00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamerika arashinja HRW kugambanira u Rwanda no kwanga ubutegetsi buriho

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 10 June 2014 saa 07:17
Yasuwe :

Umuryango urengera uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch- HRW) urashinjwa n’Umunyamerika Richard Johnson kugambanira u Rwanda urutangaho raporo zigamije kurusebya no kurwicira isura.
Mu gitabo cyiswe “The Travesty of Human Rights Watch on Rwanda”, cyangwa “Isesereza rya HRW ku Rwanda”, cyasohowe n’Umunyamerika Johnson wigeze kuba umudipolomate wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika haragaragazwamo uburyo uyu muryango ubogama usebya u Rwanda.
Johnson yigeze kuba umudipolomate wa Amerika (…)

Umuryango urengera uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch- HRW) urashinjwa n’Umunyamerika Richard Johnson kugambanira u Rwanda urutangaho raporo zigamije kurusebya no kurwicira isura.

Mu gitabo cyiswe “The Travesty of Human Rights Watch on Rwanda”, cyangwa “Isesereza rya HRW ku Rwanda”, cyasohowe n’Umunyamerika Johnson wigeze kuba umudipolomate wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika haragaragazwamo uburyo uyu muryango ubogama usebya u Rwanda.

Johnson yigeze kuba umudipolomate wa Amerika aza kubihagarika. Yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abanyabosiniya, akaba yarabaye mu Rwanda hagati y’imyaka 2008-2010.

HRW igaragara nk’iyashyigikiye ibikorwa by’imitwe igamije kugaruka mu Rwanda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu; iyo ni RDR mu 2010, FDLR guhera mu 1994 na MDR mu mwaka wa 2003 nk’uko Johnson akomeza abyerekana.

Muri iki gitabo, uyu mwanditsi aranenga ibikorwa by’uyu muryango na raporo zawo. Anongeraho ko raporo zitangazwa n’uyu muryango ku Rwanda ziba zifite ikizihishe inyuma.

Iki gitabo cyashyizwe ahagaragara mu mpera z’icyumweru gishize, aho Johnson yagaragaje ko kuva uyu muryango washingwa mu 1988 ugatwara ibihembo bitandukanye usa n’uwatandukiriye intego yawo yo guhirimbanira uburenganzira bwa muntu ahubwo igasa n’iyahindutse igikoresho cya politiki.

Ngo hari ishusho ihishe, ikunzwe kunengwa cyane, uyu muryango ukunze kugaragaza, y’iperereza, imikorere kimwe n’uburyo bukoreshwa mu gufata ibyemezo yita ko bidasobanutse kandi ahanini bitakirwa neza.

Muri iki gitabo harimo inyandiko zigaragaza ko Johnson yikoreye iperereza ku birebana n’amakuru atangazwa na HRW ku Rwanda, yagaragaje ko uyu muryango usa n’uhanganye cyane n’ubutegetsi buriho, ngo yihesha icyizere mu maso y’amahanga ivugira abakurikiranyweho ibyaha bya jenoside yahitanye abatutsi barenga miliyoni muri Mata 1994.

Hanagaragaramo kandi uburyo HRW yishushanya mu ruhando rw’amahanga no mu byerekeranye n’ubutabera igaragaza ko ivugira u Rwanda kandi isa n’ivugira abarurwanya.

Umubonjyo w’iki gitabo uragira uti “Ibyo WHR ikorera u Rwanda si ubuvugizi mu by’uburenganzira bwa muntu, ni ubuvugizi mu bya politiki byabaye bibi mu ntero yabyo no ku musozo wabyo”.

Uyu mudipolomate yakomeje yerekana ko raporo na disikuru za HRW mu myaka 20 ishize ziba zibasira ishyaka rya FPR ryavanyeho ubutegetsi bwakoze Jenoside. HRW ikaba ishyigikiye ko abahoze ku butegetsi banagize uruhare muri Jenoside bagira uruhare mu kugaruka muri politiki y’u Rwanda.

Yavuze ko kugaragaza ibyo yagezeho mu bushakashatsi bwe atari ukubogamira kuri Leta y’u Rwanda, ahubwo ko agamije guhindura imyitwarire ya HRW bishobotse.
Yakomeje avuga ko uyu muryango ugira uruhare mu gutuma itangazamakuru ry’i Burayi byibasira ibihugu birimo u Rwanda ku bw’inyungu zabo.

Keneth Roth, Umuyobozi wa HRW

Akomeza avuga ko HRW yakagombye kuzuza inshingano zayo mu buryo buciye mu mucyo aho kubogama. Yanagaragaje kandi ko disikuru z’uyu muryango zigamije kwibasira no guca intege u Rwanda n’amahoro yarwo muri Afurika yo hagati.

Uyu muryango kandi ngo uca intege ibihugu by’I Burayi mu gukora ibyo byari byariyemeje mu gufasha u Rwanda rwari ruvuye mu marorerwa ya Jenoside, ukanashyigikira ko abakoze Jenoside badahanwa.

Muri iki gitabo akomeza yerekana ko uyu muryango ufatanyije n’itangazamakuru ry’I Burayi bumvikanishije muri politiki yabo gufatira u Rwanda ibihano mu by’ubukungu no gushyiraho inyandiko zigamije guta muri yombi abayobozi bakuru mu bya gisirikare n’ibindi.

Mu ngingo enye yashyize ahagaragara yavuze ko uyu muryango usa n’ushyigikiye ko abakoze Jenoside bagaruka, ko ingengabitekerezo yabo itahanwa n’amategeko, kureka kubakurikirana no gusa n’ubagira abere.

Ubu bushakashatsi buravuguruza imvugo ya Kenneth Roth

Kuwa 16 Mata 2013, Umuyobozi mukuru wa HRW, Kenneth Roth, yashyizwe ku karubanda n’abashakashatsi batandukanye bamugaragarije ko muri raporo yandika agaragazamo urwango afitiye u Rwanda ; ibintu bifatwa nk’amakosa akomeye ku nzobere ivuga ko irebera uburenganzira bwa muntu.

Ibi byatangarijwe mu mujyi wa Buffalo i New York, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu wakoreraga Human Rights Watch, waguye mu mpanuka y’indege mu mwaka wa 2009.

Muri uwo muhango Roth wagombaga gutanga ijambo nyamukuru yatanze ikiganiro gifite umutwe ugira uti “Uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwo hagati na Afurika yo hagati; igereranya n’itandukaniro hagati y’u Rwanda na Isiraheli” akaba yaragaragaje urwango afitiye Guverinoma ya Leta y’u Rwanda.

Amakuru yagaragaye ku rubuga rwa Kaminuza ya Bufallo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaza ko Roth yateguye ikiganiro gifite umutwe uteye kuriya, nyuma y’inkuru yasohotse mu kinyamakuru The New York Times yanditswe na Jeffrey Gettleman, yagaragazaga ko u Rwanda ari Isiraheli yo muri Afurika, ashaka kugaragaza isano ibihugu byombi bifitanye, birimo no kuba bihurira ku mateka ya Jenoside. Roth we akaba yaribazaga ikibazo kigira kiti “Hari ibyo u Rwanda ruhuriyeho n’ubunararibonye n’imyitwarire ya Isiraheli?”.

Muri icyo kiganiro, Roth yagaragaje urwango afitiye u Rwanda n’umwe mu Banyarwanda bari bakitabiriye.

Louis Gakumba, warangije muri Kaminuza ya George Mason iherereye mu Mujyi wa Virginia, we yatangaje ko Roth akingira ikibaba bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, cyane cyane biganje mu mutwe wa FDLR. Ati "Ubu si ubwa mbere ibogama rya Roth rigenzurwa”.

Ikibazo cyatumye abashakashatsi bakemanga Roth, ni uko yakomeje kubazwa impamvu ituma muri raporo akora atajya agaragaza ikibazo kimaze igihe kirekire cy’isambanywa ku gahato rikorerwa abari n’abategarugori mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’iyo kigaragajwe kikagerekwa ku mutwe wa M23 urwanya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo wari umaze igihe gito ushinzwe.

Aha ababazaga bakaba baragaragazaga ko Roth n’abo bakorana baba banga gushyira mu majwi abantu batandukanye barimo n’umutwe wa FDLR.

Mu kwezi gushize kwa Werurwe 2013, umudipolomate w’Umunyamerika Richard Johnson yanditse inyandiko ndende igaragara ku rubuga rwa Independent, ivuga ko ibyo HRW, ikuriwe na Roth Kenneth, yandika ku Rwanda bitera imbogamizi ku mahoro n’umutuzo byo mu karere.

Johnson yagize ati "Ibyo Human Rights Watch yandika bica intege guverinoma z’i Burayi, bigatuma zidatera inkunga u Rwanda mu rwego rwo kuva mu bibazo byasizwe na Jenoside. Bituma habaho umuco wo kudahana abakoze Jenoside. Bibabaza Abanyarwanda benshi cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bidindiza ibiganiro byubaka hagati y’u Rwanda n’ibihugu byateye imbere".

Johnson asaba abaterankunga ba HRW nk’umuryango urebera uburenganzira bwa muntu gutekereza neza ku byo amafaranga bayigenera amara, akanasaba ibihugu byateye imbere kutajya biyobywa n’inama za Human Right Watch kuko ziba zikeneye kugenzurwa.

Johnson kandi yagaragaje ko Human Rights Watch ikingira ikibaba abahoze ari abanyapolitiki mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho iba igamije kubafasha kugaruka mu ruhando rwa Politiki mu Rwanda; ikanagaragaza ko HRW yakomeje kugaragaza urwango ifitiye FPR Inkotanyi iri ku buyobozi mu Rwanda kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa.

U Rwanda rwakunze kugaragaza iki kibazo

Umubano hagati y’u Rwanda na HRW bikomeje kuvugwa ko utameze neza bitewe n’ibyegeranyo uyu muryango wakunze gusohora ku Rwanda bitakiriwe neza.

Mu 2011 impande zombi zemeranije ku masezerano y’imikoranire humvikanwa ku cyizere n’uko u Rwanda rwahabwa umwanya wo kwisobanura mu byegeranyo birega leta uwo muryango ukora, amasezerano Ministeri y’Ubutabera isanga yarateshejwe agaciro ahubwo muri iyi minsi HRW ngo igasa n’ishinzwe ikwirakwizamatwara y’umutwe wa FDLR.

Mu kiganiro Isango Star iherutse kugirana na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Busingye Johnston, yagaragaje uko babona imikorere ya HRW mu isesengura bamaze gukora. Ngo batewe impungenge n’uko uyu muryango ntaho bawurega.

"Ni abantu batubahiriza amasezerano twagiranye[...] iyo babonye akantu kose bahita bakajyana mu bitangazamakuru mpuzamahanga[...] kandi twari twarumvikanye ko ibyo babonye bazajya batubwira mbere yo kubitangaza, natwe tugahabwa umwanya wo gusobanura uruhande rwacu, ibi rero si ko babikora, ahubwo ubona bagambiriye kutunenga".

Minisitiri Busingye yongeyeho ati "Natwe turibaza; ese uyu muryango uramutse ukurenganyije, ukaguhimbira, cyangwa bikagaragara ko uwo muryango ubogama cyane, wabiregera inkiko, Umuryango w’ Abibumbye? Natwe twibaza ko nta gisubizo dufite cy’icyo twakora".

Iki gitabo, the Travesty of Human Rights Watch on Rwanda kigizwe n’amapaji 53, cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages