Ibi byagarutsweho mu mpanuro Minisitiri James Kabarebe yagejeje ku "Inkomezamihigo", urubyiruko rwari mu Itorero Urunana rw’Urungano, aho yarushishikarizaga kutibona mu ndorerwamo y’amoko, ahubwo bagasenyera umugozi umwe bakubaka u Rwanda.
Muri izo mpanuro, Minisitiri Kabarebe yagarutse ku ntambara ingabo z’u Rwanda zarwanye muri RDC, mu mwaka wa 1997, ubwo uwari Perezida wa Zaïre (yaje guhinduka RDC), Mobutu Sese Seko, yakurwaga ku butegetsi agasimburwa na Laurent Désiré Kabila maze James Kabarebe agahita aba Umugaba mukuru w’ingabo z’icyo gihugu.
Yanagarutse ku busharire bw’ubuzima no kudatezuka kw’ingabo z’u Rwanda, kabone nubwo mu 1998 Kabila yaje guhindukirana u Rwanda akarutera umugongo akoreshejwe n’abanzi barwo barimo Abafaransa.
Ibyo ngo byatumye yumvikana n’ibihugu nka Angola, Zimbabwe, Namibia, Tchad, Sudani, ndetse n’indi mitwe y’abarwanyi nka FDLR (Interahamwe na Ex-FAR), ‘Maï-Maï’ n’abandi, ariko ngo nta kindi cyari kigambiriwe, uretse kugaba igitero ku Rwanda.
Minisitiri Kabarebe yakomeje avuga ko ibyo byari ibihe bigoye kuko no mu Rwanda hari hari intambara itoroshye y’abacengezi, cyane cyane muri Komini nyinshi zo mu Majyaruguru n’uburengerazuba ndetse na tumwe mu duce tw’amajyepfo.
Minisitiri Kabarebe akomeza avuga ko ubwo Kabila yari amaze gutera umugongo abamufashije kujya ku butegetsi, ubwe yivugiye ko u Rwanda ari agahugu gatoya cyane, ati “ngiye kugatera, ngasize kose ngakoremo Aeroport (ikibuga cy’indege) imwe nini cyane ku isi.”
Icyo gihe ngo ingabo z’u Rwanda zaramubwiye ziti “nta kibazo dutere”, ubundi ziraza ziritegura, ibihugu byose birikusanya.
U Rwanda ruratera ntiruterwa
Yakomeje agaragaza uburyo ubushishozi bwa Perezida Kagame wari Visi Perezida akaba n’Umugaba w’ingabo icyo gihe, bwatumye afata umwanzuro wo gutangiriza urugamba i Kinshasa ari na ho rwarimo rutegurirwa, dore ko yari amaze kubona ko nibarindira ko Kabila n’abamushyigikiye batera u Rwanda ingabo za RDF zitari bubatsinde.
Ingabo z’u Rwanda zarambutse, zikoresha indege ya RDC zigarurira ibirindiro by’ingabo ahitwa Kitona, ku buryo Kabila wateguraga gutera u Rwanda, yagiye kumenya ko ingabo za RDF ziri kuza kuri ibyo birindiro zamaze kubigeramo.
RDF yifashishije bamwe mu bacengezi kandi bari abanzi…
Mu gushishikariza urwo rubyiruko gusenyera umugozi umwe bakimakaza Ubunyarwanda aho kwibona mu ndorerwamo y’amoko, Minisitiri Kabarebe yavuze ko muri icyo gihe cy’intambara ya Congo, ingabo z’u Rwanda zari nkeya cyane ugereranyije n’abo zari zihanganye na bo, dore ko zari nk’ibihumbi mirongo itatu na bitatu (33.000).
Aho ni ho haturutse umugambi wo kongeramo abari abasirikare mu ngabo zatsinzwe mu Rwanda (Ex-FAR),nubwo benshi bari baramaze kuba abacengezi.
Ati “Icyo gihe muri RDF abasirikare babaye bacyeya cyane, ku buryo na ba bacengezi, ba bana b’urubyiruko binjijwe mu gicengezi, byageze aho, tubafata tubazana i Kanombe, tubaha imbunda tubinjiza indege, ukababwira gusa, ‘urahitamo kurwana ku ruhe ruhande? Kurwanira igihugu cyangwa kurwanira abajenosideri?”
Nyuma y’iminsi nk’ine bari i Kitona,urugamba rwarabakomeranye kuko abo bahanganye bari bakomeje kwiyongera. Byabaye ngombwa ko Kabarebe asaba ubufasha, bamubwira ko bamwoherereje ingabo.
Yari azi ko yohererejwe ingabo zimenyereye intambara zikomeye, ariko atungurwa no kubona bohereje ingabo nkeya zimenyereye urugamba zo muri Batayo ya 19, zari kumwe n’indege ebyiri zuzuyemo abahoze ari abacengezi na Ex-FAR.
Icyo gihe, ngo yagize impungenge cyane kubona yohererejwe Abacengezi na Ex-FAR kandi no mu bo barwana barimo, agakeka ko bashobora kubagambanira bakabica cyangwa bakabicisha.
Ati “Narababwiye nti ‘ rero muje ku rugamba, muje kurwanira igihugu cyanyu u Rwanda no kukimenera amaraso.Nimuba abagabo turarwana uru rugamba turutsinde, nimuba imbwa turatsindwa, haraba hatsinzwe u Rwanda, ntabwo haba hatsinzwe umuhutu cyangwa umututsi, nimureke turwanire igihugu.”
Icyo gihe ngo yababajije niba biteguye, na bo baramwemerera igihe kigeze umwanzi araza bafatanya kumurwanya ndetse uwo munsi baramuhashya barangije babyinira hamwe intsinzi.
Agaruka ku isomo urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye gukura muri iyo ntambara, Gen.Kabarebe yagize ati“Ni rwo rugero rwa mbere rusobanutse rw’ubumwe bw’Abanyarwanda bahuriye ku kumenera amaraso igihugu cyabo kandi bagatsinda.”
Aha yakomeje avuga ko ibyo bakoraga mu gicengezi nko gusenya ibikorwa, kwica abantu, byaterwaga n’uko babaga babibwirijwe n’abayobozi “ba bandi bitwa abanyabwenge, ariko umuturage usanzwe wamubwira uti ‘dore inzira nziza, dore ikintu kizima abe ari cyo dukora’, akagikora kandi akagikorana umwete.”
Intambara ya Congo yagiye kurangira mu ngabo za RDF hamaze kwinjizwamo Abacengezi na Ex-FAR bagera ku 36.000, mu ngabo zigera ku bihumbi 57 zarwanye urwo rugamba.



















TANGA IGITEKEREZO