Urukiko rwa Gisirikare rwatangaje ko rusanga ifatwa rya Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara ritarubahirije amategeko, ubwo rwategekaga ko we, Col. Byabagamba na Sgt Kabayiza François bafungwa by’agateganyo iminsi 30.
Perezida w’Inteko y’Abacamanza Lt Col Chance Ndagano, yavuze ko ibyo uwunganira Brig Gen Rusagara yagaragarije urukiko ari byo; ko yafunzwe kuwa 17 Kanama akabazwa n’Umugenzacyaha kuwa 23 Kanama hashize iminsi itandatu afashwe; ibi bikaba bitemewe, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 37 y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza mu Rwanda.
Iyi ngingo ya 37 y’igitabo cy’imiburanishirize ivuga ko ‘Ubugenzacyaha bwemerewe gufunga umuntu mu gihe cy’iminsi itanu bukora iperereza kuko inyandikomvugo yo gufata ukekwaho icyaha iteganyirizwa igihe cy’iminsi itanu kidashobora kongerwa.
Lt Col Ndagano yavuze ko nyuma y’isuzumwa ry’ikirego Rusagara na bagenzi be baregwamo, urukiko rwahisemo gufata icyemezo cy’uko akomeza gufungwana kuko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwa iki cyaha nubwo hari iyo nenge.
Urukiko ariko rwasabye ko hagomba gukurikiranwa uwakoze ifungwa rya Rusagara rinyuranyije n’amategeko.
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara, umwe mu basirikari bakuru basezerewe mu ngabo z’u Rwanda mu Kwakira 2013, ashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi.
Mbere yo gusezererwa, Brig Gen Rusagara yari ashinzwe ibikorwa bya gisirikari (attaché militaire) muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.
Rusagara kandi yabaye umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ingabo z’u Rwanda, aba umuyobozi w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare ndetse aba n’umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riri mu Ntara y’Amajyaruguru.
Rusagara yigeze gufungwa azira kubangamira ubutabera ariko nyuma urukiko ruza kumugira umwere kuri iki cyaha.
We na bagenzi be bafunganywe bari basabye urukiko kubarekura bakaburana bari hanze, cyangwa bafungishijwe ijisho, ariko urukiko rwa Gisirikare rwemeje kuri uyu wa Kabiri ko bakwiye kuba bafunzwe by’abagateganyo kuko bashobora kubangamira iperereza ku byaha bikomeye bakurikiranyweho.
richardirakoze@igihe.rw



















TANGA IGITEKEREZO