00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jeb Ellis Bush arateganya kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na

France Olivier Gatabazi

Kuya 29 April 2013 saa 01:36
Yasuwe :

Nyuma y’uko George Hubert Bush abereye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (1989-1993), umuhungu we George Walker Bush na we akaza kuyobora icyo gihugu (2001-2009), noneho murumuna we witwa Jeb Ellis Bush arahabwa amahirwe yo kuzayobora Amerika Obama narangiza manda ye mu 2016.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Nouvel Observateur, ubwo ku wa kane ku itariki ya 25 Mata 2013 hatahagwa inzu ndangamurage yitiriwe George Walker Bush, nyina Barbara Bush w’imyaka 87 ariko ugifite agatege, (…)

Nyuma y’uko George Hubert Bush abereye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (1989-1993), umuhungu we George Walker Bush na we akaza kuyobora icyo gihugu (2001-2009), noneho murumuna we witwa Jeb Ellis Bush arahabwa amahirwe yo kuzayobora Amerika Obama narangiza manda ye mu 2016.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Nouvel Observateur, ubwo ku wa kane ku itariki ya 25 Mata 2013 hatahagwa inzu ndangamurage yitiriwe George Walker Bush, nyina Barbara Bush w’imyaka 87 ariko ugifite agatege, yavuze ko atifuza ko umuhungu we muto Web Bush wigeze kuyobora Leta ya Florida, akaba na murumuna wa George Warker Bush, yakwiyamamariza kuba Perezida.

Uwo mubyeyi yongeyeho ko n’ubwo ari we waba Perizida mwiza kurusha abandi ba Bush bamubanjirije, ariko atabyifuza kuko aba Bush baba bakoze ikintu kimeze nk’ubwami muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ariko mukuru we George Walker Bush we aremeza ko byamunezeza murumuna we abaye Perezida kuko avuga ko abifite ubushobozi, ubu noneho abaturage bongeye gusa ni abamwibonamo mu gihe yavuye ku butegetsi abari munsi ya 40% ari bo bumva hari icyo yakoze nka Perezida.

Umuryango wabo urakomeye cyane

Umuryango wabo uzwi mu bucuruzi no muri politiki wagize abaperezida 2 n’umusenateri umwe. Ni umuryango ufite ibisekuruza mu Bufaransa, mu Bwongereza, mu Budage, muri Suede, muri Galles no muri Irlande.

Jeb Ellis Bush yavutse ku wa 11 Gashyantare 1953 akaba yarabaye Guverineri wa Florida (1999-2007). Akaba yarayoboye neza cyane yita ku bibazo bya ba nyamuke b’abimukira bakomoka muri Amerika y’Epfo bavuga icyesipanyolo bakunda kwita Latinos, n’umugore we akaba ari umwe muri bo. Impamvu ahabwa amahirwe ni ukubera ko abo ba nyamuke bamukunda cyane bakaba bamutora kandi mu matora ashize ni bo batumye Mitt Romney atsindwa, na none akaba ari umuhungu wa Bush bivuze ko n’abatsimbaraye ku mahame ya kera bo muri Republican party bamwibonamo.

George H. W. Bush
George Walker Bush
Jeb Bush

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages