00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bombori bombori mu ishyaka RDI rya Faustin Twagiramungu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 31 August 2012 saa 05:00
Yasuwe :

Babiri mu bari basanzwe ari abanyamkuryango b’imena b’ishyaka RDI ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rikorera hanze y’igihugu, Me Evode Uwizeyimana na Ndengera Alain-Patrick bakunze kwita Tito Kayijamahe, basezeye ku mugaragaro mu ishyaka risanzwe riyoborwa na Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.
Mu itangazo bashyize ahagaragara, Me Uwizeyimana Evode wari usanzwe ari umujyanama mukuru muri RDI mu byerekeranye n’amategeko na Alain-Patrick Ndengera wari komiseri (…)

Babiri mu bari basanzwe ari abanyamkuryango b’imena b’ishyaka RDI ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rikorera hanze y’igihugu, Me Evode Uwizeyimana na Ndengera Alain-Patrick bakunze kwita Tito Kayijamahe, basezeye ku mugaragaro mu ishyaka risanzwe riyoborwa na Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Mu itangazo bashyize ahagaragara, Me Uwizeyimana Evode wari usanzwe ari umujyanama mukuru muri RDI mu byerekeranye n’amategeko na Alain-Patrick Ndengera wari komiseri ushinzwe iby’umutekano ndetse akaba umuhuzabikorwa wa RDI muri Canada, batangaje ko basezeye ku mugaragaro mu ishyaka RDI guhera tariki ya 27 Kanama uyu mwaka.

Muri iryo tangazo kandi IGIHE ifitiye kopi, Uwizeyimana na Ndengera bagaragaje impamvu zatumye basezera muri iri shyaka zirimo “kutishimira ibyemezo byinshi bifatwa n’ukuriye ishyaka Twagiramungu Faustin bitumvikanyweho n’abayobozi bose b’ishyaka”.

Batanze urugero bagira bati: “Twumviye ku mbuga za internet kimwe n’abanyarwanda bose ko RDI izataha mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2013 kandi turi mu nzego z’ubuyobozi”, aha bikaba byari igihe Twagiramungu yavugaga ko azatangira gukorera politiki mu Rwanda mu mwaka utaha ngo kuko arambiwe gukinira politiki kuri internet, iyi akaba yarayise “politiki ya telekomande”.

Mu zindi mpamvu batanze zatumye basezera mu ishyaka harimo no kutumvikana kuri stratégie ishyaka rigomba kugenderaho n’icyerekezo rigomba gufata.

RDI ni amagambo ahinnye y’icyongereza asobanura ‘Rwanda Dreams Initiatives’; iri shyaka ryashinzwe muri Gashyantare uyu mwaka na Twagiramungu Faustin ndetse n’abandi banyarwanda mbarwa baba hanze, gusa nta burenganzira rifite bwo gukorera mu Rwanda kuko ritarandikwa byemewe n’amategeko akoreshwa hano mu gihugu.

Hejuru ku ifoto: Twagiramungu Faustin ukuriye ishyaka RDI yegeranye na Uwizeyimana Evode ibumoso, ndetse n’abandi banyamuryango ba RDI hambere aha ubwumvikane bukiri bwose


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages