizweho kugira ngo ricukumbure abagize uruhare muri icyo kibazo bahanwe by’intangarugero.
Ku kibazo cy’abarwayi bo mu murenge wa Mimuri barwanaho kugera kwa muganga, bagiye kugikurikirana.
Ku kibazo cyo muri Karongi aho Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari wanyereje amafarangay’imanza z’abarokotse Jenoside agacika, Umuyobozi w’akarere avuga ko uwayanyereje yatorotse bakimukurikirana.
Ku kibazo cya Telecenters zitagikora, RDB ivuga ko hari izirimo gusanwa kandi imirmo igenda neza.
Ku kibazo cy’abarokotse Jenside baririwe amafaranga Minisitiri w’intebe atangaje ko bagiye kuvugana na MINALOC abo baturage bakishyurwa.
11:54 Ikiganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda gitangwa na Bisho John
Rucyahana.
Bishop Rucyahana atangaza ko gusubira inyuma kw’abanyarwanda byagize ingaruka nini, gushyigikira amacakubiri bigera ku ndunduro mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kubaka Ndi Umunyarwanda byakozwe n’ibiganiro byabereye mu Rugwiro 1998, hakozwe ibiganiro ngishwanama, kwigira ku muco w’abanyarwanda no kuwuvana ibyiza byafasha kubona ibisubizo by’ibibazo harimo ingando, itorero, Girinka n’ibindi.
Inama y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Unity Club, IRDP, imbuto Foundation na Minisiteri y’Urubyiruko ndetse na Sosiyete Sivike bagize uruhare mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.
Kuki gahunda ya Ndi Umunyarwanda muri iki gihe?
Iyi nama ibaye mu gihe igihugu cyitegura kwinjira mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Intego nyamukuru ya gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ikaba gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.
Kwiyumvamo ubunyarwanda, indangagaciro z’ubunyarwanda na kirazira, inshingano zo kuba umunyarwanda no kwiyumvamo Ubunyarwanda.
Gupfa kabiri ni ishyano, harashakwa abayobozi bumva ko tutapfa kabiri.
Ibyagezweho
Iyi gahunda yatinyuye Abanyarwanda kuvuga ukuri, gusasa inzobe mu kuvuga ukuri. Gushyira ubunyarwanda imbere y’ibindi byose. Abana bagize Ndi Umunyarwanda urunana rw’urungano.
Abakurikiranye ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda biyemeje gukomeza kuganira mu matsinda mato, kugira gahunda iyabo, kuba ba Ambasaderi bayo, kwirinda kunyerera aho banyereye mbere, gukira ipfunwe, kutizerana n’urwikekwe, kwatura no kuvugisha ukuri mu byababayeho kuko ariyo ntwaro yafasha mu gukira vuba.
Inzitizi
Imvugo y’abanyepolitiki bari hanze badashaka ko abanyarwanda bakongera gushyira hamwe; kwinjira muri gahunda bisaba umwanya uhagije n’igihe kirekire; Gahunda yabanje kumvikana nabi.
Ibizakomeza gukorwa
Gukora urutonde rw’abamabasaderi no kubaha imfashanyigisho, gukora gahunda, guhuza gahunda no gutegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Abanyarwanda bose bagomba kuyigira iyabo.
Umwanya wo kungurana ibitekerezo kuri gahunda ya ndi Umunyarwanda.
Umunyarwanda uheruka mu gihugu mbere ya Jenoside ati "Ntangajwe no kubona uko u Rwanda rumeze!" Ashima aho igihugu kigeze kandi Abanyarwanda bose bagombye kubibumbatira.
Urubyiruko rufite impungenge z’ababyeyi babo baba batumva gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Rwifuza ko hakwiye kubaho abantu bayihugukiwe akaba aribo bayigisha. Bakibaza niba umuntu umaze kuyumva atarigeze amenyekana mu byaha bya Jenoside nta ngaruka byamugiraho.
"Ku kibazo cy’abakoze Jenoside batarafatwa si ukuvuga ko batazafatwa ejo." Bishop Rucyahana. Atangaza ko atari abacamanza, ubwo uzafashwa akihana ubutabera ari bwo bufite icyo buzakora.
"Gushyira Gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri abanza n’ayisumbuye biroroshye kandi birashoboka." Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Uburezi.
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, atangaje ko bo gahunda ya Ndi Umunyarwanda igeze ku mudugudu kandi ikorwa neza.
Uwitwa Muhutu, atanze igitekerezo ko abafite amazina ashingiye ku moko bayahindurirwa nta mafaranga batanze.
Hifujwe ko indamukanyo y’Abanyarwanda yajya igira iti "Ndi Umunyarwanda" usubiza na we akagira ati "Ndi Umunyarwanda."
Ku rubyiruko ruri muri Stade Amahoro, hakomotse ubuhamya bw’abana babiri bafashijwe na Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, umwe ukomoka mu muryango wakoze Jenoside, undi mu muryango wayikorewe, ubu bibona nk’abavandimwe.
Umunyarwanda uba muri Senegal umazeyo imyaka 15, ashima gahunda y’u Rwanda, asaba ko boroherezwa kuzana impamyabushobozi zabo mu kwigisha urubyiruko mu guhugura abandi. Bifuza ko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda na bo yabageraho.
Musenyeri Muvunyi Louis EAR Kigali, ashima Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, atanga igitekerezo ko yajyanishwa na gahunda ya Rwanda Shima Imana kandi igashyigikirwa.
Agatha Rushemeza uba muri Canada i Montreal, ati "Iyi gahunda ni yo izubaka umunyarwanda." Yifuza ko iyo umuntu w’inyangamugayo yemera ikintu bigaragarira mu bikorwa bye, abemera iyi gahunda na bo babigaragaza mu bikorwa byabo. Atanga ubutumwa Urumuri Montreal bamuhaye bavuga ko ibyiza bya Ndi umunyarwanda biri mu ishingiro by’abagore bibumbiye muri iryo shyirahamwe bakora.
13:27 Umwanya wo gusoma imyanzuro yavuye mu nama, na Sharon Haba. Ibitekerezo byatanzwe n’abantu batandukanye baba abari mu ngoro y’inteko ishinga Amategeko bagera ku 1000, urubyiruko ruri muri Stade Amahoro bagera ku 3000, abari mu cyumba mberebyombi cy’akarere ka Ngoma ndetse n’abari mu cyumba mberabyose cya Kaminuza y’u Rwanda i Huye. Hatanzwe kandi ubutumwa hifashishijwe Telefoni, imbuga nkoranyambaga, n’ubutumwa bugufi kuri e-mail.
Imyanzuro igiye gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2013/2014 igera kuri 26.
13:39 Ijambo rya Perezida wa Repubulika risoza inama ya 11 y’Umushyikirano. Ashimira abayitabiriye kimwe n’abandi bayikurikiye ibitekerezo batanze, igisigaye ari ugushyira imbere ibyumvikanyweho. Ati "Icyangombwa ni ukugira ngo ibyo twaganiriye, twumvikanye duharanire kubishyira mu bikorwa."
Perezida wa Repubulika yagarutse ku kiganiro cyatanzwe na Prof Shyaka Anastase ku bijyanye n’igipimo cy’imiyoborere bitanga kumenya aho igihugu gihagaze mu miyoborere, binagaragaza ko n’aho u Rwanda rutari ku mwanya ushimishije wifuza rutari ku mwanya mubi mu nzira yo kugana aheza, kandi byerekana ko n’ibindi byifuzwa byagerwaho.
Akomeza atangaza ko ibyo binyomoza abaharabika u Rwanda, agaragaza ko kumva abantu bishyira bakizana, mu miyoborere, mu bwisanzure u Rwanda ruri mu ba mbere ku Isi. Atangaza ko abenshi bandika nabi ku Rwanda babanza kwerekana ibyifuzo byabo, aho bashaka ko u Rwanda rujya ariko raporo zikorwa zikabanyomoza.
Tugomba guhitamo kuba neza uko tubishaka. Ati "Ibyo kumpimira umwenda wawe ngo abe ariwo unkwira ari wo nambara ntabwo mbishaka. Twambare umwenda udukwira, hari igipimo cy’u Rwanda, nka cyakindi twavuze Ndi Umunyarwanda. Mfite ibinkwira, ibigukwiriye wowe bana na byo iteka. Ariko niba hari ibidukwiriye twembi na byo turabyakira."
Agaruka ku ijambo yavuze atangiza iyi nama ko ibyo dukora byose tubisangizaho n’abandi. Ko ibipimo bigaragazwa bifasha Abanyarwanda kumva aho bageze, bigamije kureba aho bagana, kandi bifite ingaruka ku bindi byose bikorwa.
Akangurira abayobozi guhagurukira kurwanya ruswa, haba k’uyitanga ndetse n’uyakira ariko ntibirengagize n’ababirebera biba. Agira ati "Iyo wacecetse uba wagiye hombi; iyo ugize icyo ukora uba wafashe uruhande rugaragara rwo kuvuga ngo ibi ntibikwiriye kuba." Abasaba guhitamo igikwiye, kuko bigira ingaruka ku bindi byose ndetse bikagera n’aho ruswa ishobora no guhungabanya umutekano w’igihugu.
Perezida wa Repubulika yibutsa ko ibyemezo byafashwe, bumvikanye, bahisemo bigomba kujya mu bikorwa, abantu bakava mu magambo uretse ko rimwe na yo ashobora kuba ari meza yakubakirwaho ariko hari n’ubwo aba ari ikinyoma.
Perezida wa Repubulika yifuriza Abanyarwanda bose gutangira umwaka mushya neza kandi bakazawugiramo ibikorwa byiza bikomeza guteza u Rwanda imbere.



















TANGA IGITEKEREZO