Umunsi Abanyarwanda bafataga iya mbere bagaharanira kwibohora, tariki ya 1 Ukwakira 1990, uwo munsi habayeho kuvuga ko igitabo cy’umucyo gisimbuye icy’umwijima. Ibi ni ibyagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi wo gukunda igihugu, wabereye mu mudugudu wa Rugende, Akagari ka Ruhanga, umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo. Uyu mudugudu utuyemo abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Umunsi wo gukunda igihugu wizihizwa tariki ya 1 Ukwakira, buri mwaka. Uwo munsi wabaye imbarutso yo kubohora igihugu, ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi (APR), zafataga iya mbere zigatabara u Rwanda, zinjiriye ku mupaka wa Kagitumba.
Br Gen. Peter Bagabo Komiseri muri Komisiyo yo Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, wifatanyije n’abamugariye ku rugamba batuye muri uwo mudugudu, yavuze ko kwizihiza iyi tariki bituma abanyarwanda bazirikana ibyo bagezeho, ndetse bakareba n’aho berekera. Ashishikariza abitabiriye uwo munsi kwihesha agaciro, kuko nibatakiha ntawundi uzakabaha.
Agira ati "ikidushimisha ni uko Abanyarwanda babanye neza kandi basangira ibyiza by’igihugu, ibyo batarageraho bakabinyuza mu mihigo. Ibyo Abanyarwanda bagezeho bigaragaza ko bamaze kwigira. Nitutihesha agaciro ntawundi uzakaduha."
Avuga ko abamugariye ku rugamba batabara igihugu bari biteguye ko byose bizabageraho, ariko bitagomba kubaherana kuko ibyo bakora bibateza imbere, hari abitwa ko ari bazima nyamara byananiye.
Munara Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, mu ijambo rye yavuze ko uyu munsi abantu bakwiye gukora bidasanzwe, kuko ari byo byagaragaza gukunda igihugu kurushaho. Agira ati "Mu kwizihiza uyu munsi, tugomba kuzirikana ibyagezweho tukabisigasira, tukabibungabunga, aho tugeze ni heza. Tugomba gukora cyane kurushaho, kugira ngo igihugu cyacu kirusheho gutera imbere."
Ngaboyisonga Jean Claude, Perezida wa Njyanama y’Akagari ka Ruhanga, yinjiye mu ngabo mu 1991 ariko mu 1993 aza gucibwa ibiganza n’igisasu yateguraga, ariko yafashe gahunda yo kwigira. Ati "Kuva mugaye narahiye kudasabiriza kugira ngo niheshe agaciro, ngaheshe n’umuryango wanjye."
Sabena Joseph, Umuyobozi w’umudugudu wa Rugende, avuga ko batuye muri uwo mudugudu bafite icyizere cyo kuhaba igihe kirekire, kuko bubakiwe urukuta rutuma badashobora gupfa kwibasirwa n’ibiza bikomoka ku mazi y’imvura, bahabwa amazi, ndetse banubakirwa n’umuhanda wa kaburimbo mu rwego rwo kuborohereza ingendo bakora bifashishije amagare y’abafite ubumuga.
Mu bibazo abamugariye ku rugamba batuye muri uwo mudugudu bafite, harimo umushinga w’ubworozi bw’inkoko bafite ariko zitangiye kubagora, bifuza ko ababateye inkunga bareka bakawuhinduramo uw’ubworozi bw’ingurube. Bafite kandi inka bahawe ariko badafite aho gutera ubwatsi bwo kuzigaburira, ubu baziragije. Ikindi ni inyubako z’amabanki zitabaha uburyo bwo kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga yabo bisanzuye, benezo bakwiye kwiga uburyo babibafashamo.
Hakizabera Athanase utuye mu kagari ka Ruhanga, mu kiganiro na IGIHE yatubwiye ko umuco wo gukunda igihugu wabayeho kuva cyera, ariko abakoloni bakawuca ubwo babibagamo abanyarwanda amacakubiri ashingiye ku moko. Avuga ko abantu ubu bamaze kujijuka, batakwemera ko hari uwasubiza Abanyarwanda mu macakubiri.
Umudugudu wa Rugende utuyemo imiryango 15 y’abamugariye ku rugamba, igizwe n’abantu 55. Uretse ubworozi bw’inkoko ndetse n’inka bahawe, bafite aho bahahira, aho biyogosheshereza n’icyuma gisya ibinyampeke.



















TANGA IGITEKEREZO