00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uyu mwaka w’imari uzongera imihanda ya km 68 n’amashanyarazi ya megawati 77

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 19 September 2014 saa 08:33
Yasuwe :

Imihanda ya kilometero 68 izakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka 2014-2015, amashanyarazi yiyongereho megawati 77 hazamurwe ishoramari n’ubukungu bw’igihugu, abitabira mituweli bazamukeho 22%.
Ibi bikorwa n’ibindi byose byemejwe ko bizagerwaho mu mihigo y’uyu mwaka 2014-2015 nk’uko byagaragajwe na Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase tariki ya 12 Nzeri 2014 abyemereza imbere y’Umukuru w’Igihugu ndetse abishyiraho umukono.
Iyi mihigo yubakiye ku nkingi eshatu; ubukungu, imibereho (…)

Imihanda ya kilometero 68 izakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka 2014-2015, amashanyarazi yiyongereho megawati 77 hazamurwe ishoramari n’ubukungu bw’igihugu, abitabira mituweli bazamukeho 22%.

Ibi bikorwa n’ibindi byose byemejwe ko bizagerwaho mu mihigo y’uyu mwaka 2014-2015 nk’uko byagaragajwe na Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase tariki ya 12 Nzeri 2014 abyemereza imbere y’Umukuru w’Igihugu ndetse abishyiraho umukono.

Iyi mihigo yubakiye ku nkingi eshatu; ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yagize ati “Mu nkingi y’ubukungu, umubare w’ibyoherezwa hanze uzongerwaho 28%, by’umwihariko hazibandwa cyane ku bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, ubukerarugendo, inganda n’ubukorikori, no kongera imbaraga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka”.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi avuga ibizibandwaho mu mwaka w'imihigo

Mu buhinzi n’ubworozi hazongerwa ubuso bwuhirwa bugere kuri hegitari 31,997 buvuye kuri hegitari 27,005. Umubare w’abahinzi bakoresha ifumbire uzazamuka ugere kuri 60% uvuye kuri 44% naho uw’abakoresha imbuto z’indobanure ku butaka buhujwe uzava kuri 41% ugere kuri 70%.

Mu kuzamura ishoramari, iry’abikorera rizava kuri miliyari 1.4 y’amadolari y’Amerika u Rwanda rwari rugezeho mu mpera za Gicurasi 2014 rigere kuri miliyari 2.63 z’amadolari y’Amerika mu mpera za Gicurasi 2015.

Ibikorwa-remezo biziyongera ku buryo bukurikira

Nk’uko byakunze kuvugwa, kuzamura ishoramari mu gihugu bijyana no kongera ibikorwa-remezo birimo amazi, amashanyarazi n’imihanda.

Murekezi yavuze ko biziyongera, agira ati “Amashanyarazi akoreshwa mu Rwanda azongerwa agere kuri megawati 196 avuye kuri 119.5 dufite uyu munsi”.

Abaturage bafite amazi meza bazagera kuri 78% bavuye kuri 75.2%, imibare y’ubu.

Mu bwikorezi, imihanda y’ibitaka iri ku burebure bwa kilometero 68.2 izashyirwamo kaburimbo, hanasanwe imihanda ya kaburimbo iri ku burebure bwa kilometero 66 n’imihanda y’ibitaka ku burebure bwa kilometero 330 ifasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko. Aha kandi imijyi 6 yatoranyijwe ngo yunganire uwa Kigali izakomeza kugezwaho ibikorwa-remezo by’ibanze.

Abitabira ubwisungane mu kwivuza baziyongeho 22%

Mu gihe mu mwaka washize abitabiriye ubwisungane mu kwivuza (mutuelles de santé) bari ku kigero cya 73.8%, muri uyu mwaka bazagera kuri 95% biciye mu kubishishikariza abaturage.

Mu mibereho myiza y’abaturage hazarangizwa igikorwa cyo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe kandi n’abantu bazashyirwe mu byiciro bijyanye n’imibereho yabo.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 124,628 batishoboye n’abavuye ku rugerero 4,266 batishoboye bazakomeza guhabwa ubufasha butandukanye, harimo kubonerwa amacumbi, kuvuzwa no gufashwa kwiga.

Amashuri abanza 200 azagezwaho ikoranabuhanga rigezweho, naho umubare w’abanyeshuri bo mu w’amashuri abanza bakoresha mudasobwa zigendanwa uzagera kuri 17.2% uvuye kuri 16 %.

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda benshi kwitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, hazubakwa, hasanwe ndetse hanashyirwe ibikoresho mu mashuri 13 y’imyuga n’ubumenyingiro.

Hazihutishwa kandi ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu y’Umurimo (National Employment Program- NEP) mu guhanga imirimo mishya y’urubyiruko n’abagore izaturuka kuri NEP n’indi mirimo yanditse n’itanditse (formal and informal sectors) ituruka ku bigo by’abikorera idashingiye ku buhinzi, yose hamwe izaganisha ku ntego yo guhanga imirimo mishya idashingiye ku buhinzi n’ubworozi igera ku bihumbi 200 buri mwaka.

Mu nkingi y’Imiyoborere, inzego za Leta n’iz’abikorera zizakomeza gukangurirwa no gufashwa kurushaho gutanga serivisi nziza no kunoza imikoranire myiza (effective communication).

Mu rwego rwo kwegereza abaturage ubutabera, inzego z’abunzi n’iz’abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera bashinzwe guha inama abaturage mu by’amategeko (MAJ) zizongererwa ubushobozi.

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” izakomeza kwitabwaho, ari mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Imibanire n’amahanga izatezwa imbere

Murekezi yanagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza gutsura umubano n’amahanga, agira ati “ Mu gukomeza guteza imbere imibanire n’ubuhahirane n’amahanga, hazafungurwa Ambasade nshya 4 zirimo iyo muri Zambia, Israel, Repubulika ya Kongo Brazaville no muri Angola. Ibiro byari bisanzwe bihagarariye inyungu z’u Rwanda muri Abu-Dhabi bizazamurwa bigere ku rwego rwa Konsili.”

Ibi bikorwa Minisitiri w’Intebe yagaragaje ni bimwe mu by’ingenzi bizagerwaho mu mihigo uturere na minisiteri byiyemeje gushyira mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2014-2015.

Itegurwa ry’imihigo y’uyu mwaka ryashingiye ahanini ku bikorwa by’ingenzi biteganyijwe kuzagerwaho mu Cyerekezo 2020, Gahunda y’Imyaka Irindwi ya Guverinoma (2010-217), Gahunda y’Imbaturabukungu ya 2 (EDPRS 2), Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu n’ibindi bipimo u Rwanda rwiyemeje kugeraho.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages