00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwo muri za Kaminuza rurifuza ko manda za Perezida zitagira umubare

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 1 January 2014 saa 05:44
Yasuwe :

Urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda, rwibumbiye mu muryango nyarwanda w’abakorerabushake (Rwanda Volunteers Organization), basanga Itegeko nshinga ry’u Rwanda rikwiye gusubirwamo, Perezida wa Repubulika ntagire umubare wa manda agenerwa, ndetse n’imyaka ya manda imwe ikagabanywa. Abanyapolitiki ntibavuga rumwe kuri iki gitekerezo.
Ku wa Kabiri tariki ya 31 Ukuboza 2013, Urubyiruko ruhagarariye abandi biga muri za Kaminuza bateraniye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (…)

Urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda, rwibumbiye mu muryango nyarwanda w’abakorerabushake (Rwanda Volunteers Organization), basanga Itegeko nshinga ry’u Rwanda rikwiye gusubirwamo, Perezida wa Repubulika ntagire umubare wa manda agenerwa, ndetse n’imyaka ya manda imwe ikagabanywa. Abanyapolitiki ntibavuga rumwe kuri iki gitekerezo.

Ku wa Kabiri tariki ya 31 Ukuboza 2013, Urubyiruko ruhagarariye abandi biga muri za Kaminuza bateraniye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ruhuza intero ku cyifuzo cyo gusaba inteko ishinga amategeko imitwe yombi ndetse n’Abanyarwanda bose, ko Itegeko Nshinga ryatowe mu 2003 ryasubirwamo, Umukuru w’igihugu akagira manda zitagira umubare bitewe n’uko abaturage bamwifuza bagendeye ku bikorwa yakoze. Ikindi ni uko imyaka igenerwa manda y’umukuru w’igihugu yava ku myaka irindwi ikagaruka kuri itanu.

Mutangana Jean Bosco, Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda w’abakorerabushake (Rwanda Volunteers Organizations), akaba n’umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK)

Mutangana Jean Bosco, Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda w’abakorerabushake (Rwanda Volunteers Organizations), akaba n’umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko bajya gushinga uwo muryango wigenga, bari bagamije guhuza imbaraga mu kubaka igihugu, haba mu bikorwa ndetse no mu gutanga ibitekerezo.

Agira ati “Intego yacu nk’urubyiruko, amizero y’igihugu ni ukugira uruhare muri gahunda z’igihugu kugira ngo tugiteze imbere. Ibikorwa byacu bijyana n’icyerekezo 2020, ndetse na Gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene. Si ibyo gusa kuko tugomba no kugira uruhare muri Politiki y’igihugu, tugaragaza ibyo tumaze kugeraho nk’Abanyarwanda.”

Akomeza agira ati “Urubyiruko ni twe mizero y’igihugu, kandi ni twe bakiraga. Twarasuzumye rero dusanga manda y’imyaka irindwi ihabwa umukuru w’igihugu ari myinshi, ku buryo aramutse atayoboye neza, gutegereza iyo myaka igihugu cyaba kigeze ahabi. Dusanga rero ingingo irebana na manda y’umukuru w’igihugu mu Itegeko Nshinga, ikwiye gusubirwamo nibura igashyirwa ku myaka itanu, kandi itegeko ntirimugenere manda agomba kutarenza, abaturage akaba aribo bicira urubanza. Kuba iyo ngingo ivuga ko umukuru w’igihugu manda ye igomba kuba imyaka irindwi kandi atagomba kurenza manda ebyiri birabangamye cyane. Ubwo yarakoze neza, Itegeko rikamuzitira kandi abaturage bakimukeneye, igihugu nticyaba gihombye umuyobozi w’ingirakamaro?”

Abanyapolitiki ntibabyumva kimwe

Kanyange Phoebe, Umuyobozi w’Ishyaka ry’ubwisungane n’iterambere (PSP: Parti de la Solidarite et du Progres)mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ishyaka PSP rishyigikiye igitekerezo cy’urwo rubyiruko, kuko umukuru w’igihugu ugikenewe n’abaturage adakwiye kuzitirwa n’itegeko ngo aveho. Agira ati “Dushyigikiye ko ingingo irebana na manda y’umukuru w’igihugu yasubirwamo, ntihabe umubare ntarengwa abaturage akaba aribo bahitamo. Ufite aho atugejeje mu miyoborere myiza n’iterambere, mu gihe tukimukeneye kubera ko ibikorwa bye byivugira, kuki yavaho? Itegeko ntirigombye kuba imbogamizi, kandi abaturage bahari.”

Kanyange akomeza avuga ko umuntu ugikenewe n’abaturage yagombye kuva ku butegetsi n’ubundi babimusabye, kuko bitagenze bityo twaba duhombye umuntu ukenewe cyane. Agira ati “Imyaka itanu si yo yaba kamara, n’irindwi yagumaho ariko manda zikagenwa n’abaturage. Abavuga ko batinyagambura nibatubise, twebwe tuzashyigikira uwo tuzi wadukuye mu mwijima, wadukuye mu bujiji, watumye tudakomeza kwitwa impunzi, wahaye abagore ijambo.”

Mukabunani Christine, Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko bo bashyigikiye Itegeko nshinga ryatowe n’abaturage, kandi ingingo irebana n’imyaka ya manda y’umukuru w’igihugu ntacyo bayiveba. Agira ati “Uko Itegeko Nshinga ku byerekeranye na manda y’umukuru w’igihugu, njye mbona ntacyo bitwaye. Imyaka irindwi si myinshi, kuko iyo umukuru w’igihugu yakoze neza ahubwo wayongera ariko iyo yakoze nabi manda ye ikaba irangiye wamukuraho. Twe muri PS Imberakuri ntiturabiganiraho ariko buri wese afite uburenganzira bwo kubivuga uko abyumva.”

Akomeza agira ati “Kuri twe tubona atari ngombwa ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, kuko iriya ngingo ikoze neza nta kibazo. Ariko kandi twemera Demokarasi, ni biba ngombwa ko ryavugururwa, bazabaze abaturage aribo baca urubanza.”

Ku birebana n’icyo Umuryango FPR Inkotanyi, IGIHE twaganiriye na Hon. Sen. Tito Rutaremara, Komiseri muri FPR Inkotanyi adutangariza ko hajya kugenwa igihe manda y’umukuru w’igihugu igomba kumara hari ibyahereweho. Agira ati “umwaka wa mbere uwatowe aba ategura gahunda y’ibikorwa n’uburyo bizashyirwa mu bikorwa, umwaka wa kabiri aba atunganya umurongo ngenderwaho wa Guverinoma, ubwo umwaka wa gatatu n’uwa kane ni ho aba atangiye gukora, manda ikarangira ibyo yakoze bitaragaragara. Ariko imyaka irindwi ishira ibikorwa bigaragara.”

Asaba urwo rubyiruko kugaragaza impamvu zifatika bifuza ko manda y’umukuru w’igihugu yashyirwa ku myaka itanu. Ati “Ubwo bashobora kuba bararebeye ku bindi bihugu nk’u Bufaransa ariko twe twasanze imyaka irindwi aribwo umukuru w’igihugu aba agaragaza ibyo yakoze. Bari bakwiye kureba impamvu zikomeye zatuma imyaka ya manda y’umukuru w’igihugu yagabanywa.”

Ku bijyanye n’uko manda zigenerwa umukuru w’igihugu zitagira umubare ntarengwa, Hon. Sen. Tito Ruteramara agira ati “Iyo umukuru w’igihugu asoze manda ze kandi abaturage babona bakimukeneye, binyura muri Referendum, icyo gihe bakamwongera indi manda. Ntibivuga ko n’undi uzaza na we aba agomba guhita ajya muri uwo murongo, kuko kongerwa indi manda ya gatatu bitorerwa n’abaturage. Gushyiraho manda y’imyaka itanu kandi manda ntizigire umubare ntarengwa, hari igihe bishobora kuzagera abaturage bakabura uko bamukura ku butegetsi, batakimushoboye, kandi adakora ibibanogeye.”

Twashatse kandi kumva icyo Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic and Green Party of Rwanda), Ishyaka rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi, telefoni y’umuyobozi waryo ntiyashobora kuboneka, ibyo azadutangariza tuzabibagezaho.

Umuryango nyarwanda w’abakorerabushake (Rwanda Volunteers Organization) ugizwe n’abanyaeshuri biga muri Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, ugamije kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere mu gihugu no gutanga ibitekerezo kuri Politiki y’igihugu.

Itegeko Nshinga rivuga iki?

Itegeko Nshinga rishya rya Repubulika y’u Rwanda ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda yo ku wa 04 Kamena 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu mu ngingo yaryo ya 98, rivuga ko Perezida wa Repubulika ari we Mukuru w’Igihugu, kandi ashinzwe kurinda Itegeko Nshinga no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ingingo ya 101 igira iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.”

Ingingo ya 193, igika cya gatatu igira iti “Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages