Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Laurent Fabius, tariki 5 Nzeli yagiranye umubonano na mugenzi we w’u Rwanda Louise Mushikiwabo i Paris. Mu byo bemeranyijweho harimo «gusubiza mu buryo bidasubirwaho umubano hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’intambwe yatewe ariko ntiyagera ku kintu gifatika ku bwa Nicolas Sarkozy, nk’uko Fabius abyivugira.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yashyize ahagaragara ko nta tangazo Quai d’Orsay, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yashyize ahagaragara nyuma y’umubonano hagati ya Fabius na Mushikiwabo, yewe nta n’ikiganiro n’abanyamakuru aba baminisitiri bombi bakoreye hamwe; uyu mubonano wabaye mu ibanga kuburyo kugirango umenye ko wabayeho ndetse n’uko wagenze, byasabaga kuba uri umunyeshuri wo muri kaminuza yigisha ibijyanye na politiki n’ububanyi n’amahanga y’i Paris cyangwa se ukaba waritabiriye ikiganiro Laurent Fabius yayitanzemo umunsi ukurikira uwo yabonaniyeho na Minisitiri Mushikiwabo, nk’uko Jeune Afrique ikomeza ibitangaza.
Muri urwo ruzinduko Mushikiwabo yagiriye i Paris aho yanagiranye ibiganiro na Abdou Diouf, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, ni ku nshuro ya mbere nyuma y’aho mu Bufaransa hagiriyeho guverinoma nshya, hari habayeho umubonano n’ibiganiro hagati y’abayobozi bo mu nzego zo hejuru zo mu bihugu byombi.
Imbere y’abanyeshuri, Fabius yagize ati: «Ejo ku gicamunsi nakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda. Yaje kumenyesha ubushake u Rwanda rufite bwo kugirana umubano mwiza n’u Bufaransa, utarakunze kugenda neza mu bihe bishize» ubwo Alain Juppé yari umukuru wa diplomatie y’u Bufaransa, mu gihe u Rwanda rwakunze kenshi kujya rumutunga agatoki ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Fabius yatangarije abanyeshuri ko uyu mubonano we na Mushikiwabo wabaye mu mwuka wuje ubushake mu gusubiza ku murongo mwiza umubonano hagati y’ibihugu byombi, kuko asanga intambwe yatewe mu gihe gishize itari ihamye, bityo we na mugenzi we w’u Rwanda bakaba baremeranyije ko kuri ubu noneho hakwiye gutera intambwe ihamye koko, aho yagize ati : «Ndizera ko ibi bizagaragarira mu bikorwa, aho umubano hagati y’ibihugu byombi uzasubira kuba mwiza bifatika».
«Gusa ibi ntibyoroshye, nk’uko Laurent Fabius yakomeje abivuga, bitewe n’amateka ndetse n’ibiri kuba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane mu burasirazuba bw’iki gihugu. Kuri ubu ibintu bimeza nabi, aho Loni yashyize ahagaragara ibirego bishyira mu majwi u Rwanda.»
Ku ruhande rw’u Rwanda, ikimenyetso cya mbere gitegerejwe mu rwego rwo gusubirana kw’umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ni ukwemererwa guhagararira u Bufaransa mu Rwanda kwa Michel Flesch, uzaza asimbuye Laurent Contini, nyuma y’aho Hélène Le Gal waje kugirwa ukuriye imibanire hagati y’Afurika n’u Bufaransa nyuma y’aho François Hollande agiriye ku butegetsi, u Rwanda rwamuteye utwatsi ubwo kubwa Sarkozy yoherezwaga gusimbura Contini.



















TANGA IGITEKEREZO