Urubyiruko ni bamwe mu bo igihugu kiba gitezeho ibikorwa by’ingenzi mu gihe kizaza, ndetse bamwe bavuga ko ari imbaraga z’igihugu. Gusa usanga bamwe muri bo bagaragara mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, Prof Shyaka Anastase yagaragaje impungenge ko rumwe mu rubyiruko rushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi aho kuzishyira mu byubaka umugabane wa Afurika.
Ati”muri iki gihe, mu bice bimwe by’umugabane wacu, dufite urubyiruko rwinshi mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi n’amakimbirane, kuruta abo dufite bagira uruhare muri gahunda zihindura zikanateza imbere uyu mugabane.”
Prof. Shyaka yemeza ko abenshi mu rubyiruko cyane urw’abakobwa usanga bahura n’ibibazo by’ihohoterwa kuruta uko babona amahirwe yatuma binjira muri politiki ngo batange umusanzu wabo mu kubaka ibihugu byabo n’umugabane muri rusange.
Bamwe bishora mu bugizi bwa nabi kubera ubuzima bubi babamo
Mu mpamvu zitangwa n’impande zinyuranye zituma rumwe mu rubyiruko rwishora mu bikorwa birimo n’iby’ubugizi bwa nabi harimo ubukene bugaragara mu bihugu binyuranye.
Umuyobozi w’ishami rya politiki muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr. Khabele Matlosa, avuga ko hagikenewe indi ntambwe yo gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu miyoborere y’ibihugu byabo na politiki muri rusange. Ibi bigaherekezwa n’irandurwa ry’ubukene ku mugabane.
Dr. Matlosa yagize ati”Dukeneye kubanza gukemura ibibazo by’ubukene n’ubusumbane,ubundi tugaha umwanya abagore n’abakobwa mu bikorwa bya politiki.”
Dr. Matlosa avuga ko urubyiruko rwa Afurika rubarirwa muri 65% by’abaturage batuye umugabane, bityo ngo bahawe umwanya mu bikorwa binyuranye byagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mugabane.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana, avuga ko mu myaka 21 ishize habayeho imbaraga z’urubyiruko mu kubaka igihugu kandi rugikomeza gutanga imbaraga zarwo. Ati”Mwe nk’abayobozi ba none n’ejo hazaza, ntimugapfushe ubusa amahirwe mubona, kandi ntimugate igihe. Iki ni cyo gihe cyo guhindura Afurika ahantu heza ho gutura kuri mwe.”
Iyi nama y’urubyiruko rwaturutse mu bihugu 40, yatangiye kuri uyu wa 04 kugeza kuwa 6 Ukuboza, ibanjirije iy’abakuru b’ibihugu biri mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe izatangira ku wa 7 Ukuboza 2105, na yo izaba yiga ku guha umwanya urubyiruko, cyane urw’abakobwa muri politiki n’imiyoborere muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO