Byinshi mu bitekerezo by’Intumwa za rubanda muri Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku bigenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu; byagaragarijwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo;ku wa 4 Kamena 2012: kuvanaho amafaranga akoreshwa mu rugo bamwe bagenerwa; ayo kwigurira ibikoresho byo mu nzu akaba inguzanyo no kugabanya ayishyurwa na Leta ku modoka.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Izuba Rirashe avuga ko ubwo Minisitiri Anastase Murekezi; yari imbere ya Komisiyo; atanga ibisubizo ku bibazo by’Abadepite ku Mbanzirizamushinga w’Itegeko Ngenga rishyiraho ibigenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu. Mu nzego enye z’aba banyapolitiki bakuru;ibigenerwa abo mu rwego rwa gatatu nibyo byatinzweho cyane; mbere ya saa sita.
Abadepite basobanura impamvu zatuma aya mafaranga adakomeza gutangwa; berekana ko abayagenerwa atari bo bahembwa make mu bakozi b’Abanyarwanda; byatuma bahabwa ayo kwakira abashyitsi kugeza n’ubwo habamo n’ayo guhaha bisanzwe. Berthe Mujawamariya mu magambo ye yagize ati “ Niba umukozi usanzwe yirwariza; umukozi mukuru yahabwa ayo guhaha? Naho Libérata Kayitesi; yibaza niba n’umuvandimwe w’uwo muyobozi yananirwa kumwakira mu mushahara we!
Akurikije aho ibihe bigeze; mu mwaka wa 2012; Ignatiana Nyirarukundo; Vis-Perezida wa Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage; yibaza guhabwa amafaranga yo gukoresha mu rugo akwiye koko! Ku bandi ariko nabo badashyigikiye ko yatangwa; bumva byari bikwiye indi nyito; nko kwakira abashyitsi; aho kuba ayo gukoresha mu rugo. “Impamvu byandikwa; ni ugukorera mu mucyo; kandi hakaba n’igaruriro. Byaba kwakira abashyitsi mu rugo byaba kwakira abashyitsi mu kazi.”
Ibisobanuro bya Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo wanafashe umwanya wo kumvikanisha impamvu abanyapolitiki bari mu rwego rwa gatatu bagenerwa amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu agera kuri miliyoni eshanu z’Amanyarwanda ( frw 5.000.000) atangiye imirimo ariko atangwa rimwe.
Izi miliyoni; Anastase Murekezi agaragaza ko zari zikwiye kuzamukaho gato ngo kuko ari umubare uriho kuva mu myaka 10 ishize; Intumwa za rubanda; zo muri Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage si uko muri rusange babyumva. “ Inkunga y’ibikoresho numva itabaho; nk’uko buri Munyarwanda yishakira icyo yicaraho; sinzi niba mu Mategeko Mpuzamahanga bibaho!” Caritas Mukasarasi; ari muri bamwe mu ntumwa za rubanda zinjiyemo vuba. Nawe ati “ sinkeneye inkunga y’ibikoresho. Ubikeneye yari akishyura.”
Abadepite muri Komisiyo bagaragarije intumwa ya Guverinoma; ko bidakwiye gutangwa nk’impano n’umushahara baba bagiye guhabwa bigaragara nabi hakurikijwe ubukene bw’igihugu n’imibereho y’abandi Banyarwanda. Asubiza kuri iki kibazo; Minisitiri Murekezi yagaragaje ko ba Minisitiri bakennye; agira ati “ turakennye; abatangira rero bo; …kubaha agaciro; ni ukubafasha gutangira neza imirimo.”
Mu kungurana inama n’intumwa ya Guverinoma; intumwa za rubanda zisanga kuri 50% y’agaciro k’imodoka abenshi mu bayobozi bagenerwa ( uretse Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Abadepite n’Abasenateri) Leta ibagenera; yari akwiye kugabanuka cyangwa imodoka bagenerwa ntizihende cyane.
Depite Berthe Mujawamariya; asanga ko n’ubwo abashobora kuba bafashwa kugura izo modoka baba ari bake; bitasobanura ko; n’abo bake batabona iby’umurengera. Kimwe na bamwe muri bagenzi be; ngo bikwiye kuzirikanwa ko ayo yose ava mu misoro y’abaturage kandi y’abakene.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta yemeza ko gutanga inkunga ku modoka zikagera no ku batari basanzwe bazikoresha; byagabanyirije Leta umutwaro ubwo hafatwaga icyemezo cya Charroi “0” mu mwaka wa 2005.
Amafaranga akoreshwa mu rugo azemezwa ingano n’Iteka rya Perezida (kimwe n’andi yose); bizaba ari bishya ku banyapolitiki bakuru b’igihugu bo mu rwego rwa gatatu. Yari asanzwe ku bo mu rwego rwa mbere n’urwa kabiri barimo Minisitiri w’Intebe.
Mu Iteka rya Perezida No 15/01 ryo ku wa 28/08/2008 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki b’Igihugu mu ngingo yaryo ya 5; yerekeye ibigenerwa ba Perezida wa Sena; Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe; amafaranga akoreshwa mu rugo angana na 600.000.
Iyi Mbanzirizamushinga; itegerejee kuzasubizwa mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite niyo gukomeza mu zindi zemewe n’amategeko; ishobora kuzanyura mu Igazeti ya Leta mbere y’itangira ry’umwaka mushya w’ingengo y’imari 2012-2013.
Ibizemezwa kimwe n’imishahara mishya y’abandi bakozi ba Leta muri rusange bizashyirwa mu bikorwa guhera mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2012.



















TANGA IGITEKEREZO