00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugaga rw’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu rwabonye abayobozi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 23 November 2013 saa 07:07
Yasuwe :

Mu matora ya Biro y’Urugaga rw’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi, Umuhoza Marie Rose Diane ni we watorewe kuba Perezida w’Urugaga rw’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi. Uru rugaga rukijyaho muri FPR Inkotanyi, uyu ni we ubaye umuyobozi warwo w’ikubitiro.
Mu bitabiriye amatora bagera ku 1598 Umuhoza Mari Rose Diane yegukanye amajwi 1351, Mukashema Catherine bahiganwaga atorwa ku majwi 237. Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Rukundo Emmanuel n’amajwi 1406, watsinze kuri uwo mwanya Uwiduhaye Jean de (…)

Mu matora ya Biro y’Urugaga rw’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi, Umuhoza Marie Rose Diane ni we watorewe kuba Perezida w’Urugaga rw’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi. Uru rugaga rukijyaho muri FPR Inkotanyi, uyu ni we ubaye umuyobozi warwo w’ikubitiro.

Mu bitabiriye amatora bagera ku 1598 Umuhoza Mari Rose Diane yegukanye amajwi 1351, Mukashema Catherine bahiganwaga atorwa ku majwi 237.

Umuhoza Rose Marie Diane, Perezida w'Urugaga rw'urubyiruko ku rwego rw'igihugu rushamikiye kuri FPR Inkotanyi

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Rukundo Emmanuel n’amajwi 1406, watsinze kuri uwo mwanya Uwiduhaye Jean de Dieu wagize amajwi 176; na ho ku Umwanya w’Ubunyamabanga wegukanwe na Musaniwabo Jane wagize amajwi 1081 watsinze Mugenzi Jean Paul wabonye amajwi 482.

Rukundo Emmanuel Visi Perezida
Musaniwabo Jane, Umunyamabanga Mukuru

Ku myanya y’abakomiseri

Komiseri ushinzwe Ubukungu: Bampiriye Everyne wiyamaje wenyine kuri uwo mwanya awegukana n’amajwi 1304.

Komiseri ushinzwe Imiyoborere myiza: Nsanzuwonkunda Vincent wawegukanye n’amajwi 1175.

Komiseri ushinzwe Ubutabera: Ntakirutimana Cecile na we yiyamamaje kuri uwo mwanya nta wundi bahiganwa awegukana n’amajwi 1273.

Komiseri ushinzwe Imibereho myiza: Ingabire Asiah wawegukanye n’amajwi 1407.

Abakandida 10 bazoherezwa muri Komite Nkuru ya FPR Inkotanyi

Abo bakandida bazatoranywamo batanu (5) bazajya mu nama Nkuru ya FPR Inkotanyi.

Abamejwe nk’abakandida ni Mukobwa Justine, Wamara Wilson, Dr Utumatwishima Abdallah, Uwamariya Francine, Ntezimana Aloys, Uwizerwa Rusirare David, Gakanda Françoise, Nsanzimana Ildephonse, Uwimana Claudine na Musoni Ndamage Yves.

Ndayizeye Pelerin Emmanuel, umwe mu bagize urugaga rw’urubyiruko mu karere ka Gasabo, mu kiganiro na IGIHE yadutrangarije ko kuba FPR yaratekereje gushyiraho urwego rw’urubyiruko ari uko irufitiye icyizere. Agira ati “Ubu urubyiruko ruzajya rwigaragarariza ibibazo byarwo ntawe uruvugira. Ni imbaraga z’igihugu, ibitekerezo byacu bizajya bigera aho bigomba kujya aritwe tubyijyaniye. Duhawe amahirwe yo kujya dutanga ibitekerezo byacu ku rwego rw’igihugu, muri Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi.”

Umuhoza Marie Rose Diane, watorewe kuba Perezida w’Urugaga rw’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, mu ijambo rye ashimira abamutoye ndetse n’Umuryango FPR Inkotanyi kuba ubatoza kwiyumvamo ubunyarwanda, aboneraho gusaba urubyiruko gukunda igihugu.

Agira ati “Tugomba gukora tutikoresheje, tugaragaza umurava, kandi tugakora ibishoboka byose tukagaragaza impinduka. Tugomba kuba inkingi y’iterambere rirambye. Gahunda ya Ndi Umunyarwanda tuyigire iyacu. Dukunde igihugu, tugikorere, gihorane isura nziza imbere y’amahanga.”

Umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, wabaye kumwe n’uru rubyiruko umunsi wose, mu ijambo rye yabagaragarije ko kuba umuyobozi atari umurimo woroshye. Agira ati “Kuba umuyobozi ni umutwaro uremereye mugomba gutwara; namwe mubatoye mugomba kubafasha kugira ngo inshingano zabo zizagerweho. Kugira urubyiruko nkamwe byongera kuduha icyizere ko u Rwanda rurinzwe, ko ibyo twagezeho ntakizabihungabanya, kandi mugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo birindwe. Ubunyarwanda bwacu ntawe uzabuhungabanya.”

Ngarambe Francois, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yitabiriye inama nkuru y'urugaga rw'urubyiruko
Bamwe mu bakandida batanzwe bazatoranywamo batanu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages