00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rurasabwa kuba ba Ambasaderi ba Gahunda ya "Ndi Umunyarwanda”

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 1 December 2013 saa 02:17
Yasuwe :

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’urubyiruko uharanira iterambere rirambye (RYOSD: Rwanda Youth organization for Sustainable Development), barashishikariza bagenzi babo kuba aba Ambasaderi ba gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakumvisha ababyeyi babo ko kuba Umunyarwanda biruta gushingira ubumwe bwabo ku moko n’ibindi bibatanya, ahubwo bakubaka ubunyarwanda.
Ibi urubyiruko rwabiganiriyeho mu minsi ibiri mu ishuri ry’ubumenyingiro rya Kicukiro, abahagarariye RYOSD mu turere, mu ntara, muri za (…)

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’urubyiruko uharanira iterambere rirambye (RYOSD: Rwanda Youth organization for Sustainable Development), barashishikariza bagenzi babo kuba aba Ambasaderi ba gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakumvisha ababyeyi babo ko kuba Umunyarwanda biruta gushingira ubumwe bwabo ku moko n’ibindi bibatanya, ahubwo bakubaka ubunyarwanda.

Ibi urubyiruko rwabiganiriyeho mu minsi ibiri mu ishuri ry’ubumenyingiro rya Kicukiro, abahagarariye RYOSD mu turere, mu ntara, muri za Kaminuza no ku rwego rw’igihugu bigira hamwe uburyo bakwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Musengamana David, ukomoka mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba akaba ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishuri ry’i Huye, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ibiganiro bahawe byabunguye byinshi ku mateka y’u Rwanda, byamufashije kumenya icyo yakora mu kubaka igihugu nk’umunyarwanda. Agira ati “Njye nk’urubyiruko mfite amahirwe yo kuganiriza bagenzi banjye ko kuba Umunyarwanda biruta kure kwibona mu moko adutanya. Nitumva ko turi umwe bizadufasha kubaka igihugu cyacu turi abavandimwe.”

Ndayishimiye Charlotte, wo murenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko amasomo bahawe yatumye arushaho gusobanukirwa n’uko umunyarwanda nyawe agombye kumera. Ati “Ubundi abantu bashingiraga ku moko, ibyo ntacyo byatumariye. Ayo mateka mabi twayatesheje agaciro, ahubwo twubaka ko turi Abanyarwanda. Numvaga mfite ipfunwe ko hari aho ntashobora gukandagira, mfite impungenge ko batanyibonamo. Ibyo tugomba kubisezerera burundu tukabumbatira ubunyarwanda.”

Depite Bamporiki Edouard, umwe mu batanze ibiganiro kuri urwo rubyiruko, mu kiganiro n’Umunyamakuru wa IGIHE, yadutangarije ko u Rwanda rwifuza urubyiruko kwiyumvamo ubunyarwanda kuruta ibindi baribyo. Agira ati “Kuba abantu barabaye ahantu cyangwa barabayeho mu buryo butandukanye, bakwiye guha ubunyarwanda agaciro kuruta ibindi byose. Hari ababayeho baha agaciro amoko, icyo gihe cyabo cyararangiye, hagezweho igihe cyo gukoresha imbaraga, tukumva ko turi Abanyarwanda, abo tubyara ari Abanyarwanda kandi bavukira i Rwanda.”

Hategekimana Richard, Umuyobozi mukuru w’Umuryango w’urubyiruko uharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda (RYOSD), asaba urubyiruko kuba ba Ambasaderi ba Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kugira ngo ubumwe bw’Abanyarwanda burusheho kubumbatirwa kandi baharanira iterambere rirambye ry’igihugu.

Depite Bamporiki Edouard aha amasomo urubyiruko rwibumbiye muri RYOSD
Ndayishimiye Charlotte wo mu karere ka Rulindo
Musengamana David, wo mu karere ka Rwamagana akaba Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages