Aba Bafaransa bari batuye ku Kacyiru hafi ya Hotel Méridien. Amazina yabo ni René Maier, Alain Didot n’umugore we, Gilda ndetse na Jean-Damascène Murasira, umusore w’Umunyarwanda wabakoreraga imirimo yo mu rugo agatunganya n’ubusitani.

Abo mu miryango yabo bakomeje gusaba ko ukuri kujya ahagaragara mu gihe iperereza ryasabwe ritigeze rikorwa. Hibazwa uwabishe akanabashyingura mu busitani bw’aho bari batuye. Hibazwa kandi niba hari isano urupfu rwabo rwaba rufitanye n’ihanurwa ry’indege y’uwari Umukuru w’Igihugu, Habyarimana Juvénal ku wa 6 Mata 1994.

Inyandiko yasohotse mu Kinyamakuru Le Monde ku wa 5 Mutarama 2022, ivuga ko nyuma yo kwicwa, abategetsi b’u Bufaransa basohoye inyandiko isobanura uburyo bishwemo ariko urujijo rwakomeje kuba rwose kugeza n’ubu.

Nta perereza ryigeze rikorwa n’Ubushinjacyaha bw’i Paris nubwo byasabwe n’abarimo umudepite. Mu nyandiko za gisirikare by’umwihariko gendarmerie, nta cyagaragaje ko hakozwe iperereza aho bisa n’aho dosiye yahanaguwe.

Ubuhamya bwa Gaëtan Lana, umuvandimwe wa Gilda, yavuze ko hakozwe byinshi bigamije gusibanganya ukuri.

Ati "Alain yari muramu wanjye ndetse n’umwe mu nshuti zanjye magara. Hagiye gushira imyaka 30 we na Gilda bishwe ku mpamvu zitazwi."

Alain na Gilda bageze mu Rwanda mu 1992 nyuma y’imyaka 20 bashyingiwe. Bombi bari bafite ipeti rya ‘adjudants-chefs’ bakaba inzobere mu guhererekanya ubutumwa hakoreshejwe ibyombo bya gisirikare (transmissions radio).

Nyuma y’amezi 24, Ingabo z’u Rwanda zari zishyigikiwe n’u Bufaransa haba mu buryo bw’igisirikare n’amafaranga hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byari bifitanye, zinjiye mu ntambara n’Igisirikare cy’Inkotanyi.

Ku myaka 44 Adjudant-chef Didot yari afite inararibonye mu byo guhererekanya amakuru hakoreshejwe radio. Uyu wavukiye ahitwa Jœuf muri Meurthe-et-Moselle, yatangiye akora nk’umutekinisiye wa radio mu Ngabo zirwanira ku Butaka mu 1970 mbere y’uko ajya muri Gendarmerie mu 1975.

Nyuma y’amahugurwa yaherewe mu Ishuri rya Châtellerault (Vienne) n’umwaka yamaze muri brigade ya Tarascon (Bouches-du Rhône), yakoze ahantu hatandukanye. Yaje koherezwa mu Rwanda ari ubwa mbere akandagiye ku Mugabane wa Afurika.

Hari muri misiyo yateguwe n’u Bufaransa yari igamije gufasha Igisirikare cy’u Rwanda aho yari afite inshingano zo gutanga amahugurwa ku mikoreshereze y’ibyombo bya Gisirikare muri FAR. Inshingano ze kandi zamutegekaga kubungabunga iby’itumanaho rya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

Hamwe n’abo bajandarume, hari abandi basirikare bari mu Rwanda mu mpera za 1993. Abagera kuri 22 ni bo bakomoka mu Bufaransa bari ku butaka bw’u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko nyuma y’amasezerano ya Arusha yagenaga ko ingabo z’u Bufaransa zageze mu Rwanda mu 1990 gufasha FAR gutsinsura FPR zibisa iza Loni zari muri MINUAR zikaba ari zo zikomeza gutanga ubufasha.

Aya masezerano kandi yemeraga ko abanyepolitiki b’Inkotanyi bahunze basaranganya ubutegetsi n’abo kwa Habyarimana. Ni na bwo batayo ya RPA igizwe n’abasirikare 600 yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko yitwaga CND mu 1993.

Uvuye aho Didot yari atuye kugera ku Nteko hari nka metero 300 ndetse uriyo yabaga yitegeye neza iyi nyubako y’amagorofa atanu yarashweho amasasu menshi mu gihe cy’imirwano yahanganishije RPA na FAR.

Amasezerano ya Arusha ntiyabujije ibintu kuba bibi mu ntangiriro za 1994

Iyi nkuru ikomeza yerekana ko nyina wa Gilda yakundaga guhamagara buri munsi asaba ko bava mu Rwanda bagataha nk’aho yari yiteze ko hari ikintu kidasanzwe kizababaho ndetse na Alain Didot ubwe yatangiye guhura n’igitutu ndetse abibwira mugenzi we ko amazi atakiri ya yandi.

Bivugwa ko mu ntangiriro za Mata, Radio-Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), yatangaje ko "ku itariki 4 cyangwa ku wa 5 hazaba akantu kandi kakazagira inkurikizi no mu minsi izakurikiraho."

Ku wa 6 u Rwanda rwinjiye mu icuraburindi, Perezida Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi, Ntaryamira bamaze gupfa ubwo indege barimo yaraswaga bavuye mu nama i Dar-es-Salaam, muri Tanzanie.

Nubwo Igisirikare cy’u Bufaransa cyavuze ko Gilda na Didot bishwe ku wa 7 Mata 1994 nyuma ya saa Sita nta makuru atomoye y’uwagize uruhare mu rupfu rwabo.

Hari amakuru avuga ko ubwo ibintu byatangiraga kumera nabi inzu Didot yari atuyemo yahungiyemo abantu bo mu bwoko bw’Abahutu bityo ko Ingabo za RPA zabakurikiyeyo ari zo zishobora kuba zarishe Didot n’umugore we nyamara nta gihamya yigeze iboneka nk’uko iyi nkuru ya Le Monde ikomeza ibivuga.

Nyamara ntibyumvikana uko ingabo za RPA zaba zarakurikiye abantu zashakaga zabasanga aho bahungiye zikabasohora maze Abafaransa zikaba ari bo zica nk’uko abatangabuhamya babivuze.

Indege ya Perezida Habyarimana ikimara guhanurwa hakwirakwijwe inkuru zivuga ko yahanuwe n’Ababiligi ari na byo byatumye abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu ngabo za MINUAR bicwa.

Byatumye u Bubiligi butegura Opération yiswe ‘ Silver Back’ yo gucyura abenegihugu babwo.

Icyombo cyatoraguwe mu nzu Didot yari atuyemo ngo byagaragaraga ko cyakuwemo bimwe mu bice byacyo by’ingenzi.

Imirambo yabo ntiyahise iboneka ariko nyuma y’iminsi mike hakomeje gushakishwa irengero ryayo yabonetse mu busitani bw’inzu bari batuyemo na bwo bahoneka itatu; uw’umugabo, umugore we n’uw’umwirabura.

Ku wa 12 Mata 1994 yarataburuwe kugira ngo ijyanwe mu gihugu ariko nyuma y’umunsi umwe uw’Umunyarwanda (Murasira) wongera gushyingurwa ari na bwo hatahuwe uwa René Maier.

Imirambo y’abo batatu yajyanywe n’Abafaransa ubwo bavaga mu gihugu.

Imirambo y'Abafaransa b'Abajandarume bishwe ku wa 7 Mata 1994 yakuwe mu Rwanda
Imirambo y'Abafaransa b'Abajandarume bishwe ku wa 7 Mata 1994 yakuwe mu Rwanda