00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 70 abarangije kaminuza babereyemo leta zitumye barumuna babo batiga neza

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 3 June 2014 saa 10:52
Yasuwe :

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro mu cyumweru gishize yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi ko abanyeshuri barihiwe na Leta bayifitiye umwenda wa miliyari 70 na miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe kuva aho gahunda yo kwishyura itangirijwe, kuri ubu hamaze kugarurwa agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 900 gusa z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi byagarutsweho muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari (…)

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro mu cyumweru gishize yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi ko abanyeshuri barihiwe na Leta bayifitiye umwenda wa miliyari 70 na miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe kuva aho gahunda yo kwishyura itangirijwe, kuri ubu hamaze kugarurwa agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 900 gusa z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byagarutsweho muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari igera kuri miliyari 1500 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2012/2013.

Abanyeshuri barihiwe na Leta ngo barangiza amashuri ariko nta buryo bushyirwaho ngo bishyure amafaranga Leta yabishyuriye bityo barumuna babo babone uko nabo bakomeza kwiga.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta agaragaza ko nta buryo bugaragara bukoreshwa ngo hahuzwe amafaranga akoreshwa mu kwishyura ndetse no kurihira abanyeshuri bakiga amashuri makuru na Kaminuza muri ibi bihe.

Obadiah Biraro yavuze ko ikigo gishinzwe gutanga inguzanyo ku banyeshuri bajya mu mashuri makuru na Kaminuza (SFAR) kimaze kugaruza miliyari ebyiri na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda gusa, ibi ngo bikaba ari n’imbogamizi ikomeye ku myigire y’abagana Kaminuza n’amashuri makuru muri ibi bihe.

Obadiah Biraro

Biraro yakomeje avuga ko nyuma y’igenzura bakoze muri SFAR, basanze nta buryo bukoreshwa ngo hahuzwe amafaranga y’abishyura ndetse n’akoreshwa mu kongera kwishyurira abanyeshuri.

Akomoza kugaragaza ibibazo biri mu mashuri makuru na Kaminuza, Obadiah avuga ko mu itangira rya Kaminuza imwe (UR) batangiranye ibibazo ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta.

Biraro yagize ati “Mu ikoreshwa ry’umutungo wa Leta muri Kaminuza y’u Rwanda batangiye badakora neza ndetse twanasabye ko bakosora mu maguru mashya”.

Ikibazo gikomeye nk’uko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yabitangaje ngo cyagaragaye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) aho basanze hari amafaranga adafite inyandiko zisobanura aho yakoreshejwe.

Miliyoni zigera kuri 242 z’amafaranga y’u Rwanda basanze atagira impapuro ziyasobanura.

Kuba haragaragaye amafaranga angana atya mu ishami rimwe ngo n’ikibazo gikomeye.

Iyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda kandi ngo hari amafaranga yatanzwe mu bakozi bayo ku buryo butemewe ndetse umugenzuzi yasabye inzego zishinzwe kugaruza aya mafaranga uburyo bashaka uko agaruzwa.

Mu myaka ibiri ishize habaye ivugurura mu gutanga inguzanyo ku bayeshuri bajya mu mashuri makuru na Kaminuza aho abanyeshuri bashyizwe mu byiciro bigaragaza uko bifite guhera kubari mu cyiciro cya Gatatu bagira uruhare ku kwishyurira abana babo mu mashuri makuru na Kaminuza.

Ubusanzwe Leta ni yo yahitagamo umwana hagendewe ku manota yagize mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye agahabwa inguzanyo hatarebwe ngo uyu arifite cyangwa ntabwo yifite.

Muri raporo ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta yo mu mwaka wa 2012/2013 hagaragajwe amafaranga atagaragara mu mpapuro z’ibigo n’uturere asaga miliyari 1,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages