00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Dufite inshingano yo guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi" Ambasaderi Ntwari

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 9 April 2013 saa 08:36
Yasuwe :

Ku cyumweru tariki 07 Mata 2013, Abanyarwanda b’i Dakari muri Senegali, inshuti z’u Rwanda ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Umuhango wo kwibuka wabereye kuri Place du souvenir, witabirwa na benshi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegali, Ntwari Gérard yashimiye abaje kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye twibukamo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Kwibuka byatangijwe no gucana urumuri w’icyizere wacanywe (…)

Ku cyumweru tariki 07 Mata 2013, Abanyarwanda b’i Dakari muri Senegali, inshuti z’u Rwanda ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Umuhango wo kwibuka wabereye kuri Place du souvenir, witabirwa na benshi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegali, Ntwari Gérard yashimiye abaje kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye twibukamo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Kwibuka byatangijwe no gucana urumuri w’icyizere wacanywe n’abana bato b’Abanyarwanda baranga icyizere cy’Ejo hazaza mu Rwanda. Hakurikiyeho umunota wo kunamira inzirakarengane zaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ambasaderi Ntwari mu ijambo rye yagize ati «Dufite inshingano nk’ibiremwa muntu byo guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kugira ngo itazongera kubaho ukundi mu Rwanda no ku Isi hose. Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kwamaganwa bikomeye. Ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ni nko guhakana uburemere bw’ibyabaye. Tugomba gukoresha imbaraga zihagije mu gukuraho uburozi bwo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo tuzabigezwaho no gusobanurira imbaga ituye Isi amavu n’amavuko ya Jenoside. »

Yavuze kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo inzirakarengane zirenga miliyoni inasiga u Rwanda mu mahirahiro, ati "Abanyarwanda ntayandi mahitamo bari bafite uretse guhaguruka bagasenyera ku mugozi umwe maze bakiyubakira urwababyaye.
Ambasaderi Ntwari yanashimiye Abagabo n’Abagore bitanze batizigamye bakabohora u Rwanda bakarukura mu rwobo no mu mwijima rwari rumazemo iminsi 100. Ati «ku itariki ya 4 Nyakanga 1994 u Rwanda rwahojejwe amarira, ruhabwa icyizere n’ubuyobozi buboneye kandi bufite inyungu z’igihugu n’Abanyarwanda bose ku mutima.»

Ku nsanganyamatsiko ijyanye no kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, «Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira », Ambasaderi Ntwari yasobanuye ko u Rwanda n’Abanyarwanda basanze bakwiye kwishakamo ibisubizo ku bibazo igihugu cyahura na byo, bakaba barerekanye bidasubirwaho ko baharanira kwigira. Abanyarwanda bahagurutse nk’umugabo umwe bashyigikira ikigega Agaciro kugira ngo cyunganire igihugu, kikaba kimaze kugira amafaranga asaga miliyari 26 z’amanyarwanda. Aboneyeho gushishikariza abanyemari gushora imari mu Rwanda.

Bamwe mu baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka bafashe ijambo bose icyo bahurijeho ni «Twunamire inzirakarengane zirenga miliyoni zaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.»

Muri abo bafashe ijambo harimo Mme Irit Amitai wari uhagarariye Ambasaderi wa Israel muri Senegali, Mme Minielle Baro wari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye na Mme Phinonila Thiam uhagarariye Diaspora y’Abanyarwanda bo muri Senegali. Hari kandi na Colonel Sarr na Colonel Adje bari mu Rwanda mu1994 bari muri MINUAR, bakaba batanze n’ubuhamya.

Uwari uhagarariye guverinoma ya Senegal yagize ati «Mu izina rya Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’intebe na Guverinoma ye ndetse na Minisitiri w’itumanaho mpagariye uyu munsi, twifatanyije n’Abanyarwanda bose kandi tubafashe mu mugongo muri ibi bihe bitoroshye. Guverinoma ya Senegali irashima ubutegetsi bw’u Rwanda kubwitonzi n’ubushishozi bayoboramo igihugu, Abanyarwanda baharanira ubumwe n’ubwiyunge. Ni igikorwa cyiza cyane kigomba gushimangirwa ku Isi hose, ibyabaye mu Rwanda ntibizongere na rimwe ku Isi.»


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages