00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo ntikwiye guhangayikishwa n’uko u Rwanda rugiye mu kanama k’umutekano ku isi

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 1 January 2013 saa 07:49
Yasuwe :

Uwungirije intumwa y’u Rwanda Ihoraho muri Loni, Olivier Nduhungirehe, aratangaza ko u Rwanda rutazihanganira umuntu wese uzashaka kurushinja guteza umutekano muke mu gice cy’Iburasirazuba bwa Repulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nduhungirehe yemeza ko kuba u Rwanda rwaratorewe guhagararira Afurika muri aka kanama bizaba umwanya wo gushakira igisubizo umutekano muke urangwa muri Congo bityo Abanyekongo bakaba badakwiye kumva ko u Rwanda rujyanywe no guhangana nabo.
Kuri uyu wa mbere (…)

Kuri uyu wa mbere ubwo yasubizaga umunyamakuru wa Reuters, Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Congo nk’uko bisanzwe anagaragaza ko nta kabuza u Rwanda ruzakomeza gushyigira ibikorwa bigamije amahoro muri iki gihugu.

Ati "U Rwanda ruzafasha umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye guhuza abayobozi bose bireba mu buryo bwo gukemura ikibazo cya Congo."

Ariko kandi yagaragaje ko u Rwanda rutazongera kwihanganira umuntu wese uzarutunga urutoki arushinja ibyaha by’ibinyoma.

U Rwanda, Argentina, Australia, Luxembourg na South Korea ni ibihugu bishya biherutse gutorerwa manda y’imyaka ibiri biri mu bihugu 15 bigize akana gashinzwe umutekano ku isi.

Iyo manda yatangiye none tariki ya 1 Mutarama 2013, ikazarangira mu mpera z’umwaka w’ 2014.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages